RFL
Kigali

Bimwe mu byo kurya bishobora kugutera ikibazo igihe ubiriye nta kindi kintu washyize mu nda

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/04/2019 12:16
0


Kurya ni byiza ariko biba byiza cyane iyo usobanukiwe icyo buri funguro rimarira umubiri. Hari ibbyo kurya biba birimo ibinure, ibindi birimo aside, ibinde birimo intungamubiri zifitiye umubiri akamaro gusa hari amafunguro ukwiriye kwirinda gufata mu gihe nta kindi kintu wari ufite mu nda.



Amafunguro tugiye kuvuga ugomba kwirinda kuyafata mu gihe nta kindi kintu wari wariye:

1. Indimu n’imbuto zirimo aside

f

Indimu, amacunga cyangwa mandarine ni imbuto zikunze kuba zirimo acide nyinshi, kimwe n’inanasi. Izi mbuto kuba wazifata kenshi mu gifu nta kindi kirimo bishobora kugutera uburwayi bw’igifu. Ugomba kandi kwirinda imbuto zirimo fiber nyinshi nk’amapera kuko bishobora kubangamira igogora.

2. Inyanya

f

Inyanya zigira akamaro kanini cyane mu mubiri, dore ko zikungahaye kuri vitamin C gusa nanone si byiza kuzirya nta kindi kintu washyize mu nda kubera ko nazo zifitemo aside nyinshi cyane cyane iyo ari mbisi.

3. Imineke

f

Imineke nayo igira intungamubiri nyinshi nka potassium na Megnesium gusa igihe uyiriye nta kindi kintu wafashe bishobora gutuma magnesium cyangwa potassium biba byinshi mu mubiri bikaba byatera izindi ngaruka.

4. Ikawa

f

Abantu benshi bakunda kunywa ikawa mu gitondo gusa si byiza. Kunywa ikawa nta kindi kintu kiri mu nda bishobora gutuma acide yiyongera mu gifu.

5. Ibyo kunywa bikonje

f

Kunywa ibintu bikonje cyane mu gitondo cyangwa ikindi gihe utaragira irindi funguro ufata si byzia, dore ko bishobora kwangiza igifu cyangwa se bikanatera ibibazo by’igogora.

6. Amasukari

f

Ibyo kurya birimo amasukari si byiza kubirya nta kindi kintu urashyira mu nda kuko bishobora gutuma ubabara mu nda cyangwa bikaba byatera ikibazo cy’urwagashya.

7. Ibiryo birimo ibirungo n'urusenda byinshi

f

Nta muntu udakunda impumuro y’ibyo kurya birimo ibirungo, gusa si byiza kubifata ako kanya nta kindi kinti kiri mu nda. Bishobora kugutera kugugarirwa mu nda ukaba watura ubwangati cyangwa ukagira ibindi bibazo by’igogora.

Src: Elcrema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND