RFL
Kigali

Joel Karekezi yamuritse ku mugaragaro filime ye "The Mercy of the Jungle" iherutse guhabwa igihembo muri FESPACO-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/03/2019 13:30
0


Joel Karekezi umunyarwanda watsindiye igihembo cyo kuba yarakoze filime nziza muri Festival ya Ougadougou abantu benshi bamenyereye nka FESPACO ku bufatanye na Minisiteri y'umuco na siporo na RDB yerekanye ku mugaragaro filime ye yise "The Mercy of the Jungle" bisobanuye mu kinyarwanda "Impuwe z'ishyamba."



Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2019, ahasanzwe herekanwa filime muri Century cinema, Joel Karekezi wakoze akanandika filime ‘The Mercy of the Jungle’’ ku bufatanye na Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) n'Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), yamuritse iyi filime ku bantu bari bitabiriye iki gikorwa. Filime yari iri mu rurimi rw’igifaransa ariko hari n'amagambo hasi yo mu cyongereza, ibyafashije abumva izi ndimi gukurikirana iyi filime.


Hari abantu batari bacye bitabiriye imurikwa rya filime ya Joel Karekezi

Joel Karekezi ubwo yamurikaga iyi filime ye yagize ati: "Nari mfite ijambo ryanditse ariko ubu reka mvuge iri ndi ku mutima, ndashimira igihugu cyatubaye hafi kuva Festival ya FESPACO itangira kugera irangira na equipe yose yamfashije muri filime (production team) ariko cyane cyane ndashimira nyakubahwa Perezida Paul Kagame."


Joel Karekezi yakomeje agira ati: "Nakoze filime yanjye ya mbere muri 2013 ari yo nise 'Imbabazi' gusa igitekerezo cya 'The mercy of the jungle' cyaje muri 2011 ari naho natangiye kuyandika ariko kubera ikibazo cy’ubushobozi bucye nagiye nyikora gake gake arinako ndi gushaka inkunga ariyo mpamvu yasohotse muri 2017." Yakomeje asaba abifuza gusura igikombe yatsindiye ko bagisura kuko kiri mu nzu ndangamurag y’umuco.

Iyi filime ya Joel Karekezi irimo abantu babiri basigaye mu ishyama aribo Faustin na Sergent Xavie baba baharanira kubaho kuko basigaye mu birindiro by'umwanzi. Joel Karekezi ati: "Mu by'ukuri aba bantu nabakoresheje bahagarariye abantu ku isi hose ni ukugera mu kibazo ukirwanaho kugira ngo ukire nk'uko aba barwanye kugira ngo barokoko."


Joel Karekezi yabajijwe impamvu nka nyiri filime yakoresheje abantu babiri barwanira ubuzima ariko mu irangira rya filime umwe agapfa ari we Sergent Xavier. Yasubije agira ati "Nk'umusizi nagombaga gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose kugira ngo uyireba ntibirangirire aho gusa ahubwo agire ikintu asigarana akomeze ayitekerezeho ari nayo mpamvu natumye umwe muri aba irangira apfuye. 

Yabajijwe kandi impamvu atakoresheje gusa abanyarwanda muri filimi niba ariko badahari, asubiza y'uko muri iyi filimi harimo abanyarwanda 2 ari bo Nirere Ruth wamenyekanye nka Miss Shannel ndetse na Kantarama ariko kandi hakaba harimo n'abanyamahanga yavuze ko bazi gukina cyane. Joel Karekezi wirinze kugira icyo avuga ku giciro cy’amafaramga iyi filime yatwaye, yasoje yifuriza abantu kuryoherwa anashishikariza abantu gukomeza kuyireba kuko izaba yerekanwa muri Century Cinema mu gihe kingana n’icyumweru.


INKURU YA JOSELYNE KABAGENI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND