RFL
Kigali

HUYE: Umunsi wa mbere w’imikino ya ANOCA Zone V wasize U Rwanda rutsinze Misiri muri Basketball, Niyonkuru atwara umudali muri metero 400-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/04/2019 19:32
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2019 nibwo nyirizina hatangiraga imikino y’abato babarizwa mu makomite olempike yo mu karere ka Gatanu nk’uko komite mpuzamahanga olempike ibigena.



Kuri uyu munsi nibwo ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Basketball ya’abakina buri kipe igizwe n’abakinnyi batatu (Basketball 3*3) yatsinze Misiri amanota 16-15 mu mukino w’ishiraniro wabaye nyuma y’indi yose yabaye muri uyu mukino.


U Rwanda na Misiri bafata ifoto y'urwibutso mbere y'umukino




Ni umukino warimo imibare ikomeye haba ku Rwanda na Misiri 

Wari umukino ukomeye kuko igihugu cya Misiri kiri mu bifite amazina aremereye muri uyu mukino muri Afurika mu gihe u Rwanda biba bigoye ko wakumva ngo rwatsinze Misiri mu bwoko ubu n’ubu bw’umukino.

Abasore b’u Rwanda bagizwe na Irumva Landry (12),  Umuhoza Jean de Dieu (5), Mudende Rutishisha Bruce (15), Nkundwa Thierry (9).


Umuhoza Jean de Dieu (5) ahanganya n'abakinnyi ba Misiri 

Misiri ni ikipe ifite abakinnyi bafite igihagararo kiruta icy’abanyarwanda ku buryo ushobora no kwibeshya ko barengeje imyaka 18, gusa niko baremwe. Ibi byabafashije gukoresha imbaraga nyinshi ariko abasore b’u Rwanda barimo Umuhoza Jean de Dieu (5) na Nkundwa Thierry (9) batabaye u Rwanda bifashishije uburyo bwo kugerageza gutsinda amanota atatu imbumbe.



Misiri irimo abakinnyi bafite igihagararo kiri hejuru ku Rwanda 

Ibi byaje gutuma amakipe agendana mu manota kuko batasiganwaga kuko bagendaga batandukanwa n’amanota abiri cyangwa rimwe. Ubwo Umuhoza Jean de Dieu (5) yari amaze kunanirwa nibwo Nkundwa Thierry (9) yahise ahabwa umwanya mu kibuga kugira ngo yongere amanota bityo afasha bagenzi be kurangiza umukino barusha Misiri inota rimwe gusa. Misiri yatsinzwe n’u Rwanda nyuma y'uko yari imaze gutsinda Kenya amanota 21-13.


Misiri ifite amayeri menshi mu kibuga ariko bashyuha mu mutwe iyo basatiriwe cyane 


U Rwanda rwakoze amateka yo gutsinda igihugu gikomeye nka Misiri 

U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere (A) kumwe na Misiri, South Sudan, Somalia na Kenya. Muri iri tsinda, Somalia yatsinzwe na South Sudan amanota 11-5.

Itsinda rya kabiri (B) ririmo; Uganda, Burundi, Tanzania, Sudan. Ikipe y’igihugu y’Abarundi ntabwo yemerewe gukina kuko abakinnyi bayo batujuje ibyangombwa bigaragaraza igihe nyacyo bavukiye.

Mu cyiciro cy’abagore, u Rwanda rwatsinze imikino yose bakinnye kuri uyu munsi wa mbere w’irushanwa kuko batsinze imikino itatu (3).

Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa igizwe na Butera Hope, Ineza Sifa Joyeuse, Iryimanivuze Deborah na Mwizerwa Faustine, abakinnyi bose bahamagawe bavuye mu ikipe ya The Hoops Rwa, ikipe umuntu atashidikanya ko ariyo kipe ityaye kurusha iziri muri shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019.


Iryimanivuze Deborah (9) w'u Rwanda azamukana umupira 


Butera Hope umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite mu bato 


Mwizerwa Faustine kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abakobwa 

Abakobwa b’u Rwanda batangiye batsinda u Burundi amanota 21-5, batsinda ikipe y’inkambi y’impunzi amanota 21-3 mbere yo gutsinda South Sudan amanota 17-8 bari kumwe mu itsinda rya mbere (A).


Ineza Sofa Joyeuse (8) aruhuka ngo akomeze umukino

Ikipe y'u Rwanda (Abakobwa) mbere y'uko bakina n'ikipe yo mu nkambi


Ikipe ya South Sudan ikina Basketball ya 3*3

Mu mukino ngororamubiri wo gusiganwa ku maguru, Niyonkuru Marthe wahatanye mu ntera ya metero 400 yatwaye umudali w’umwanya wa gatatu nyuma yo gukoresha umunota umwe, amasegonda abiri n’ibice 11 (1’02”11”). Akid Beatrice (Uganda) yabaye uwa mbere akoresheje amasegonda 56’’94”” mu gihe Kosekei Jepkoech (Kenya) yabaye uwa kabiri akoresheje 58’’84”’.


Niyonkuru Marthe yatwaye umudali wa Bronze nyuma yo gusoza ku mwanya wa gatatu muri metero 400

Muri metero 400 mu bahungu, Okabo Santos (Uganda) yabaye uwa mbere atwara umudali wa Zahabu akoresheje 48”21”’, Stash Olesange (Kenya) amuza inyuma akoresheje 48’’49”’ mu gihe Joseph Akoomakoom (South Sudan) yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 48’’96”’.

Muri metero ijana (100m) mu bagabo, Tinega Brian (Kenya) yafashe umwanya wa mbere akoresheje amasegonda icumi n’ibice 78 (10’’78”’). Abdelrhim Abdelrahamas (Egypt) yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje 10’’99”’ naho Lomotho Radjab (Uganda) aza ku mwanya wa gatatu akoresheje 11’’13”’.


Mu bakobwa umudali wa Zahabu watwawe na Beatric Anyanga (Kenya) akoresheje amasegonda 12 n’ibice 36 (12’’36”’), Abdelhalem Mannatalla (Egypt) akoresha 12’’75”” ku mwanya wa kabiri naho Adokorach Brenda (Uganda) aza ku mwanya wa gatatu akoresheje 12’’92”’.


Abasiganwa bakoresheje sitade Huye

Muri iki cyiciro cy’umukino ngororamubiri, hasoje igice cy’abasiganwa muri metero 400 na metero 100 mu gihe abiruka ibirebire bakinnye ijonjora na ½  bityo Kuwa Gatanu tariki ya ya 5 Mata 2019 hakazakinwa imikino ya nyuma.



Butoyi Jean de Dieu Umurundi wabaye uwa mbere muri metero 1500 (Heat 2) akazakina umukino wa nyuma 






Meron Goiton Yemane (Erythrea) nawe yabaye uwa mbere muri 1500 m (Heat1) akazakina umukino wa nyuma 

Mu mukino w’intoki wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball), ikipe y’abahungu ntabwo yahiriwe n’umunsi wa mbere w’irushanwa kuko mu mikino ine (4) bakinnye batsinzwemo itatu bagatsinda umwe (3-1).

Muri iyi mikino u Rwanda rufitemo amakipe abiri y’abahungu n’abiri y’abakobwa. Ikipe y’abahungu igizwe na Ndahayo Dieu Est La yatangiye itsindwa na Misiri amaseti 2-1 (21-15,16-21 na 12-15) mu itsinda rya mbere (A). Umukino wa gatatu bahise batsinda ikipe y’inkambi amaseti 2-0 (21-8 na 21-17) .

Umukino wa gatatu ku Rwanda ukaba uwa mbere ku ikipe y’indi y’abahungu irimo; Gisubizo Maurice na Bernard Masabo mu itsinda rya kabiri (B) batsinzwe na South Sudan amaseti 2-1 (15-21, 21-17 na 12-15) mbere y'uko basoza batsindwa na Kenya amaseti 2-0 (13-21 na 18-21).

Mu cyiciro cy’abakobwa, ikipe ya mbere y’u Rwanda yatangiye itsindwa na Uganda amaseti 2-0 (21-9 na 21-10) mbere y'uko batsinda u Burundi amaseti 2-0 (21-8 na 21-9). Ikipe ya kabiri ku Rwanda yatsinzwe na Misiri amaseti 2-0 (16-21 na 15-21) mbere y'uko batsinda South Sudan amaseti 2-0 (21-16 na 21-8).


IKipe y'u Rwanda (2,1) ikina n'u Burundi muri Beach Volleyball    


    


Umukono ngororamubiri niwo wabimburiye indi kuri uyu munsi wa mber w'irushanwa 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND