RFL
Kigali

VIDEO: "Simbizi niba nzajya mu ijuru,..." Aime Uwimana aganira n'imfura ye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/04/2019 17:27
1


Aime Uwimana bakunze kwita 'Bishop w'abahanzi' yasangije abantu ikiganiro yagiranye n'imfura ye kikamusigira isomo rikomeye. Nyuma y'ikiganiro yagiranye n'imfura ye y'imyaka 7, Aime Uwimana arasaba ababyeyi bose muro rusange kujya batura amagambo meza ku bana babo kuko azababera umusingi mu buzima bwabo.



Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Youtube, Aime Uwimana yasangije abantu ikintu avuga ko cyamubereye gishya mu minsi ishize. Ati: Uyu munsi nifuje kubasangiza cyongeye kumbera gishya mu minsi ishize, ni ikintu kitwa imbaraga z'ijambo ryiza cyangwa imbaraga z'ijambo ribi." Yavuze ko umwana wabo w'imfura w'imyaka 7 yari amaze igihe nta cyizere yifiteye aho wabonaga asa nl'ufite ikibazo ndetse ngo yaranirizaga nta mpamvu.


Aime Uwimana hamwe n'umuryango we

Ibi byatumye Aime Uwimana amuganiriza. Ubwo baganiraga, Aime yaje gusanga umwana we yarabwiwe n'umukozi wo mu rugo ko ari umunyamafuti cyane, bituma umwana yitakariza icyizere muri we cyo kuzajya mu ijuru. Aime Uwimana ati: "Hari igihe twaganiraga ku bintu by'ijuru, noneho hari akabazo yambajije ndakamubwira nti ako ngako kazashoboka nitujya mu ijuru...Arangije arambwira ngo eeehh gusa mwebwe muzagenda, ndangije ndamwicaza ndamubwira nti kubera ko wumva utazagenda. Umwana ngo yahise amusubiza ati 'Kubera ko ndi umunyamafuti cyane!" 

Aime Uwimana yakomeje kumuganiriza amubwira ukuntu Imana ifite urukundo rwinshi kandi yiteguye kwakira buri umwe wese uyiciriye bugufi kabone n'ubwo yaba yarakoze ibibi, nuko umwana yongera kwigarurira icyizere mu gihe yari yarihebye yibwira ko Imana idashobora kumugirira impuhwe. Umunsi umwe uyu mwana wa Aime Uwimana yari ari ku ishuri hamwe n'abandi bana, aza gusaba Imana kumukorera ikintu ihita ikimukorera, biramushimisha cyane ataha abwira ababyeyi be ukuntu Imana ari nziza cyane kuko yumvise gusenga kwe. 

REBA HANO UBUHAMYA BWATANZWE NA AIME UWIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tango5 years ago
    Yooo Imana ni nziza rwose ko yumvise ako kana kayo,naho uwo mukozi rwose si mwiza ndumiwe pe!babyeyi muganirize abana banyu kandi munabasengere byo.





Inyarwanda BACKGROUND