RFL
Kigali

ANOCA Zone V 2019: Umunya-Misiri Haydsam Eid yanze kwemera ibyavuye mu mukino batsinzwemo n’u Rwanda muri Basketball ya batatu kuri batatu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/04/2019 11:26
0


Umunya-Misiri Haydsam Eid umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Misiri y’abakobwa bakina umukino wa Baskeball y’abakina buri kipe ikoresheje abakinnyi batatu (Basketball 3*3) ariko akaba ahagarariye ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu mikino ya ANOCA Zone 2019, yanze kwemera ko ikipe y’abahungu b’u Rwanda batsinze Misiri.



Mu mukino ikipe y’u Rwanda yatsinzemo Misiri amanota 16-15, Umunya-Misiri Haydsam Eid yavuze ko atemera na gato ko u Rwanda rwatsinze Misiri ahubwo ko icyo ategereje ari uko umukino uzasubirwamo kuko ngo bibwe amanota atari munsi y’abiri ubwo abandika amanota birengagizaga kwandika ayo Misiri yatsinze mu gace ka nyuma.

“Ntabwo nemera ko twatsinzwe ahubwo ntegereje kumenya igihe umukino uzakinirwa bundi bushya. Twibwe cyane muri uyu mukino kuko niba abari ku kibuga bazi umukino wa Basketball bakaba banakurikiye ibyo abandika amanota bakoze, mu gace ka kabiri hari aho twibwe amanota kandi byari ibintu bigaragarira buri wese”. Eid

Haydsam Eid akomeza agira ati "Hari ahantu mu gace ka kabiri k’umukino nka Misiri twari dufite amanota atatu (3) u Rwanda bafite amanota ane (4), Misiri twatsinze abandika amanota ntibandika nyuma u Rwanda rutsize amanota atatu imbumbe ( 3 Ponts) bahita bayandika tuba turasigaye”.


Haydsam Eid aganira n'abanyamakuru nyuma y'umukino u Rwanda rwatsinzemo Misiri

Haydsam Eid yavuze ko yizeye ubutabera bw’abatekinisiye bari mu mikino y’abato ya ANOCA Zone V kuko ngo arabagezaho ikirego bityo ngo bazitabaze amashusho barebe neza niba koko amanota ya Misiri yaranditswe mu buryo nyabwo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2019 nibwo nyirizina hatangiraga imikino y’abato babarizwa mu makomite olempike yo mu karere ka Gatanu nk’uko komite mpuzamahanga olempike ibigena (ANOCA Zone V Youth Games).

Wari umukino ukomeye kuko igihugu cya Misiri kiri mu bifite amazina aremereye muri uyu mukino muri Afurika mu gihe u Rwanda biba bigoye ko wakumva ngo rwatsinze Misiri mu bwoko ubu n’ubu bw’umukino.

Abasore b’u Rwanda bagizwe na Irumva Landry (12),  Umuhoza Jean de Dieu (5), Mudende Rutishisha Bruce (15), Nkundwa Thierry (9).


Wari umukino w'imbaraga no gukoresha ubwenge cyane 

Misiri ni ikipe ifite abakinnyi bafite igihagararo kiruta icy’abanyarwanda ku buryo ushobora no kwibeshya ko barengeje imyaka 18, gusa niko baremwe. Ibi byabafashije gukoresha imbaraga nyinshi ariko abasore b’u Rwanda barimo Umuhoza Jean de Dieu (5) na Nkundwa Thierry (9) batabaye u Rwanda bifashishije uburyo bwo kugerageza gutsinda amanota atatu imbumbe ( 3 Points).


Moise Mutokambali umutekinisye u Rwanda rufite muri uyu mukino yishimiye uko amakipe y'u Rwanda yitwaye (Abahungu n'abakobwa) avuga ko ari intangiriro nziba ibinjiza mu irushanwa 

Ibi byaje gutuma amakipe agendana mu manota kuko batasiganwaga kuko bagendaga batandukanwa n’amanota abiri cyangwa rimwe. Ubwo Umuhoza Jean de Dieu (5) yari amaze kunanirwa nibwo Nkundwa Thierry (9) yahise ahabwa umwanya mu kibuga kugira ngo yongere amanota bityo afasha bagenzi be kurangiza umukino barusha Misiri inota rimwe gusa. Misiri yatsinzwe n’u Rwanda nyuma y'uko yari imaze gutsinda Kenya amanota 21-13.



Abasore b'u Rwanda bishimira gutsinda Misiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND