RFL
Kigali

Simon Kabera na korali Siloam batumiwe na Danny Mutabazi mu gitaramo 'Calvary album launch'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/03/2019 15:47
0


Umuhanzi Danny Mutabazi uzwi mu ndirimbo 'Calvary', 'Ntiwanyihakanye', 'Binkoze ku Mutima' n'izindi yamaze kwemeza ko yatumiye umuramyi Simon Kabera na korali Siloam ya ADEPR Kumukenke mu gitaramo azamurikiramo album ye ya mbere.



Iki gitaramo cyiswe 'Calvary album launch' kizaba tariki 02/06/2019 kibere ku Gisozi muri Dove Hotel aho Danny Mutabazi azaba amurika album ye ya mbere yise 'Calvary'. Danny Mutabazi yabwiye Inyarwanda.com ko yamaze gutumira Simon Kebera mu gitaramo cye ndetse ngo yaramwemereye. Yanavuze ko korali Siloam ya ADEPR Kumukenke nayo yayitumiye mu gitaramo cye.

Danny Mutabazi ni izina rimaze igihe gito cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, icyakora ni umusore uri gukora cyane ndetse usanga abantu batari bacye bishimira cyane ibihangano bye. Ibi ubibonera ku butumire yakira bw'ababa bifuza gufatanya nawe kuramya no guhimbaza Imana mu bitaramo n'ibiterane bitandukanye yaba ibibera mu ntara ndetse n'ibibera mu mujyi wa Kigali.


Simon Kabera yatumiwe mu gitaramo cya Danny Mutabazi


Siloam choir yatumiwe mu gitaramo cya Danny Mutabazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND