RFL
Kigali

Umuherwe wa mbere ku isi washinze Amazon yemeye gutanga arenga $35bn aherekeza gatanya

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/04/2019 18:03
0


Jeff Bezos n’umugore we MacKenzie bemeranyijwe k bahana gatanya aho uyu mugabo yemeye gutanga arenga $35 aho bagabanye imwe mu mitungo basangiye umugore akemera guhara bimwe bakazajya bahuzwa n’inshingano za kibyeyi ndetse bakanaba inshuti zisanzwe.



Jeff ni we washinze Amazon abenshi bazi nk’iguriro ryo kuri murandasi. Yayishinze mu 1994 nyuma y’umwaka umwe gusa akoze ubukwe n’umugore we Ms Bezos wanayibereye umukozi mu ba mbere akaba yagumanye 4% kumigabane bingana na $35.6bn, tuyashyize mu manyarwanda aya mafaranga yaba ari 31,523,494,875,005 Rwf kandi bomb bakomeje kugaragaza ko babyishimiye cyane kandi badatewe ipfunwe na gatanya.

Uretse ibi ariko nta kindi kijyanye n’ubushoboziku mafaranga bagaragaje. Bari bafitanye abana bane kandi bashimangira ko bazakomeza guhurira ku nshingano za kibyeyi. Nyuma y’uku gutandukana, ndetse n’uyu mugabane wo muri Amazon birasiga Ms Bezos ari umugore wa 3 mu bakize cyane ku isi naho Jeff we akomeze uba umugabo ukize cyane ku isi nk’uko urubuga Forbes rbigaragaza.

Ku myaka 55 Jeff Bezos afite na MacKenzie w’imyaka 48 akaba n’umwanditsi w’ibitabo bari bamaranye imyaka 26 babana nk’umugore n’umugabo. Abinyujije ku rubuga rwe, MacKenzie yagaragaje ko yishimiye cyane gusoza amasezerano ati “Nishimiye cyane ko nshoje urugendo rwa gatanya y’urushako rwanjye na Jeff kandi buri wese hari uburyo afashijemo mugenzi we.”


Ibyo MacKenzie yanyujije kuri Twitter ye

Na Bezos abinyujije kuri Twitter nawe yagaragaje ko yishimye kandi ashimira inshuti n’abavandimwe agira ati “Ndishimye cyane ndanashimira inshuti zanjye zose n’abavandimwe kuba baradushyigikiye mu rukundo rwacu…MacKenzie urenze abandi bose.” Yasoje kandi agaragaza ko umugore we yari umuntu udasanzwe aho yagize ati “Ni umunyempano w’umunyabwenge cyane kandi uzi gukunda. Kandi ejo hazaza hacu no mu bindi bihe, nzakomeza kumwigiraho byinshi.”


Ibyo Jeff yanyujije kuri Twitter ye

Nyuma y’iri gabana riherekeza gatanya, MacKenzie yasigiye byose umugabo we birimo kinyamakuru cya Washington Post ndetse na ompanyi y’ingendo ya Blue Origin. Mu mwaka ushize Amazon yinjije asaga $232.8bn ibintu byafashije cyane Jeff muri gahunda zo kubaka umuryango we aho yakoresheje agera kuri $131bn nk’uko urubuga rwa Forbes rubigaragaza.

Igitangazamakuru cya BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko ngo Jeff yari ari mu rukundo n’uwahoze ari umunyamakuru kuri Fox Tv, Lauren Sánchez ibintu byari bimaze kurenga MacKenzie. Ibi byashyizwe hanze nyuma y’itangazo rya gatanya ry’aba bombi ryagiye hanze muri Mutarama uyu mwaka bikaba byaratangajwe na US Tabloid Magazine ndetse Jeff akanabihora umunyamakuru wabyanditse nyuma akabyihakana ko ntaho yahuriye n’iyo nkuru.

Aba babaye aba mbere ku isi bakoze Gatanya iherekejwe n’ibhenze nyuma ya Alec Wildenstein n’umugore we Jocelyn wamenyekanye mu kwibagisha cyane. Aba bombi bari bakoze gatanya iherekejwe na $3.8bn mu mwaka w’1999. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND