RFL
Kigali

11 b’u Rwanda bashobora kubanza mu kibuga bahura na Cote d’Ivoire

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/03/2019 10:36
2


Saa moya zuzuye ku masaha ya Kigali (19h00’) biraba ari saa kumi n’imwe ku masaha ya Abidjan muri Cote d’Ivoire, ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi iracakirana n’iki gihugu cy’igihangange mu mupira w’amaguru wa Afurika mu mukino w’urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019.



Ikipe y’u Rwanda yageze muri Cote d’Ivoire ku gica munsi cyo ku wa Gatatu mbere y'uko bakora imyitozo ya nyuma yo kwimenyereza ikirere ndetse hakanaba ibiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Mashami Vincent atoranya abakinnyi 11 abanza mu kibuga hagendewe ku buryo imyitozo ya nyuma n’imyiteguro yageze muri rusange.


Ubwo Amavubi yari mu myitozo ya nyuma kuri sitade ya Kigali mbere yo kujya muri Cote d'Ivoire

Mu itsinda rya munani (H) u Rwanda rurimo, ruri ku mwanya wa nyuma (4) n’amanota abiri (2).Cote d’Ivoire iri ku mwanya wa kabiri n’amanota umunani (8) dore ko umukino ubanza batsinze u Rwanda ibitego 2-1. Guinea iri ku mwanya wa mbere n’amanota 11 izaba ihatana na Republique Centre Afrique iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu (5).

Nk’uko abakinnyi batandukanye ndetse na Mashami Vincent yagiye abigarukaho, u Rwanda rurakina uyu mukino muri gahunda yihuta y’ishema ry’igihugu kuko itike yamaze kubura ubwo u Rwanda rwaburaga amanota amwe n’amwe imbumbe.


Muhire Kevin (11) yizeza Mashami Vincent ukuntu azatanga imipira yabyara ibitego

Umuntu arebye uko imyitozo yose yagenze ndetse akareba n’ubushobozi abakinnyi bagiye bafite mu kibuga, hari abakinnyi bahabwa amahirwe yo kubanza mu kibuga.

Nta gihindutse, Emery Mvuyekure ukinira Tusker FC muri Kenya arabanza mu izamu (GK,1). Abakina bugarira baraba bayobowe na Nirisarike Salomon na Rwatubyaye Abdul baraba bakorana mu mutima w’ubwugarizi.

Imanishimwe Emmanuel araca inyuma ibumoso bibe bityo kuri Ombolenga Fitina ugomba kubazwa raporo y’ibiri bubere iburyo bwe byose.

Imbere gato y’abugarira haraba hari Ally Niyonzima na Bizimana Djihad. Aba basore imbere yabo haraba hari Muhire Kevin uraba ari inyuma ya Meddie Kagere, rutahizamu uraba asabwa ibitego mu buryo bwose bushoboka.

Hakizimana Muhadjili araba asatira aciye ibumoso mu gihe Jacques Tuyisenge araba aca iburyo dore ko ari nawe kapiteni w’iyi kipe.


Jacques Tuyisenge Kapiteni w'Amavubi

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga:

Rwanda Prob.XI: Emery Mvuyekure (GK,1), Ombolenga Fitina 13, Imanishimwe Emmanuel 3, Rwatubyaye Abdul 16, Nirisarike Salomon 14, Niyonzima Ally 8, Bizimana Djihad 4, Muhire Kevin 11, Hakizimana Muhadjili 10, Jacques Tuyisenge (C,9) na Meddie Kagere 5.


Abakinnyi b'u Rwanda bafite amahirwe yo kubanza mu kibuga

Dore abakinnyi 23 b’u Rwanda bari muri Cote d’Ivoire:

Abanyezamu: Rwabugiri Omar (Mukura VS&L), Kimenyi Yves (APR FC) na Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)

Abakina inyuma: Rwatubyaye Abdoul (Sporting KC, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Buregeya Prince (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports FC) and Iradukunda Eric (Rayon sports FC).

Abakina hagati: Niyonzima Ally (APR FC), Muhire Kevin (El Dakhleya Sporting Club, Egypt), Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Nsabimana Eric (AS Kigali) and Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium).

Abataha izamu: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshuti Dominique Savio (APR FC), Nizeyimana Juma (Kiyovu Sports), Byiringiro Lague (APR FC) and Iradukunda Bertrand (Mukura VS&L)


Abakinnyi barimo Nizeyimana Djuma (3),Muhire Kevin (11), Niyoznima Olivier Sefu (5) na Iradukunda EricRadou (2) baganira kuri sitade ya Kigali







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nday Michael5 years ago
    Ecipe Venc Yariyayipanze Nezape!!
  • Ngaho5 years ago
    Iyi yatsindwa. Harimo abateteri benshi. Kdi byagaragaye ko iyo ba Teteri/Mutesi ari benshi mu kibuga amavubi aratsindwa





Inyarwanda BACKGROUND