RFL
Kigali

Kwibuka25: Bonhomme ukora indirimbo zo Kwibuka yavuze impamvu adakunda kuzikorera amashusho anasaba abari kubikora atabizi kubihagarika

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:9/04/2019 8:04
0


Rwamihare Jean De Dieu uzwi nka Bonhomme azwi mu ndirimbo zifashishwa mu bihe byo Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho akora zimwe mu ndirimbo rusange zo kwibuka ndetse akanakora indirimbo z’ahantu hatandukanye ndetse n’imiryango imwiyambaje mu kwibuka ababo bazize Jenoside.



Bonhomme yari amaze iminsi i Burayi aho yagiye kwifatanya n’abanyarwanda baba ndetse n’abaturiye i Paris mu Bufaransa mu bikorwa by’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi ruzwi nka Memorial de Shoah aho muri uyu mwaka babishyize hamwe no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagiye mu mpera za Werurwe uyu mwaka wa 2019 ariko ntiyatinzeyo nk’uko yabidutangarije yagombaga kuza kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu kiganiro Bonhomme yagiranye n’umunyamakuru wa INYARWANDA yamutangarije impamvu atajya akunda gukora amashusho y’indirimbo ze zo kwibuka aho yagize ati “Ubundi ubusanzwe sinkunda gukora video z'indirimbo zanjye zo kwibuka, ndabyirinda kuko mba nifuza ko ziza buri mwaka ari nshya. Gusa iyo indirimbo imaze igihe kinini nk’imyaka 5 cyangwa 6 nyikorera amashusho bigatuma ikomeza kuba nshya mu banyarwanda.”


Bonhomme yavuze impamvu adakunda gukora amashusho y'indirimbo ze

Bonhomme kuri ubu ahangayikishijwe n’abari gukora amashusho y’indirimbo ze zo kwibuka nta burenganzira yabahaye bakazihahana nk’uko yatubwiye ko nawe ziri kumugeraho nyamara atazi abari kubikora. Yagize ati “Abantu ntazi barimo gufata indirimbo zanjye bakazikorera amashusho. Ndihanangiriza abantu bari gukora video z'indirimbo zanjye nta burenganzira nabibahereye kuko bari kunyangiriza rwose.”

Yakomeje avuga ko ibi biri butume indirimbo ze zidakomeza kugira ubuziranenge bwazo cyane ko abari kubikora atabazi nta n’uwigeze abimusaba n’umwe ahubwo biri kumugeraho gutyo gusa. Umunyamakuru wa INYARWANDA yamubajije niba hari ubutumwa bubi bari kunyuza mu mashusho asubiza muri ubu buryo “Ubutumwa bubi bwo ntabwo ndabona ariko gufata indirimbo yose ukayikorera video nta burenganzira natanze ndumva ari ikintu kibi kuri njyewe. Kandi zaba iz'icyunamo ndetse n'izivuga ku butwari bw'inkotanyi zimwe bamaze kuzikorera amashusho.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND