Mu gihe u Rwanda n'isi yose muri rusange bari kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mata 2019 abanya-Gatsibo bibutse imiryango yiciwe i Byumba muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imiryango y'abanya Gatsibo yiciwe mu cyahoze ari Byumba iragera kuri 16. Izi nzirakarengane ziciwe i Byumba mu gihe cya Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda bashinjwa ko ari ibyitso by'Inkotanyi. Kuri uyu wa mbere tariki 9 Mata 2019 abanya Gatsibo bahuriye mu Karere ka Gicumbi mu rwego rwo kunamira no kwibuka iyi miryango yishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Meya wa Gatsibo Gasana Richard (ibumoso) yunamiye imiryango yiciwe i Byumba muri Jenoside
Abishwe bose bashyirwaga ku rutonde rw'ibyitso by'Inkotanyi n'uwari Burugumesitiri wa Komine Murambi Gatete Jean Baptist akaba ari nawe wabohereje mu cyahoze ari Byumba kugira ngo bahicirwe urw'agashinyaguro. Mu butumwa bwatanzwe n'ubuyobozi bw'Uturere twombi twa Gatsibo na Gicumbi bwibanze ku gushimira Ingabo z'inkotanyi zabohoye u Rwanda bakarokora abatutsi bari barimo kwicwa icyo gihe;
Hasabwe kandi ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bakidegembya bashyikirizwa ubutabera. Havuzwe ku bugome n'uruhare rwa Gatete Jean Baptiste wari Burugumestre wa Komine Murambi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa cyo #kwibuka25 kimwe n'abandi bose batabashije kuhaboneka bashishikarijwe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abaturage ba Gatsibo na Gicumbi ubwo bibukaga inzirakarengane ziciwe i Byumba muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
TANGA IGITECYEREZO