RFL
Kigali

Rubavu: Nyuma yo kurangiza amashuri yasanze nta mpamvu yo kwiruka ku kazi ahitamo gucuruza M2U, yizeye ko izamwishyurira kaminuza

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/03/2019 19:58
0


Niyobuhungiro Jean Francois ni umwe mu banyeshuri barangije amashuri yisumbuye muri 2017 mu karere ka Rubavu, kuva yarangiza uyu musore ntiyigeze yiyumvisha impamvu n'imwe yatuma ajya kwiruka ku kazi mu gihe hari byinshi yakora bikamufasha kwiteza imbere.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com Niyobuhungiro Jean Francois yavuze ko gucuruza M2U bizamufasha kwiga amashuri ya Kaminuza. Jean Francois Niyobuhungiro ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko warahiye kutazashaka akazi ka Leta cyangwa ngo agategereze mu gihe hari ibindi yakora. Nyuma yo kumva imyumvire ndetse n’intego afite twashatse kumenya uko yumva azabikora ndetse n’ibyo abona bizamufasha kugera ku ntego ze, tugirana nawe ikiganiro abidutangariza muri aya magambo:

"Ubusanzwe njye nakuze numva icya mbere ari uko nakora ibintu nigengaho, ibintu mbona ko bitazangiraho ingaruka cyangwa imbogamizi, nakuze numva ko umuntu wikorera afite byinshi atandukaniyeho n’abandi kuko icya mbere arigenga kandi afite byinshi yahindura ndetse akabihindurira igihe ashakiye so rero nkimara kubimenya narize nk’abandi ndarangiza ariko mpitamo gukurikiza inzozi zange. Bizamfasha njye ndifuza no kwiga kaminuza kandi niyishyurira ntavuna ababyeyi byose mbyikorera”.

Mu gushaka kumenya neza niba M2U yonyine ariyo izamufasha akagera ku ndoto ze twamwegereye abidutangariza muri aya magambo” Oyaaaa ! Njye ntabwo nicara gusa kuva mu gitondo kugeza saa yine mba ndi gucuruza M2U nyuma nkajya gutera ikiraka muri Secretaria naho nkahava ngaruka muri M2U ubundi nkataha nka saa yine z'ijoro abantu bashize mu muhanda, narabyiyemeje kandi ushaka inka aryama nka yo kuba narabyiyemeje rero mbona ntacyo bizantwara”.

Niyobuhungiro Jean Francois yagiriye inama urubyiruko rugenzi rwe anakangura ababyeyi kwemerera abana babo kwigirira amahitamo aho kubahitiramo ibyo biga cyangwa bakora anavuga ko urubyiruko rukwiye kumenya ko ejo hazaza hari mu biganza byarwo. Yashimiye Leta y’u Rwanda kuko ishyigikira buri wese ufite igitekerezo by’umwihariko urubyiruko ndetse anemeza ko amahirwe bahawe atazayapfusha ubusa.


Niyobuhungiro Jean Francois arashaka kwiyishyurira kaminuza abikesha gucuruza M2U

INKURU YA KWIZERA JEAN DE DIEU-INYARWANDA/RUBAVU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND