RFL
Kigali

Umuganga wabaye umuhanzi! Urukundo n’umusitari, urwibutso kuri Se na Rwanda Day: Ikiganiro na Teta Diana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/03/2019 7:09
0


Umukobwa w’urubavu ruto, Teta Diana warose kuba umuganga akiyegurira muzika, yatangaje ko se (Birangwa) amwibukiraho gukunda abantu no gukundisha abana be amateka. Yavuze ko gukundana n’umuntu uzwi ntacyo bimutwaye. Ibitaramo bya Rwanda Day yataramyemo byashibutsemo inganzo yavomyeho.



Teta Diana yakunzwe mu ndirimbo ‘Canga ikarita’, ‘Tanga agatego’, ‘Velo’, ‘Birangwa’ yahimbiye umubyeyi we, anaherutse gushyira hanze indirimbo ‘Iwanyu’ yakubiyeho indirimbo nyinshi. Ibihangano bye byacuranzwe n’ubu mu tubyiniro, mu bitaramo, mu birori bikomeye n’ahandi henshi banyuzwe n’inganzo y’uyu mukobwa.

Teta Ni umwe mu bahanzikazi bafite ibigwi, yegukanye amashimwe atandukanye, akorana n’abanyamuziki bakomeye, umuziki ufite aho umugejeje, ubu abarizwa ku mugabane w’i Burayi aho yari amaze imyaka itatu.

Kuri ubu ari mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo Kigali Jazz Junction kizaba kuya 29 Werurwe 2019.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na INYARWANDA Teta yavuze ko inkuru y’urukundo rwe na Jules Sentore yazengereje imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru itabayeho. Yatsembye avuga ko nta rukundo rwigeze rubaho ahubwo ko yibona nk’umuranga, ikirenze kuri ibyo yifata nka mushiki we.

Yavuze ko yakuranye inzozi zo kuba umuganga kuko yumvaga ashaka gufasha abababaye ariko kandi inzozi zo kuba we zarayoyotse. Umubyeyi we Birangwa yahimbiye indirimbo yavuze ko yari umuntu mwiza wakundaga abantu agakunda gutembereza abana be akababwira amateka.

Ni umwe mu bahanzi bitabiriye ibitaramo bya Rwanda Day byabereye ku migabane itandukanye. Yavuze ko ibi bitaramo byamwambukije imipika, asabana n’abahanzi bagenzi be ndetse n’abanyarwanda baba mu mahanga ariko ngo byanamubereye isooko y’inganzo ye.

Teta avuga ko gukundana n’umuntu ufite izina rizwi nta kintu bimutwaye. Gukundana n’umuhanzi mugenzi we nta kibazo ariko kandi byagera aho akumva bibishye ari nayo mpamvu yumva yashakana n’umuntu ufite izina rizwi ariko utari umuhanzi.

Inyarwanda :Teta Diana ni muntu iki?

Teta:Teta ni umwana w’umukobwa umaze kuba inkumi. Ni umunyarwandakazi nkaba ndi umuhanzi, ndandika nkanaririmba ntuye mu Rwanda ariko nkaba ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Suede. Ndi umuntu ukunda abantu kandi woroshya ubuzima ubana n’abantu bose.

Inyarwanda : Uribuka umunsi wa mbere winjira mu muziki

Teta:;Ninjira mu muziki byagiye bihererekana. Ntabwo namenya neza ariko ndibuka ibihe bya mbere nagiye mu muziki. Ndabyibuka njya muri studio bwa mbere. Byari biteye ubwoba [akubita agatwenge] !Muri studio ni ubwa mbere buriya ijambo mu cyongereza uba ufite ‘nervous’ uba unitinya. Ariko narabikoze mbona abantu barabikunze

Indirimbo ya mbere nahereyeho ndumva nyibuka yitwaga ‘Dance to night’ nari nayikorewe n’umushinga w’Abadage wari waje hano ukoresha amarushanwa mu bigo by’amashuri yisumbuye biri i Kigali hanyuma ‘competition’ ibera kuri sitade i Nyamirambo mbasha kuba ku mwanya wa kabiri. Bahembaga batatu badukorera indirimbo njya muri studio.

Inyarwanda: Ni iki cyagusunikiye gukora umuziki ?

Teta: Ikintu cyanteye gukomeza gukora umuziki narabikundaga. Njyewe nakoze umuziki kwishyurwa bitaraza utazi niba hari n’amafaranga azavamo. Icyo gihe byagaragaraga nk’ibintu bikorwa n’abantu by ‘imburamukoro’ ntabwo byahabwaga agaciro.

Ariko nkabikunda noneho mbikoze nkumva abantu ntabwo babwira ko ari bibi bakambwira bati ‘ufite ijwi ryiza’ ubwo urumva kuva muri studio hano yitwaga ‘One way’ mvamo njya no k'uwitwaga Jay P ankorera indi ndirimbo. Yari inzira ndende ariko nka bano abantu bose barampererekanye nk’umuntu bafitiye icyizere biza gukomeza njya no mu itsinda Gakondo, ndakomeza rero kubera urukundo rwabyo.

Inyarwanda : Umuziki umaze ku kugeza kuki ?

Teta: Natangiye umuziki ku mugaragaro muri 2013. Hanyuma umuziki usa nk'aho untunze kuva icyo gihe kugera no muri 2015-2016 nza kujya no ku mugabane w’i Burayi nkomeza gukora ibikorwa bya muziki na alubumu.

Umuziki n’ubundi uracyafite uruhare runini mu bintu binyinjiriza amafaranga kuko ubu ndawukora mu buryo bwa ‘business’. Ikindi rero bikaguha na ‘satisfaction’ muri wowe ukumva unyuzwe mu buzima, wumva hari ikintu uri gukora gifite icyo kimaze mu buzima.

Eeeeh inzu n’imodoka ntabwo ndabigeraho. Urabona njyewe nkora bitandukanye ahari sinzi. Ndi umuntu ufite uko mbona ibintu, ntabwo numva ko amafaranga nayabona wenda aba anahari yo kuba nagura n’iyo modoka.

I Kigali nabaga mfite ibiraka byiza kandi byinshi ariko nshyira imbere gusevinga (saving) nkongera nkenvesitisa (investing). Nk’iyi alubumu ni ikintu cyantwaye amafaranga kandi cyansabaga kuba nshyize ubwenge ku gihe nshora n’ubundi mu bikorwa by’umuziki.

Inyarwanda : Iyo utaba umuhanzi uba ukora iki ?

Teta: Iyo ntaza gukora umuziki kuva ndi umwana nakundaga ubuganga. Numvaga naba umuganga ntabwo nzi neza niba nari umuhanga muri ‘Biology’ cyangwa ‘Chimie’ ariko narabikundaga nkumva ko nakora ikintu gifasha abantu.

Urakura ukagenda ubona n’utundi tuntu ukunda, ngiye wenda mu by’amasomo njye nize Imibare, Ubugenge n’Ubutabire (MPC) nayo ubwo sinayikomeje. Si inzira nakomeje mbe wenda nk’umusiyatifike ni iki. Mbona nkunze ibindi bintu bijyanye sinzi gushyigikira abantu mu bundi buryo kubakorera ubuvugizi ibintu bidasaba ‘science’ cyane.

Teta yavuze ko Rwanda Day yayungukiyemo byinshi.

Inyarwanda: Watubwira indirimbo eshanu z’ibihe byose kuri wowe ?

Teta :Zose ziba nziza kuko urumva nkora imwe nkashyiraho indi ntabwo namenya uko nzigereranya ariko zose ndazikunda mbyangora kuvuga ngo iyi ng’iyi.

Indirimbo wenda navuga harimo iyitwa ‘Ndaje’ iravuga ku bumwe bw’abanyarwanda itanga icyizere. Ni indirimbo nanditse bimvuye ku mutima ndumva narayanditse nko muri 2010 hari kera cyane. Nayanditse ari umuvugo ngera aho nkikoramo indirimbo iyo uyumvise wumva ko ifite ubutumwa bwiza.

Hanyuma rero ngakunda iyitwa ‘Birangwa’ ivuga ku mubyeyi wanjye. Niba ari n’ubupfubyi naririmbaga burasangirwe cyane abantu benshi babuze ababyeyi cyane muri iki gihugu. No kuyiririmba nkatekereza ku mubyeyi biramfasha cyane hari ikintu binyutsa.

Harimo na ‘Velo’ nayikoze ari ibintu by’imikino tuva muri Rwanda Day Hollande ndatangira ndaririmba numva biraryoshye nkabwira Pastor P nti ariko aka kantu tugakore. ‘Velo’ bitewe n’uko twayikoze irandyohera.

Hari ‘Iwanyu’ nayo iri kuri alubumu yanjye nayo ifite ubutumwa bwiza. Iwabo w’umuntu nyine kandi rero ni ikintu natekerejeho cyane maze kujya hirya gato y’u Rwanda nkakumbura abantu nkakumbura iwacu. Ndaririmba numva ndayikunze iririmbitse neza kandi irimo ‘style’ eshatu iraryoshye cyane muri ‘live’.

Indi imwe nkunda navuga ‘Kata’, impamvu nyikunda nyikora abana bato bato cyane barayikunze . Bavuga ngo ‘Teta akina Kata’, no mu mashusho abana baba barimo cyane nkeka ko ahari bayibonyemo cyane icyo gihe nyiririmba baravuga bati uyu nawe ni umwana mugenzi wacu.

Ntabwo mbizi ariko barayikunze ni indirimbo iguma no mu mutwe iroroshye kuyifata nayo iri mu ndirimbo zinshimisha.

Inyarwanda: Ni iki wibuka ku mubyeyi wawe ‘Birangwa’

Teta : Papa wanjye yari umuntu ukunda abantu icyo ni cyo cya mbere numva mwibukiraho. Yari umuntu ukunda abantu cyane, agakunda amateka akanayagukundisha rwose yahoraga agukundisha amateka.

Hanyuma akaba n’umuntu w’umuhanga uko numva mbyibuka yari umuntu w’umuhanga wandika ibintu by’ubwenge. Ntabwo yigeze ashaka ngo kubimenyekanisha cyangwa kuba umuntu umenyekanye muri ubwo buryo kuko yari umuporofiseri muri kaminuza akunze akazi ke ariko akadukundisha umuco akandika ukabona arabikunze nkeka ko ahari hari aho wenda mbivana.

Ikindi numva mwibukiraho n’uko yari umuntu washoboraga kuba yicaye nk’ubu ari ku wa mbere ati ‘muze tugende mbereke ahantu’ akatujyana ati ‘wenda aha ni ku rutare rwa Kamegeri’.

Ari nk’umunsi usanzwe ukabona atujyanye kutwereka ibintu nk’ibyo ng’ibyo. Namwigiyeho ibintu byinshi kandi bimeze nkaho turi gukina. Numva ubuzima bwanjye bwose uwo nabayewe niwe mbikesha mu by’ukuri.

Inyarwanda : Inkuru ishushanya ubutumwa waririmbye mu ndirimbo ‘Birangwa’ yanditswe na nde ?

Teta : ‘Script’ yanditswe nanjye mfatanyije n’umufaransa witwa Valentin. Binsaba ko nicara nkasobanura amagambo nyashyira mu gifaransa.

Ndamwicaza ndamusobanurira dufata igihe nkajya musobanurira nti kandi ndabibona gute ndashaka ko biba ibintu bijimije ariko kandi bifite ‘message’. Turicara turayikora dukora ibyo dushoboye aribyo byavuyemo iriya ‘cript’ nyine abantu babona.

Inyarwanda : Ifoto yawe wambaye ubusa ku gice cyo hejuru wifashishije ku ndirimbo yawe ‘None n’ejo’ isobanuye iki ?

Teta :Eeeeh nabyita ubuhanzikuko wenda urabona ubusa twe tububona….Umuntu iyo yambaye ubusa kenshi uhita uvuga ngo umuntu yambaye ubusa. Ariko nkiriya foto ya ‘None n’ejo’ nyine nagaragazaga umugongo kandi rero navugaga umukobwa.

Mbese nashakaga uwo ndi, uziko ushobora kwihisha inyuma y’imyenda ukaba undi muntu ntabwo bwari ubusa buhatse gukurura umuntu cyangwa ubusa buganisha mu byo abantu benshi bahita batekereza.

Ni mu buryo bwa gihanzi nkavuga nti nguko uko ndi.Uyu ni umugongo nta gice nagaragaje gitandukira. Burya umuhanzi nyine aragenda agakora ku bintu wenda abantu baba badategereje cyane ukabona akoze ibintu abantu bakabyizabaho ariko byanze bikunze nazirikanaga ko mu muco nyine hari uvuga uziga kandi hari ibyo ukinga abantu.

Ibyo narabitekereje ariko kandi nanga guhagarara mu buhanzi bwanjye. Ndavuga nti reka nkore iyo foto ng’uwo uwo ndi… Uyirebesheje amaso atari amaso y’umubiri ubona ‘message’ nashakaga gutambutsa.

Teta avuga ko umubyeyi we yakundaga abantu.

Inyarwanda : Inkuru y’urukundo rwawe na Jules Sentore yari igambiriye kuvugwa mu itangazamakuru?

Teta :Rero urukundo rwanjye na Sentore muvuga ntarwabayeho. Niyo ‘showbiz’ ntabwo twigeze twicara njye na Sentore tuvuge ngo reka dukore ikintu dutwike cyangwa reka tuvugwe mu rukundo.

Abantu baratubonye batubona muri Gakondo babona turi bato. Mu bitaramo byabaga buri wa Gatanu kuri Milles Collines bakatubona turi bato nitwe bato muri Gakondo, bamwe muri bato. Bakavuga bati wenda ariko bano ubanza bakundana ngira ngo ni aho byavuye.

Sentore Jules ntabwo twigeze dukundana nta naho byigeze bivugirwa nk’inyuma y’inzu. Ni umuntu twicara akangisha inama nk’uko nzimugisha tukaba twakandika indirimbo hamwe cyangwa se akambwira ati…

Sentore n’umuntu nshobora gushimira umugeni nkamubwira nti ariko uriya mukobwa ndabona ari sawa. Ndatekereza neza ko mu bantu ashobora kugana yafashe icyemezo, ndimo. Urumva rero umuntu nk’uwo.

Umwanya mfite kuri Sentero urenze kuri ibyo ng’ibyo ahubwo abantu batekereza. Ndi nka mushiki we rwose.

Inyarwanda : Ni iki wumva abafana bawe bakwiye ku kwibukiraho ? Kubera iki ?

Teta :Ikintu numva abantu banyibukiraho ubwo byasaba by’umwihariko abantu banzi wenda nk’abantu duhura yaba mwe duhura yaba n’abandi mu by’ukuri. Numva banyibukira ku bumuntu bwanjye.

Ubumuntu ni nacyo numva nshyize imbere na ‘message’ numva ari cyo nganisha ku bumuntu igituma mba umuntu nkaba ndi hano. Numva ko ndi hano ku mpamvu irenze kuba umusitari nkakora ibiraka nkakorera amafaranga. Yego ibyo birakenewe ariko ibintu nsiga inyuma ni iki?

Icyo numva nasiga inyuma ni ubumuntu ni ubwo bushuti. Ni abo bantu twabanye. Ni uwo muntu wacuruje agataro wenda wampagaritse ati bite tukaganira iminota itatu numva ubumuntu bwanjye ‘outside’ y’umuziki uwo ndi we, uko mbana n’abantu kandi mu ngeri zose numva ari cyo nakwibukirwaho.

Teta yavuze ko gukundana n'umuntu uzwi nta kibazo abibonamo.

Inyarwanda : Uramutse ukundanye n’umuhanzi mugenzi urubyamva byaba bimeze gute ? Kubera iki ?

Teta :Umuntu uzwi ntacyo byantwara? Burya umutima aho ukujyanye ujya aho. Ntabwo ndakundana n’umuntu uzwi sinamenya uko mbipima ariko numva ntacyo byantwara nkundanye n’umuntu uzwi.

N’umuhanzi mugenzi wanjye twakundanye ntakibazo twahuje akumva uko nkora nawe nkamwumva mbese tugahuza twakundana ntakibazo.Gusa nanone ndi umuntu mbashaka n’ibindi bitekerezo bitandukanye.

Ndi umuntu uhora ushaka kwiga. Nshaka kwiga nkakwigiraho ibyo ufite nkigira kuwundi. Dusangiye umwuga wenda tuvuga ibintu bimwe ni byiza ariko nkeka ko hari aho byagera bikaba bimwe mbashaka umuntu uvuga ibindi bintu ‘outside’ kuburyo njyewe mbigiraho ‘inspiration’ nkabyandikaho nanjye.

Inyarwanda : Ni inde muhanzi ufatiraho urugero ?

Teta :Abahanzi ndeberaho kenshi baba baritabye Imana cyane ko sinzi impamvu ari bo ndeberaho abantu bitabye Imana ariko n’uko ahari bagize ubunyangamugayo muri icyo gihe.

Ubundi dufite byinshi bidushaka, dufite ibintu byinshi umuntu arakora akantu nanjye ubwa njye nshobora gukora akantu kakabangamira abantu ‘any time’ ariko hari nk’umuhanzi Kamariza, ndamukunda, namugendeyeho cyane.

Ntabwo muzi cyane ariko nakundaga ijwi rye kandi namureba nkabona ni umuntu uri ‘simple’ cyane, umuntu ubyoroshya rwose nta busitari nta ki. Yari umuntu ushobora guhura nawe ukamugisha inama cyangwa numva mbikunze.

Abahanzi rero benshi mbagenderaho hari abitwa ba Nina Simone[Umunyamerikakazi], Bob Marley ndamukunda cyane nkunda ‘message’ze. Nkunda abantu bafite umutima uri hamwe, bafite ibirenge hasi batari …Niyo bakuru mu bikorwa ariko ukabona aracyari wawundiumuntu udahinduka.

Inyarwanda : Ni iyihe ngingo uhora wifuza kwandikaho mu bihangano byawe ?

Teta :Ni abantu! Ikintu gituma nandika ni abantu. Ni uwo mu motari twahuye akampa iyo kasike. Ni uwo mupolisi nasanze hariya akambwira ibintu runaka. Ni ibiganiro mu bantu bituma njyewe nkora ‘reflection’ nkatekereza noneho nkandika ikintu kijyanye n’ubutumwa numva ntaha abantu muri rusange.

Kuko hari igihe uguma muri ‘category’ y’abantu musa. Ntabwo umenya ibiri kubera ikanarange n’ibyabereye hariya uba ugomba gusa n’uhura n’abantu bose kugira ngo ukore ku bantu bose.Nkanjye nifuza gukora ku bantu bose abantu batuma nandika ni abantu ni biganiro ngirana na bo.

Inyarwanda :Gira inama Teta Diana w’imyaka 10 y’amavuko ?

Teta:Gire inama Teta w’imyaka icumi [Akubita agatwenge]. Teta w’imyaka 10 ku myaka ye ndumva ibyo yagombaga gukora yarabikoze.Yarakubaganye, yarakubiswe inkoni zo kuzerera byari bikenewe byari bikenewe kugira ngo mbe uwo ndi we uyu munsi.

Gusa wenda Teta w’imyaka 10 wenda ikintu nari kumugiramo inama nko kwiga gitari kuko biri mu bicurangisho nkunda. Uyu munsi ntabwo nzi gucuranga ndabishaka nshaka kubyiga ariko Teta w’imyaka 10 iyo aba yarize gucuranga niyo yiga nko gucuranga nk’inanga ni urugero, ubu nabwo mwari kunkira [Araseka].

Inyarwanda : Tubwire ibintu bitanu ugenderaho uhitamo umusore.

Teta :Ibintu bitanu ngenderaho. Nta n’ubwo ari bitanu ni kimwe. Ni ubupfura ! Ubupfubura bukubiyemo kuba uri umuntu icya mbere uca bugufi, umuntu ugerageza nko kumvikana n’abantu bose, utazankubita.

Ntabwo mbitinya ariko se wancahe ko nanjye naba nafunze ingumi [arabyerekana]. Umuntu nyine utazanyubahuka, umuntu uzubaha ibitekerezo byanjye nkubaha ibye tukuzuzanya kandi nyine umuntu utari mahame.

Inyarwanda: Ibitaramo bya Rwanda Day byagusigiye iki mu gihe wamaze ubyitabira?

Teta:Rwanda Day yampuje n’abantu. Abantu bo muri diaspora wenda nari kugeraho byihuse gutyo. Yampaye ‘opportunity’ nini cyane. Hanyuma kandi yanampaye inganzo ni ibyo ndirimba za ‘iwanyu’ ni iki.

Urumva ni ibintu biba bisangiwe n’abantu ahanini bari kure y’iwabo. Nkeka ko hari uburyo yamfashije mu myandikire yanjye. Ikindi burya n’abahanzi baba bakeneye ibintu bahuriramo iyo ‘scene’ bakayisangira.

Abo ba King James twagiye dukorana hari undi mubano twagiranye no mu bitekerezo barahari na bo ba Jules Sentore bagiye baza na ba Massamba n’ubundi twaguma dufite icyo kintu duhuriramo gituma wunguka n’ibindi bitekerezo mu bahanzi.

No kubona umuryango Nyarwanda witabira ikintu nk’icyo kugira ngo wumve aho tugana ‘contribution’ umuntu yatanga.

Inyarwanda : Uhobera na Madamu Jeannette Kagame yakubwiye iki ?

Teta : Ndakeka ari nka ‘courage’. Umuntu wese burya iyo aguhobereye umaze kuririmba aba akubwira ati ‘courage’, komeza muri iyo nzira. Ndumva nta kintu kihariye yambwiye kirenze kuvuga ‘courage’ turabyishimiye.

Inyarwanda : Urakoze cyane !

Teta : Murakoze namwe !

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANE NA TETA DIANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND