RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Korali Holy Nation yakoze igitaramo gikomeye yatumiyemo korali Shalom, Papi Clever n'umuvugizi mukuru wa ADEPR

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/03/2019 15:52
3


Kuri iki cyumweru tariki 24 Werurwe 2019 kuri Dove Hotel kuva saa munani z’amanywa habereye igitaramo gikomeye cyateguwe na Korali Holy Nation yo muri ADEPR Gatenga mu rwego rwo kumurika umuzingo wayo mushya ugizwe n'indirimbo 8.



Muri iki gitaramo cyiswe “YADAH Live Concert”, Holy Nation choir yari iri kumwe na korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge, umuramyi Papi Clever ndetse n'umuvugizi mukuru w'itorero ADEPR, Rev Karuranga Ephrem ari nawe wigishije ijambo ry'Imana. Iki gitaramo cyitabiriwe cyane dore ko Dove Hotel yari yakubise yuzuye, icyakora kwinjira byari ubuntu ku bantu bose.


Rev Karuranga n'umugore we bitabiriye igitaramo cya Holy Nation

Holy Nation choir yateguye iki gitaramo, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zayo zitandukanye, benshi barafashwa cyane bahembuka mu buryo bw'Umwuka, ibintu byongereye iyi korali abakunzi batari bacye biyongera ku bo yari isanganywe. Holy Nation choir yakoze igitaramo cy'uburyohe mu muziki w'umwimerere (Live music) wari uherekejwe n'amajwi meza y'abaririmbyi aryoheye amatwi, bigasigirizwa n'impuzankano bari bambaye dore ko bari baberewe cyane.


Holy Nation choir mu gitaramo cy'uburyohe yakoreye muri Dove Hotel

Korali Shalom yatumiwe muri iki gitaramo yahembuye imitima ya benshi biba akarusho ubwo yaririmbaga indirimbo yayo yitwa 'Nyabihanga' dore ko byaje kuba ngombwa ko iyisubiramo kubera uburyo abantu benshi bayishimiye. Papi Clever nawe yishimiwe cyane mu ndirimbo ze zajyanye benshi mu mwanya wo kuramya Imana. Ubwo Papi Claver yari avuye kuri stage, hakurikiyeho umwanya w'ijambo ry'Imana ryigishijwe na Rev Karurunga Ephrem.


Rev Karuranga yahanuye abaririmbyi bari muri iki gitaramo

Rev Karuranga Ephrem ni we wamuritse ku mugaragaro album nshya 'Uri ingabo' ya Holy Nation choir. Yavuze ko iyi korali ikwiriye gushimirwa kubera imbaraga nyinshi ishyira mu ivugabutumwa by'akarusho ikaba yakoze igitaramo gikomeye cyahembuye benshi. Ubwo yigishaga ijambo ry'Imana, Rev Karuranga, yasabye abari muri iki gitaramo kugandukira Imana bakareka ingeso mbi zirimo ubusambanyi, irari n'ibindi byonona. Yasabye abaririmbyi bose muri rusange kujya babwirana Zaburi n'ibindi bihimbano by'Umwuka, bagacunguza uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.

Rev Karuranga yahanuye abaririmbyi abasaba kujya baririmba ibibarimo. Yavuze ko byaba ari akaga gakomeye abaririmbyi baramutse baririmba neza abantu bagafashwa ariko abo baririmbyi badafite ubuhamya bwiza. Ati: "Byaba ari akaga uhagaze aha nta buhamya ufite,... byaba ari akaga uririmba uvuga kandi mu mutima bitakurimo." Yavuze ko abaririmbyi bakwiye kujya baririmba indirimbo z'ubuhamya bw'ibyo Imana yabakoreye ndetse n'izikubiyemo ubutumwa bwamamaza Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza w'abari mu isi.


Rev Karuranga ni we wamuritse ku mugaragaro album ya Holy Nation

Ruzibiza Athanase Perezida wa korali Holy Nation yashimiye Imana yabashoboje kuva mu myiteguro y'igitaramo cyabo kugeza ku munsi nyir'izina wacyo. Yashimiye abantu bose bitabiriye igitaramo cyabo, abaririmbyi (Shalom na Papi Clever) bakiriye neza ubutumire bwabo anashimira bikomeye umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev Karuranga witabiriye igitaramo cyabo ndetse amushimira kuba atarabagoye rwose ubwo bamutumiraga. Yavuze ko ari umuntu uciye bugufi cyane mu mutima, amushimira imbere y'iteraniro.


Ruzibiza Athanase Perezida wa Holy Nation choir

Ruzibiza yabwiye abari muri iki gitaramo ko ijambo 'YADAH' bitiriye igitaramo cyabo risobanuye 'Kuramburira Imana amaboko'. Yavuze mu ncamake amateka ya korali Holy Nation avuga ko yavutse mu mwaka w'1998 itangira igizwe n'abana bo mu ishuri ryo ku cyumweru. Mu mwaka wa 2008 ni bwo iyi korali yiswe 'Holy Nation', iri zina ribanza kwangwa n'ubuyobozi bwa ADEPR, gusa nyuma yaho mu mwaka wa 2012 aba ari bwo ryemerwa. Mu batangiranye n'iyi korali, na n'ubu harimo abarenga 13 bacyiyiririmbamo.


Holy Nation choir ni n'umuryango dore ko ubu harimo 'ama couples' hafi 10 ni ukuvuga abashakanye ari abaririmbyi bayo. Mu mishinga iyi korali ifite mu gihe kiri imbere harimo kugura ibyuma bigezweho bizayifasha mu ivugabutumwa ryagutse, gukora ivugabutumwa mu nkambi z'impunzi no kugura kwasiteri ebyiri bazifashisha mu ivugabutumwa. Muri iki gitaramo cya Holy Nation habayemo kwitanga rwego rwo kuyitera inkunga muri iyi mishinga ifite. Umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev Karuranga yitanze sheki y'ibanga, abandi benshi bayiteye inkunga, bamwe batanga ibihumbi 100, abandi batanga ibihumbo 50, gusa ntabwo hatangajwe amafaranga yose hamwe yabonetse.

REBA ANDI MAFOTO MENSHI Y'UKO BYARI BIMEZE


Holy Nation yacuranze umuziki wanyuze benshi

Korali Shalom y'i Nyarugenge yishimiwe cyane muri iki gitaramo

Benshi bahembukiye muri iki gitaramo

Bahimbaje Imana mu mbaraga zabo zose

Plaisir benshi bakunze kwita 'Zaburi nshya' nawe aririmba muri Holy Nation

Bosco Nshuti ukunzwe mu ndirimbo 'Ibyo ntunze' yitabiriye iki gitaramo


'Uri ingabo' izina rya Album nshya ya Holy Nation choir,..bari guhamya Imana


Holy Nation choir na Shalom choir ni inshuti z'akadasohoka


Umunyamakuru Kaliza Liliane wa Inyarwanda.com ni umuririmbyi muri Holy Nation choir


N'abaririmbyi ubwabo bakozweho mu buryo bukomeye,..wari umwanya wo gusabana n'Imana binyuze mu kuyiramya


Abari bashinzwe 'Protocol' babaye nk'abibagirwa inshingano bahawe bajya mu mwuka wo kuramya Imana,..abaje igitaramo kigezemo hagati binjiraga bakabura ababakira kuko aba Protocols bari baryohewe cyane bibereye hafi ya stage


Uwera umwe mu baririmbyi bakomeye ba korali Shalom


Rev Karuranga imbere ya korali Holy Nation

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lulu5 years ago
    Hallelujah!!!! Imana ibahe umugisha mwinshi Holy Nation Choir rwose mwanyuze imitima yacu kandi Inyarwanda.com mwarakoze kuhaba muduha amafoto y'urwibutso y'uriya munsi utazibagirana mu mitima y'abitabiriye kiriya giterane.
  • Pascal5 years ago
    Imana ihimbazwe nukuri yashoboje bene data guhembura imitima ya benshi.
  • ubuntubwimana hosiane4 years ago
    Hosiane hallelua Imana ishimwe cyane kuko yarabafashije muhembura imitima yabenshi kandi imbaraga n,amavuta bigume murimwe kandi bikura.





Inyarwanda BACKGROUND