RFL
Kigali

Israel Mbonyi yavuze uko yakiriye igikombe cya Salax Award yahawe anatangaza uwo yabonaga wari ugikwiriye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/04/2019 11:20
0


Israel Mbonyi watumbagirijwe izina mu muziki n’indirimbo ze nka; Number One, Nzi ibyo nibwira, Ku musaraba, Hari ubuzima, Ibihe, Sinzibagirwa n’izindi nyinshi, ni we wegukanye igikombe cya Salax Award nk’umuhanzi ukora umuziki wa Gospel wakoze cyane kurusha abandi mu myaka itatu ishize.



Ibihembo bya Salax Awards 2019 byatanzwe mu ijoro rya tariki 31 Werurwe 2019 bisozwa mu rukerera rw’uyu wa mbere tariki 1 Mata 2019. Bruce Melodie ni we watwaye ibihembo byinshi, ibisobanuye ko ari we wegukanye irushanwa. Umuhanzi mushya wakoze cyane kurusha abandi yabaye Yvan Buravan watangiriye umuziki muri Kingdom of God Ministries akaza kuyivamo agatangira gukora umuziki usanzwe (Secular music).

Inyarwanda.com yaganiriye na Israel Mbonyi wabaye umuhanzi mwiza mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, tumubaza uko yakiriye igikombe yahawe n’ibindi bibazo bitandukanye. Israel Mbonyi yabwiye Inyarwanda.com ko yishimiye igikombe cya Salax Award yahawe, gusa avuga ko atari igikombe aharanira nk’umukozi w’Imana. Yagize ati: “N’ubwo atari award dukorera nk’abakozi b’Imana ariko nacyakuriye neza , iyo umuntu yagutekerejeho akagushimira urabyakira.”


Israel Mbonyi yahize abahanzi ba Gospel bakoze cyane mu myaka 3

Muri Salax Awards 2019, Israel Mbonyi yari ari mu cyiciro cy’umuhanzi wa Gospel wakoze cyane mu myaka itatu ishize. Ni icyiciro cyari kirimo abahanzi batanu bakora umuziki wa Gospel ari bo; Israel Mbonyi, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Aime Uwimana na Bigizi Gentil. Muri iki cyiciro nta muhanzikazi wari urimo. Nyuma yo kwegukana igikombe twabajije Israel Mbonyi uwo yahaga amahirwe mu bahanzi bari bahuriye muri iki cyiciro, adusubiza agira ati: “Oya , numvaga twese abari nominated tubikwiye rwose.”

Inyarwanda yabajije Israel Mbonyi ubusobanuro bw’igikombe yahawe, nuko asubiza agira ati: “Kuri njyewe ni ka courage baba banteye gusa.” Uyu muhanzi yavuze ko igikombe yahawe yagituye abaramyi bose b’abanyarwanda cyane cyane abo bari kumwe mu cyiciro kimwe muri iri rushanwa. Ati: “Bwa mbere nayituye abaramyi bose b’abanyarwanda cyane cyane abo twari kumwe muri nomination.” Abajijwe isoma amaze gukura mu muziki amazemo imyaka ine, Israel Mbonyi yagize ati: “Mu myaka micye maze nkorera Imana, nasanze gukorera Imana nta gihombo kibamo pe.”


Israel Mbonyi kimwe n'abandi bose begukanye igikombe muri Salax Awards 2019 buri umwe yahawe sheki y'amafaranga y'u Rwanda angana n'ibihumbi 700. Ni mu gihe byari byaratangajwe ko uzahiga abandi muri buri cyiciro azahabwa igikombe giherekejwe na sheki ya miliyoni y'amanyarwanda. Twabibutsa ko igikombe Israel Mbonyi yatwaye muri Salax Awards, uwari uherutse kugihabwa ari Gaby Irene Kamanzi akaba yaragihawe tariki 28/03/2014 ari nabwo ibi bihembo biheruka gutangwa, icyo gihe Gaby Kamanzi akaba yarahawe igikombe na sheki y'ibihumbi 500 y'amanyarwanda.


Gaby Kamanzi ni we waherukaga gutwara Salax Award mu cyiciro cya Gospel

Muri Salax Awards 2014 abahanzi bose ba Gospel bari bitabiriye iri rushanwa bahawe ibihembo birimo ibihumbi 50 kuri buri umwe babihabwa n’abantu bakunda umuziki wa Gospel bishyize hamwe mu rwego rwo kwereka abahanzi ba Gospel ko banyuzwe cyane n’ibyo bakora. KANOBANA R. Judo umuyobozi wa Positive Production Events yabwiye Inyarwanda.com ko bishyize hamwe ku nshuro ya gatatu bashaka ibindi bihembo bagenera abahanzi ba Gospel bose uko ari batanu batoranyijwe kwitabira Salax Awards

Icyo gihe bamwe mu batanze inkunga yo gushyigikira abo bahanzi ba Gospel ni; Judo Kanobana, Tom Gakumba (Airtel), Dr Dominic Xavier wayoboraga Chorale de Kigali, Papa Secousse nyiri Blues Café n’abandi. Kuri ubu ntibiramenyekana neza niba iki gikorwa bazongera bakagikora, gusa Judo Kanobana yabwiye Inyarwanda ko batahagaritse gufasha abahanzi ba Gospel, gusa ngo kuri ubu ari gufasha cyabe abakora injyana Gakondo. Yavuze ko atabashije kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka kubera uburwayi, icyakora ngo baraza kubirebaho.

REBA HANO INDIRIMBO 'IBIHE' YA ISRAEL MBONYI IRI MU ZIKUNZWE CYANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND