RFL
Kigali

“Kubana n'umugore uguca inyuma birutwa no kuba muri gereza” Umuhanzi Jean D’amour

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/03/2019 16:13
2


Ntirenganya Jean d'Amour, ukoresha izina rya JEAN D'AMOUR mu muziki, avuga ko aho kubana n'umugore umuca inyuma, byarutwa no kuba muri gereza. N'ubwo yatangaje ibi ariko JEAN D'AMOUR aracyari ingaragu ndetse avuga ko nta n'inshuti afite.



Ni umuhanzi nyarwanda watangiriye umuziki muri Uganda aho yari umwalimu. Tariki 27 Ukuboza 2012 ni  bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise 'Amavubi'. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo; Icyigeragezo, Mama n'indi yise Urugo ruhire. Avuga ko intego ye mu muziki ari ugutanga ubutumwa bwubakiye ahanini ku muco na cyane ko injyana Gakondo ari yo ashaka kwibandaho cyane.

UMVA HANO 'URUGO RUHIRE' INDIRIMBO YA JEAN D'AMOUR

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, JEAN D'AMOUR wavutse mu 1990 akaba ari umukristo muri Kiliziya Gatolika, twamubajije niba afite umukunzi adusubiza muri aya magambo: "Oyaaa!! Burya iyo nta gahunda yo gushaka ufite, gutereta aba ari ugukinira kubana b'abandi kandi sinkunda kubeshya, ariko igihe nikigera nzamushaka." Abajije umugore yifuza gushaka uwo ari we, yagize ati: "Uwo Imana izampa wese apfa kuba atanywa inzoga kandi burya n'umugore mwiza umuntu amuhabwa n'Imana."

Inyarwanda.com yabajije JEAN D'AMOUR ikintu umugore we yamukorera agahita afata umwanzuro wo gutandukana nawe, nuko adutangariza ko aramutse amenye ko umugore we yamuciye inyuma, ngo bahita batandukana. Aha ni ho yatangarije ko aho kubana n'umugore umuca inyuma, ibyiza ari ukuba muri gereza. Yagize ati: "Umugore anshiye inyuma. Kubana n'umugore uguca inyuma birutwa no kuba muri gereza, iyo mutandukanye uba ufashe icyemezo kizima cyane n'Imana irabishima peee."


Umuhanzi JEAN D'AMOUR avuga ko adashobora kubana n'umugore umuca inyuma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc matatajado5 years ago
    ibaze ntarafubwaho ntarashaka ubwose koko?????????????????????
  • uwase ange4 years ago
    uravuga iki utarashaka





Inyarwanda BACKGROUND