RFL
Kigali

Cote d’Ivoire yanyagiye u Rwanda mbere yo gutangira imyiteguro y'igikombe cya Afurika 2019-VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/03/2019 6:45
5


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yanyagiwe na Cote d’Ivoire ibitego 3-0 mu mukino wa nyuma w’itsinda rya munani (H) mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 kizabera mu Misiri. Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 kizaba gikinwa ku nshuro yacyo ya 32 kibere mu Misiri kuva tariki 15 Kamena 2019.



Muri uyu mukino, u Rwanda ntacyo rwaharaniraga kigendanye no kubona itike y’igikombe cya Afurika kuko mbere y’uyu mukino wa nyuma mu matsinda, byari bizwi ko mu itsinda rya munani (H) ibihugu nka Guinea na Cote d’Ivoire byamaze gukomeza. U Rwanda rwakiniraga ishema ry’abakinnyi n’igihugu muri rusange.

Mu guharanira ishema ry’u Rwanda ntabwo byakunze kuko icyizere cyatangiye kuyoyoka ku munota wa karindwi (7’) ubwo Nicolas Pepe yarebaga mu izamu. Igice cya mbere cyarangiye bajya kuruhuka.

Mu gice cya kabiri, Eric Bailly Bertrand myugariro wa Manchester United yaje kureba mu izamu ku munota wa 67’ bityo Cote d’Ivoire iba igize ibitego 2-0. Maxwel Cornet ni we washyizemo agashinguracumu ku munota wa 72’ w’umukino.


Cote d'Ivoire ikipe idakangwa n'amakipe abonetse ku mugabane wa Afurika 

Abakinnyi nka Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge bari bategerejweho ibitego bagiye bagerageza uburyo butandukanye biranga ariko ku rundi ruhande, Kimenyi Yves wari mu izamu ntabwo yahiriwe n’uyu mukino kuko yagiye akora amakosa yatumye u Rwanda rutabasha guhangana n’amashoti agana mu izamu.

Bitewe n'uko umukino ubanza Cote d’Ivoire yatsinze u Rwanda ibitego 2-1, ubu imikino ibiri batsinze u Rwanda ibitego 5-1 ku giteranyo rusange.

Cote d’Ivoire yahise ikomeza n’amanota 11 ikaba izajyana na Guinea nayo ifite amanota 11 ariko ikaba ifite umukino igomba guhuramo na Republic Centre Afrique kuri ubu ifite amanota atanu (5) mu gihe u Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma (4) n’amanota abiri n’umwenda w’ibitego birindwi (7) kuko binjije ibitego bitanu (5) binjizwa 12.


Manzi Thierry (Inyuma) ashaka aho yakura umupira 

Kimenyi YVes (GK,18), Ombolenga Fitina 13, Imanishimwe Emmanuel 3, Rwatubyaye Abdul 16, Nirisarike Salomon 14, Niyonzima Ally 8, Bizimana Djihad 4,  Manzi Thierry 17, Hakizimana Muhadjili 10, Jacques Tuyisenge (C,9) na Meddie Kagere 5 ni bo bakinnyi b’u Rwanda babanje mu kibuga.


11 b'u Rwanda babanje mu kibuga  


Imanishimwe Emmanuel (Iburyo) ahuza agatuza n'inzovu 


Bizimana Djihad wa Waasland Beveren arwana ku ishema ry'u Rwanda 


Rwatubyaye Abdul aca iy'ubutaka ashaka umupira 

REBA UKO AMAVUBI YATSINZWE NA COTE D'IVOIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ahahaha 5 years ago
    Ahubwo badutsinze bike ugereranyije n'imyiteguro amavubi yakorewe: ●abatoza b'abaswa bananiwe mu ma clubs batozaga kandi aciriritse,BANATORANYA ABAKINNYI NABI ●abayobozi b'abaswa, barangwa n'amarangamutima,BADAHA AMAVUBI CONDITIONS NZIZA ZO GUHANGANA, ... ●..... UBUNDI BUSWA BWA MASHAMI NI UKUNTU ATAJYANYE IKIPE YA CHAN ngo yimenyereze amarushanwa y'amajonjora ya CHAN.
  • Claude5 years ago
    Bavandi ibi Amavubi ari kutwereka niwo musaruro twakoreye nta kundi. Igihe nta gutegura kurambye kdi guhereye hasi,umupira wacu tukawuvana mu bintu bimeze nko kwishimisha,amaherezo naza Somalia zizadutsinda. Igihe amategeko agenga umupira adakurikizwa niho hahandi turi gukora ubusa,ukubogamira ku mpande zimwe,abayobora umupira batawuzi ari ukwishakira indonke tuzakomeza uku. Igihe clubs zacu zitariyubaka ngo zive ku rwego locale zijye guhangana,tuzakomeza uku.Igihe izi kipe zitubakiye ku cyerekezo kirambye,ngo zubake ubushobozi habeho guhangana mu kibuga,ntaho tuzagera. Igihe tugikumira abanyamahanga muri compétitions zacu ngo bahe umukoro abenegihugu nabwo turi kuruhira ubusa. Nuko mbyumva
  • Blaise5 years ago
    Erega nta mutoza tugira nonese utatoza Rayon cq APR hanyuma agatoza amavubi😂😂😂
  • Mompa5 years ago
    Amavubi biragoye ko yakongera gutsinda agitozwa na Mashami, Mulisa na Seninga. Nk'ubu gufata umudefanseri uki mu mutima wa defense ukamushyira inyuma ya ba rutahizamu ku ntebe y'abasimbura ufite abasanzwe bakina kuri uwo mwanya kdi nta kibazo bafite biragoye kubona insinzi pe. Tugifite aba batoza imikino yose tuzayitakaza pe, kuko gupanga ikipe byarabananiye pe.
  • Kabul mashanga5 years ago
    Ikipe yi igihugu yaratereranywe wagirango nta nyirayo igira murebe namwe ibihugu byose bituzengurutse bigiye muri CAN uretse u Rwanda rufite ibisahiranda biyoboye Ferwafa bashaka indamu zabo gusa bakoreka igihugu mu icuraburindi aho tugiye kujya dutsindwa umusubizo gusa mbahe igitekerezo cya amasezerano ya aba coach bajye babaha contract ya performence based Result utsindwa agenda ntacyo yishyurwa wenda ubuswa bwa Mashami twabukira ariko kubera icya 10 nicyo kibazo nta mu coach tuzigera tubona ushoboye ikindi Minister wa sport niyite ku nshingano ze turebe ko natwe twamera nka abandi mu guhangana ni ibindi bihugu kuko u Rwanda rufite byose kubera iki ruhora rutsindwa?





Inyarwanda BACKGROUND