RFL
Kigali

Zari yasubije abavuga ko akodesha amazu n’imodoka bihenze akabyifotorezamo abeshya ko ari iby’umukunzi we

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:29/03/2019 18:09
0


Umugore w’umushabitsi akaba n’umunyamideri, Zari Hassan amaze iminsi ashinwa ko ajya akodesha amazu n’amamodoka bihenze akabyifotorezamo agaragaraza ko ari imitungo y’umugabo we. Uyu mugore yasubije ababivuga anabarangira aho bakodesha nabo.



Zari, ufite abana 5 harimo 3 yabyaranye na nyakwigendera Ssemwaga Ivan ndetse na 2 yabyaranye na Diamond baherutse gutandukana, amaze iminsi avuga ko ari mu rukundo n’undi mugabo wumukire mu buryo buhebuje. Ndetse inshuro nyinshi akaba akunze kwifotoreza mu mazu ndetse n’amamodoka bihenze cyane agaragaza ubukungu bw’umukunzi we mushya.


Zari amaze iminsi agaragaza amafoto ari mu nzu no mu modoka zihenze avuga ko ari iby'umukunzi we mushya

Abenshi rero babinyujije ku mbuga nkoranyambaga muri Comments zabo, bakunze kuvuga ko Zari abeshya ngo ibyo byose ari ibyo aba yakodesheje ngo yiyemere ku bantu bamukurikirana gusa nta kindi. Uyu mugore rero yasubije abo bose ababwira ko nta mpamvu n’imwe akwiye gukodesha kuko umukunzi we afite ibihagije aho yagize ati “Umugabo wanjye afite biriya byose n’ibindi byinshi. Sinkeneye gukodesha rwose.”

Muri iki gisubizo yanyujije kuri Instagram kandi Zari yanagiriye inama abashaka gukodesha uko babigenza n’aho bakura ibyo bakodesha aho yagize ati “Ahubwo niba bashaka gukodesha, bashobora kujya kuri Google bagashaka ahantu bashobora kuzikodesha.”


Igisubizo cya Zari ku bavuga o akodesha ibihenze ngo abeshye abafana

Iyi nkubiri yo kuvuga ko Zari akodesha amamodoka n’amazu ahenze yaje nyuma y’uko yerekanye umukunzi we bari kumwe n’ubwo akenshi amugaragaza we yihishe mu maso. Si amafoto ye gusa ariko, ajya anashyiraho amafoto y’abana be na Diamond, Tiffah na Nillan bari gukinira muri ayo mamodoka akayaherekeresha amagambo agaragaza ko byose ari iby’uwo mukunzi we mushya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND