RFL
Kigali

Nyuma y'amahugurwa y'iminsi 30 yo kwihangira imirimo urubyiruko rw'i Rubavu rwiyemeje guhindura imibereho

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/04/2019 19:10
0


Urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwahabwaga amahugurwa yo kwihangira imirimo rwasoje amasomo rutangaza ko rugiye guhindura imibereho rwabagamo rukibumbira hamwe.



Mu kiganiro kirambuye twagiranye n'ururubyiruko rwarangije amahugurwa y'iminsi mirongo itatu (30) yatangirwaga mu mirenge itandukanye y'Akarere ka Rubavu, uru rubyiruko rwadutangarije ko rwishimiye amasomo rwahawe ndetse n'ibyo rwungukiyemo nk'uko rwabitangarije Inyarwanda.com kuri uyu wa gatatu tariki 3 Mata 2019, ubwo twabasangaga aho bakoreye ikizamini gisoza amahugurwa.


Urubyiruko 150 rwakoreye muri Centre Culturel ya Gisenyi

Iraguha Annie Christella, Nousra na Turimumahoro Viateur bose bashimangiye akamaro ko kuba barahawe aya mahugurwa bagaragaza ibyishimo kuri bo gusa banasaba ko aya mahugurwa yakongererwa igihe. Iraguha Annie Christella yagize ati" Twize ibintu byinshi bitandukanye, uko washaka akazi, uko wamenya iby'ufite n'uko wabicunga, uko wakora umushinga, uko waba umuyobozi mwiza n'ibindi."

Yakomeje agira ati: "Urebye ibintu byarahindutse kuko njye nize muri uyu mushinga njye ntabwo nari nzi uko nakoresha amahirwe yanjye nkiga n'ibindi bizangirira akamaro ejo hazaza".Annie Christella yasabye abategura aya mahugurwa ko bazongera umubare w'abiga imyuga. Umurerwa Nousra nawe waganiriye na INYARWANDA yasabye ko umubare w'abiga imyuga wakongerwa.


Turimumahoro Viateur wo mu murenge wa Rubavu we yavuze ko akigera muri uyu mushinga yahise ahitamo umushinga wo korora ingurube. Uyu musore kandi yavuze ko uyu mushinga wa 'Huguka Dukore Akazi Keza' wamukuyemo imyumvire yo kumva ko azakora akazi ka Leta gusa ahubwo amenya ko agomba kwikorera akihangira imirimo.Yasabye ko bishobotse bazongera iminsi yo kwiga.

Rugamba Victor 'Field Agent' w'uyu mushinga mu murenge wa Rubavu yashimiye imyitwarire myiza y'uru rubyiruko rurangije amahugurwa, ndetse anasaba urundi rubyiruko kujya ruyitabira kuko afasha cyane mu iterambere. 54 kuri 60 bize ni bo bakoze ikizamini gisoza amahugurwa ku rwego rwa Site ya Rugerero mu gihe 34 bo muri Site ya Rubavu bacyiga naho abandi 150 kuri 162 bize ni bo bakoze ikizamini gisoza kuri site ya Gisenyi bakoreye kuri Centre Cultural ya Gisenyi.

Biteganyijwe ko n'abandi mu yindi mirenge bazasoza amahugurwa vuba ubundi hagashyirwa mu bikorwa ibyo gahunda yo kwiga imyuga no kwibumbira hamwe hashakwa umuti wo kwiteza imbere hagati yabo. Aya mahugurwa akorwa ku bufatanye bwa USAID, Gaturika, VJN n'ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu.


Urubyiruko 54 rwakoreye ikizamini mu Rugerero

INKURU YA KWIZERA JEAN DE DIEU-INYARWANDA.COM I RUBAVU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND