iTel
Kigali

Mashariki African Film Festival 5th Edition: Ibihembo byinshi byatashye muri CITY MAID-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette
Taliki:1/04/2019 13:05
0

Mu birori byasozaga iserukiramuco rya Filime Nyafurika, Mashariki African Film Festival ryabaga ku nshuro yaryo ya 5 ryitabiriwe n’abakora filime bagiye baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, abanyarwanda batandukanye batahanye ibihembo, muri City Maid n’abayikoramo hataha byinshi.



Insanganyamatsiko y’iri Serukiramuco yagiraga iti “Cinema to enlighten humanity’ bishatse kuvuga ‘Sinema mu kugaragaza Ubumuntu’. Ni ibirori byabaye mu ijoro ryashize tariki 31 Werurwe 2019, bibera muri Camp Kigali aho uwari ubiyoboye yari Mazimpaka Jones Keneddy. Abakinnyi ba filime batandukanye babanje kunyura ku itapi y’umutuku ndetse bifotozanya n’abakunzi babo.



Abakinnyi ba filime babanje guca kuri Red Carpet bifotozanya n'abakunzi babo

Nsenga Tressor uhagarariye Mashariki African Film Festival mu ijambo rye yashimiye abaterankunga b’iri serukiramuco ribaye ku nshuro yaryo ya 5, avuga ko mu myaka 4 ryabashije kwaguka no guteza imbere filime nyafurika n'abazigiramo uruhare anashimira itsinda ryakoze uruhare mu itegurwa ryayo.


Uhagarariye Mashariki mu ijambo rye yashimiye inzego zose zagize uruhare muri iri Serukiramuco

Absa, umwe mu batsindiye ibihembo byinshi mu maserukiramuco yabanje ukomoka muri Senegal mu ijambo rye yahamije ko filime ari inzozi zifasha abantu kwaguka aho yagize ati “Filime ni inzozi aho buri wese arota mu rurimi rwe ariko zikadufasha guha isi ibyiza mu kwaguka. Mureke dukomeze gusangiza isi n’abayituye ibyiza byo mu nzozi, kandi dukomeze kurota dufashe abato muri uru ruganda bakure tuzamukane twese.” Muri ibi birori kandi, Hon. Eduard Bamporiki, umwe mu bakinnyi ba filime hano mu Rwanda ni umwe mu bari babyitabiriye ndetse aranabishimirwa.


Absa umwe mu babitse ibihembo byinshi yasabye ko batacogora gukora


Hon. Eduard Bamporiki ni umwe mu bitabiriye ibi birori akaba n'umukinnyi wa filime

Hamuritswe filime zakozwe n’abana bato bakizamuka bamwe banazifatishije telephone ngendarwa nyuma yo guhabwa amahugurwa mu bijyanye no gukora filime. Banahawe Certificates zabyo, abahungu 4 ndetse n’abakobwa 2.



Abana batanga icyizere muri Cinema y'ejo hazaza bahawe Certificates

Nyuma y’ibyo hatangiye gutangwa ibihembo kuri filime nyafurika hagendewe ku byiciro:

Filime Nziza Ngufi muri East Africa ni iy’umugande utari uhari.


Filime Nziza Ngufi y’Inyarwanda ni ‘Waiting’ ya Mbabazi


Cinematography mwiza ni Bora Shingiro wanakoze filime ngufi yitwa ‘Luna’ yari iri mu irushanwa ndetse akaba ari nawo ufata amashusho ya City Maid


Ku Cyiciro cya filime z’Inyarwanda, “Iziwacu’ cyatwawe na ‘City Maid’ abakinnyi bayigaragaramo bose bahita bazamuka kuri Stage kwakira igihembo


Filime “Bugingo’ ya Apauline Uwimana yavuzweho n’akanama nkemurampaka bemeza ko n’ubwo idatwaye igihembo ariko ari nziza cyane nayo.


Filime Dokimantere nziza muri East Africa igihembo cyayo cyatashye i Bugande


Filime irangira nziza muri East Africa igikombe cyerekeje muri Kenya


Filimi ngufi nziza muri Afurika yitwa ‘Black Mamba’


Filime Dokimantere nziza muri Afurika ni iyitwa ‘Liyana’ naho “Sema’ ikaba yashimwe n’akanama nkemurampaka.


Filime nziza irangira muri Afurika ni ‘Indigo’ yo muri Morocco aho abayigizemo uruhare bazamutse ku rubyiniro kwakira igihembo


Umukinnyikazi mwiza mu Rwanda ni Laura Musanase, ukina muri City Maid yitwa Nikuze


Umukinnyi mwiza mu Rwanda akaba ari Gratien Niyitegeka uzwi nka ‘Seburikoko’ muri filime akinamo ya ‘Seburikoko”


ANDI MAFOTO:















Abakinnyi ba filime batandukanye bari bari muri ibi birori

AMAFOTO: IRADUKUNDA Dieudonne-Inyarwanda.com




Umwanditsi

Kawera Jeannette

-

Sura Umwanditsi Nyandikira



Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS