RFL
Kigali

Amalon, umuhanzi rukumbi w’umunyarwanda waririmbye mu gitaramo Burna Boy yakoreye i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/03/2019 9:16
0


Umunyamuziki Bizimana Amani wamenyekanye nka Amalon agakundwa mu ndirimbo ‘Yambi’, niwe muhanzi rukumbi w’umunyarwanda waririmbye mu gitaramo umunya-Nigeria Burna Boy yakoreye i Kigali mu ijoro ry’uyu wa 23 Werurwe 2019.



Amalon yatunguranye muri iki gitaramo! Entertainment Factory yateguye iki gitaramo #BurnaBoyExperience mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu cyumweru gishize, yirinze gutangaza abahanzi nyarwanda izifashisha muri iki gitaramo ikavuga ko ‘izabitangaza ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga’.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019, Burna Boy yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali, yishimirwa bikomeye n’abanyabirori bari babucyereye. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo yahereyeho atangiye umuziki kugera ku ndirimbo zamumenyekanishije birushijeho.  

Muri iki gitaramo Amalon umuhanzi rukumbi w’umunyarwanda niwe waririmbye yishimirwa bikomeye na benshi bari bamaze igihe bamwumva. Amalon yageze ku rubyiniro aririmba indirimbo "Derilla" yakoranye n’umunyamakuru Ally Soud usigaye ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Yaririmbaga afashwa byihariye n'abitabiriye igitaramo ndetse na DJ Pius wamucurangiraga. Yaririmbye indirimbo yise "Yambi" yamenyekaniyeho. Ni indirimbo aririmba yerekana uburyo yavuye mu cyaro akajya mu mujyi, agakora akazi gatandukanye ariko bikanga, agahamagara iwabo ababwira uko bimeze, ndetse akabasaba kumusuhuriza abo yasizeyo. 

Amalon wakunzwe mu ndirimbo 'Yambi' yaririmbye mu gitaramo cya Burna Boy.

Yaririmye kandi "Byakubaho" aherutse gushyira hanze igakundwa by’ikirenga. Yayiririmbye igaragaza ko imaze gukundwa mu gihe imaze hanze, byanasabye ko ayisubiramo. Yavuye ku rubyiniro ashimira abitabiriye iki gitaramo.

Amalon yavukiye i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba ariko abarizwa Kibagabaga mu mujyi wa Kigali. Avuka kuri Amran ndetse na Uwamahoro Habiba. Amashuri abanza yize Camp Kigali, Icyiciro rusange yiga Eto’o Kicukiro, asoreza ayisumbuye Kagarama High School muri 2013. 

Afite intumbero y’uko mu myaka itanu azaba ari ku rundi rwego rurenze urwo ariho uyu munsi. Yatangiye urugendo rw’umuziki afite imyaka 19 y’amavuko, ubu agejeje imyaka 23. Ni mushya mu kibuga cy’abanyamuziki, amaze gukora indirimbo nka: ‘Yambi’ yamumenyekanishije, ‘Mindset’, ‘Madarina’, ‘Mfata unkomeze’ n’izindi nyinshi.

Dj Pius yacurangiye Amalon amufasha kwizihira benshi.

Amalon yishimiwe bikomeye.

Amalon yaririmbye afatwa amafoto n'amashusho.

Burna Boy yakoreye igitaramo cy'amateka i Kigali.

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND