RFL
Kigali

Kwibuka25: Abari abanyamuryango ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/04/2019 8:15
0


Kuva kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2019 abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Abakunzi ba siporo bagihumeka uw'abazima nabo babuze inshuti, abavandimwe babaga muri iki gisata gihuza umubare w’abantu batari bacye hatitatwe aho umuntu aturuka.



Umukino wa Basketball ni umwe mu mikino yabuze abawukinaga, abatoza, abayobozi n’abafana bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku mibare ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) rimaze gushyira ahagaragara, abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abafana ba Basketball bishwe bazira uko baremwe. Muri 30 bazize uko bavutse, 18 bavaga mu ikipe ya Espoir Basketball Club.

Urutonde rw’abanyamuryango ba Basketball bazize Jenoside bamaze kumenyekana:

1. Ntarugera Emmanuel (Bitaga Gisembe)/ ESPOIR B.B.C

2. Rugamba Gustave (yari n’Umubitsi w’ikipe)/ ESPOIR B.B.C

3. Rutagengwa Mayina Aimable / ESPOIR B.B.C, UNR

4. Rubingisa Emmanuel (bitaga Mbingisa)/ ESPOIR B.BC

5. Kabeho Augistin (bitaga Tutu) / ESPOIR B.B.C

6. Munyaneza Olivier (bitaga Toto) /ESPOIR B.B.C

7. Nyirinkwaya Damien (Umutoza) /ESPOIR B.B.C

8. Mutijima Theogene (bitaga Riyanga) /ESPOIR B.B.C

9. Murenzi J.M.V. / ESPOIR B.B.C

10. Hitimana Nice /ESPOIR B.B.C

11. Mukotanyi Desire / ESPOIR B.B.C

12. Twagiramungu Felix (bitaga Rukokoma)/ ESPOIR B.B.C)

13. Mutarema Vedaste / ESPOIR B.B.C

14. Rutagengwa Jean Bosco / ESPOIR B.B.C

15. Kamanzi (bitaga Major)/ ESPOIR B.B.C

16. Munyawera Raymond/ ESPOIR B.B.C

17. Gatera Yves /ESPOIR B.B.C

18. Kabayiza Raymond (Membre Fondateur ESPOIR BBC)

19. Florence (bitaga Kadubiri)/ MINITRAPE B.B.C

20. Esperance /Nyarugenge BBC, MINITRAPE BBC

21. Gasengayire Emma /UNR

22. Mugabo Jean Baptiste / INKUBA BBC, OKAPI BBC

23. Rutabana / INKUBA BBC, OKAPI BBC

24. Cyigenza Emmanuel / INKUBA BBC, TERROR BBC

25. Christian / INKUBA BBC

26. Rutare Pierre (President INKUBA BBC)

27. Nshimayezu Esdras /UNR

28. Nzamwita Tharcisse / MINIJUST BBC

29. Siboyintore /MINIJUST BBC

30.Masabo/Inkuba BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND