RFL
Kigali

MU MAFOTO 45: MTN yifatanyije n’abatuye mu nkambi ya Gihembe mu muganda inatanga Mudasobwa zizifashishwa mu kungura ubumenyi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:30/03/2019 16:46
0


Kuri uyu munsi tariki 30 Werurwe 2019 habaye umuganda rusange uba buri kuwa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi mu Rwanda. Mu muganda w’uyu munsi, MTN na KLab, ARC, MINIMA ndetse na UNHCR bifatanyije n’impunzi zo mu nkambi ya Gihembe bafatanya gutera ibiti ndetse hanatangwa mudasobwa.



Mu nkambi ya Gihembe no mu nkengero zayo bakunze guhura n’ikibazo cy’isuri itembana imyaka n’ibindi, ni muri urwo rwego MTN n’abakozi bayo bagiye gukorera umuganda muri iyo nkambi aho bateye ibiti bizafasha mu kurwanya isuri mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije kurushaho. Si MTN gusa, na ARC (American Refugee Committee) na MINIMA ndetse na UNHCR.



Abakozi n'abayobozi ba MTN bakoze umuganda batera ibiti

Gutera ibiti birangiye habaye ibiganiro ndetse n’ihererekanyabikorwa aho impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zahawe impano na MTN Rwanda. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abana benshi cyane ugereranyije n’ababyeyi aho bahuriye ku kibuga cya Basketball. Pascasie Mukansoneye, Umuyobozi w’inkambi ya Gihembe yavuze ko iki gikorwa cyo kubungabunga ibidukikije cyabanejeje cyane kuko kimwe mu bibazo by’ingutu bahura nabyo harimo isuri ndetse n’ubumenyi buke.


Abayobozi ba MTN, ARC, UNHCR, MINIMA, KLab bafatanyije gutera igiti

Mu ijambo ry’umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker yagejeje ku bari bari aho yagize ati “Si ubwa mbere tugiye mu muganda ariko ni ubwa mbere tuwukoreye muri iyi nkambi ya Gihembe. Nishimiye ibigezweho ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, ARC, UNHCR ndetse na KLab mu gutanga mudasobwa dufatanyije n’ibindi bigo. Izi mudasobwa zigiye kuba rimwe mu mashuri avutse aha kandi twizeye ko hari abazabyungukiramo bagatera imbere. Tubijeje ko tuzagaruka kureba niba abazikoresha hari icyobamaze kunguka.”


Umuyobozi mukuru wa MTN, Bart Hofker

Habayeho ikimenyetso cy’igikorwa cyo guhererekanya Mudasobwa, aho umuyobozi wa MTN Rwanda yashyikirije mudasobwa umuyobozi wa UNHCR, nawe akayishyikiriza uwari uhagarariye MINIMA nawe akayiha uwa ARC ikagera ku wuhagarariye impunzi zo mu nkambi za Gihembe. Nk’uko igitekerezo MTN yakigejejweho n’umukozi wa KLab wari wumvise umushinga wa bamwe mu rubyiruko rw’impunzi, MTN yatanze mudasobwa 15 zo mu bwoko bwa HP za Desktop ndetse yemera no kubaha Internet y’umwaka wose wishyuye aho bajya babasha kuvugana nababo bari i mahanga bifashishije murandazi. Na UNHCR ikaba yemeye icyumba izi mudasobwa zizaterekwamo, Computer Lab.


Habayeho gushyikiriza mudasobwa ababa mu nkambi ya Gihembe

Umuyobozi mukuru wa UNHCR mu Rwanda, Nene Taibou Cherif Diallo mu ijambo rye yagize ati “Turabashimiye ko mwaje kudufasha kurwanya ikibazo cy’isuri kidukomereye ndetse na MTN ikadutekereza kandi ikatugezaho mudasobwa nk’inkunga ku batuye muri iyi nkambi ya Gihembe. Abarenga 48 ni urubyiruko kandi bariteguye kwiga amasomo yabateza imbere ndetse na barumuna babo bazazifashisha maze imbogamizi y’ubumenyi buke icike burundu. Ahubwo muzanabashakire akazi nyuma yo kwiga kandi twabasaba ko muzabigeza no mu zindi nkambi ibi byiza ntibibe ibya hano gusa.”


Uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Nene Taibou Cherif Diallo

Impunzi ziri mu nkambi ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi, zose hamwe ni 13,091 higanjemo abana benshi. Sosiyete y’itumanaho ya MTN yabahaye mudasobwa 15 ndetse banabishyurira internet y’umwaka wose.


Abaturage bo mu nkambi ya Gihembe

ANDI MAFOTO:






Habanje gukorwa umuganda




Abana batwazaga abakuru ibiti byo gutera





Abatuye mu nkambi ya Gihembe abenshi ni urubyiruko n'abana bakiri bato



Ababyinnyi ba MTN basusurukije abari bari aho


Ibikaritobyajemo za Mudasobwa


Alain Numa umwe mu bayobozi muri MTN Rwanda


Ababyinnyi bo mu nkambi ya Gihembe


Inkambi ya Gihembe

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND