RFL
Kigali

Abanyamahirwe bane Heineken izohereza kureba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League batangajwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/04/2019 18:00
0


Abanyamahirwe bane batsindiye amatike abemerera kujya kureba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzabera muri Espagne. Ni urugendo bazakora barutewemo inkunga na Heineken. Inzoga ya Heineken yengerwa mu Rwanda ndetse igiciro cyavuye ku 1,000 Frw ubu ni 800Frw.



Hashize iminsi uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa rutangiye kwengera mu Rwanda inzoga ya Heineken. Ibi byatumye u Rwanda ruba igihugu cya cyenda muri Afurika yose gihawe uruhushya rwo kwenga iki kinyobwa kiryohera benshi. Ni nyuma y’ibihugu nka Afurika y’Epfo, Algeria, Namibia, Misiri, Tunisia, Maroc, Ethiopia na Nigeria. Heineken ku Isi yengerwa mu bihugu 192.

Kuri uyu wa 01 Mata 2019 ku ishami ry’uruganda rwa Bralirwa riherereye Sonatube, habereye tombola y’abanyamahirwe bazafashwa na Heineken kujya kureba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League. Ni tombola yakozwe n’abanyamakuru babiri ndetse n’abakozi babiri b’uruganda rwa Bralirwa. Hatoranyijwe bane barimo umukobwa umwe bazajya kureba umukino uzaba kuya 01 Kamena 2019. 

Abatsinze ni Hatangimana Albert ubarizwa mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba, Ndamutsa Evelyne, Kamanzi Janvier [Abarizwa mu karere ka Rubavu] na Rukundo Deo [abarizwa mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali]. 

Heineken yemereye abanyamahirwe bane kujya kureba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Iyi gahunda yiswe “Heineken Passport Promotion” yari imaze ukwezi itangijwe guhera kuya 01 Werurwe isozwa kuya 31 Werurwe 2019.  Iminsi 30 yari ishize abanyamahirwe bahatanira kujya kureba umukino wa nyuma wa Champions League. Abatsinze bahamagawe kuri telefoni babwirwa inkuru nziza. Buri gapapuro k’uwahatanaga kariho nimero ya telefoni, nimero y’Irangamuntu n’amazina ye.  

Musafiri Wilson [Chanel Marketing Manager] yabwiye INYARWANDA ko iyi gahunda yo gushakisha abanyamahirwe bazajya kureba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League bayitangije bafite intego yo kugera ku bantu 10,000 ariko ko yitabiriwe n’abantu 9,318.        

Yavuze ko kwitabira iyi gahunda umukiriya yaguraga inzoga ya Heineken agatererwa kashi mu gatabo wageza kashe 20 ugashyirwa mu banyamahirwe. Ababashije kugera mu cyiciro cya nyuma batoranyijwe abanyamahirwe ni 418. Muri aba bakiriya nibura umwe yaterewe kashi 20 kugera kuri 40 zifuzwaga. Iyi gahunda yageze mu tubari 1,221 mu gihugu hose.  

Patrick Samputu Umuyobozi Mukuru mu bijyanye no gutera inkunga muri Bralirwa

Samputu yavuze ko iki gikorwa Heineken isanzwe igikora buri mwaka mu rwego rwo gufasha abakunzi b’iki kinyobwa kujya kwirebera umukino wa nyuma wa UEFA Champions League imbona nkubone. Yagize ati  "Iyi ‘promotion’ irahenze cyane ariko ntabwo tureba cyane igiciro. Heineken buri mwaka yateganyije iki gikorwa kugira ngo ihe amahirwe umukunzi wayo kujya kureba kiriya gikorwa niseko ari cyo gikurikira igikombe cy’Isi."

Mu birango bya Heineken hanongeweho inyubako ya Kigali Convention Center hagamijwe kugaragaza Icyerekezo cy’Umujyi Mpuzamahanga (Vision of Global City).

Musafiri Wilson "Channel Marketing Manager' aganiriza itangazamakuru uko iyi gahunda yagenze.

Henry Kainerugaba "Trade Marketing Manager" yatoranyije umunyamahirwe uzajya kureba umukino wa nyuma wa Champions League.

Tombola yasize hatangajwe bane.

Mark Nkera Mugarura "Brand Manager" ubanza i bumoso.

Abatsinze bahamagawe kuri telefoni bamenyeshwa inkuru nziza.

AMAFOTO: Regis Byiringiro-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND