RFL
Kigali

FOOTBALL: U Rwanda rwatsinzwe na Cameroun mu mukino wa mbere wa gicuti, Rwasamanzi avuga ko batiteguye neza - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/03/2019 20:19
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakinnyi batarengeje imyaka 17 bakina umupira w’amaguru batsinzwe n’abana ba Cameroun ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wa mbere w’irushanwa ryateguwe na FERWAFA .



U Rwanda rwari mu rugo nirwo rwafunguye amazamu ku munota wa 26’ ku gitego cya Nyarugabo Moise mbere y'uko Cameroun igaruka yishyura yihuta kuko ibitego bibiri bya mbere babitsinze mu minota ibiri. Bere Francois yishyuye igitego ku munota wa 36’ mbere y'uko Wamba Leonel ashyiramo ikindi ku munota wa 38’. Igitego cya gatatu cya Cameroon cyatsinzwe na Mvoue Steve..


Abakinnyi ba Cameroun bishimira igitego cya mbere 




Wamba Leonel (9) rutahizamu wa Cameroun yazonze abasore b'u Rwanda anababonamo igitego 

U Rwanda ni ikipe yagize imikinire itari mibi ugereranyije n’imyaka bafite gusa bagowe cyane n’igihagararo cy’abakinnyi ba Cameroun bagiye babarusha imbaraga bityo kuba u Rwanda rwagumana umupira bikaba byari bigoye.





Hakizimana Adolphe umunyezamu w'u Rwanda yakoze ikosa akosorwa na Wamba Leonel (9) amutsinda igitego 

Cameroun ni ikipe ifite abakinnyi bafite igihagararo ndetse bakaba bazi neza ibijyanye no guhana umupira bihuta cyane bagacunga uko impande zabo zihagaze bakoherezayo bose bagahita biruka.


Ngatchou Ricky (3) wa Cameroun azamukana umupira hafi ya Nyarugabo Moise (16)

Nyuma y’uyu mukino wa gicuti, Rwasamanzi Yves yabwiye abanyamakuru ko ikipe y’u Rwanda yagize ikibazo cyo kuba itariteguye neza kuko ngo icyumweru bamaze mu mwiherero bitari gukunda ko bakora imyitozo y’ingufu ngo babifatanye no kwiga ibya tekinike.

“Tumaze iminsi itanu twitegura, abahungu bacu hafi ya bose bari mu bizamini byo ku mashuri bigaho. Ntabwo twiteguraga neza nk’uko twabyifuzaga ariko turashima kuba ishyirahamwe ryacu (FERWAFA) ryaraduhaye amahirwe yo gukina imikino nk’iyi. Dufite abakinnyi beza bafite impano ariko kuba ikipe nziza bisaba gukina kenshi”. Rwasamanzi

Agaruka ku kuba ikipe ya Cameroun bagaragaje ko bafite imbaraga ziri hejuru y’iz’abakinnyi b’u Rwanda, Rwasamanzi Yves yavuze ko abakinyi bava mu bihugu byo muri Afurika y’iburengerezabuba bw’amajyaruguru usanga bategurwa kare bikamara igihe kirekire.

“Ntabwo wakina n’ikipe iri kwitegura igikombe cya Afurika imaze hafi amezi atanu yitegura. Biriya bihugu ahanini ikintu biturusha ni ugutegura n’uburyo gahunda zabo ziba ziri ku murongo muzima (Organisation) no kuba umupira w’amaguru ari ibintu byabo”. Rwasamanzi


Rwasamanzi Yves umutoza w'ikipe y'igihugu

Bijyanye no kubura imbaraga imbere ya Cameroun, abakinnyi b’u Rwanda bakunze kugwa cyane mu kibuga ndetse bamwe bakaba batabashije gusoza umukino ari bazima kuko nka Keddy Nsanzimfura kapiteni w’iyi kipe yavuye mu kibuga nyuma y'uko umukaya w’imfundiko y’akaguru wabyimbye nyuma yo kugongana n’umukinnyi wa Cameroun.


Niyitanga Emmanuel asohorwa mu kibuga 


Nsanzimfura Keddy nawe yasohotse yagize ikibazo 


Keddy Sanzimfura kapiteni w'u Rwanda 


Ndzie Fabrice kapiteni wa Cameroun


Tuyisenge Eric Cantoina azana imbago ngo abakinnyi b'Amavubi bifashishe 

Niyitanga Emmanuel wari winjiye mu kibuga asimbuye Nshuti Aime Cedric, yaje kugira ikibazo cy’imvune gikomeye ahita avanwa mu kibuga ndetse anatahanwa ku ngobyi.


Abakinnyi b'u Rwanda bishimira igitego 



Abakinnyi b'u Rwanda wabonaga badashaka kwegera aba Cameroun bitewe n'imbagara nke 

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga kuwa Kane tariki ya 4 Werurwe 2019 rucakirana na Tanzania mu gihe Cameroun ifitanye umukino na Tanzania kuwa Kabiri tariki ya 2 Mata 2019.

Tanzania na Cameroun bari kwitabaza iri rushanwa nk'imyiteguro myiza y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi kizabera muri Tanzania. U Rwanda ruri muri gahunda yo gutegura abakinnyi bakiri bato bazitabazwa mu marushanwa ari imbere.



Haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi

Dore abakinnyi babanje mu kibuga:


Rwanda XI: Hakizimana Adolphe (GK,1), Kazungu Claver 14, Mwebaze Yunusu 6, Mariza Innocent 27, Niyomugisha Eny 2, Ishimwe Anicet 25, Nzanzimfura Keddy (C,17), Isingizwe Rodrigue 8, Nyarugabo Moise 16, Nshuti Aime Cedrick 19 na Ishimwe Jean Rene 15.


Cameroun XI: Ekoi Manfred (GK,16), Ndzie Fabrice (C,15), Ngolna Patrice 18, Ngatchou Ricky 3, Bere Francois 5, Dibongue Gael 6, Ben Nassourou 14, Mvoue Steve 10, Wamba Leonel 9, Yannick Noah 11 na Moumbagna Camal Ryan 11.


Abakinnyi b'ibihugu byombi basuhuzanya

Abasifuzi n'abakapiteni mbere y'umukino    

 Tuyisenge Eric Cantona akurura ibikoresho, Rutayisire Jackson (Hagati) na Gatera Moussa (Iburyo)

Mugabo Alex (Ibumoso) umutoza w'abanyezamu na Rwasamanzi Yves (Iburyo) umutoza mukuru 


Ekoi Manfred umunyezamu wa mbere wa Cameroun anywa amazi y'i Kigali 


Gatera Mousa umutoza wungirije 



Ishimwe Pierre umunyezamu w'u Rwanda akaba murumuna wa Kwizera Janvier wa Bugesera FC


Abakinyi b'u Rwanda bishyushya 


Ekoi Manfred umunyezamu wa Cameroun akora akazi 

Ishimwe Jean Renne akata umupira 

Abakinnyi b'u Rwanda nyuma y'umukino

PHOTOS: SADDAM MIHIGO (INYARWANDA.COM)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND