RFL
Kigali

Kwizera Janvier (Rihungu) araca mu cyuma kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/03/2019 8:01
0


Kwizera Janvier uzwi ku izina rya Rihungu umunyezamu w’ikipe ya Bugesera FC agomba guca mu cyuma kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019 kugira ngo barebe neza ubwoko bw’imvune yagize mu rutugu rw’ibumoso.



Ku Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018 ni bwo Kwizera Janvier yagize ikibazo cy’imvune mu rutugu rw’ibumoso ubwo Bugesera FC yatsindaga Police FC ibitego 3-1 mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona wakinirwaga ku kibuga cya Kicukiro.

Icyo gihe Kwizera Janvier yasimbutse mu kivunge cy’abakinnyi ba Bugesera FC na Police FC bari begereye izamu ashaka kubakura umupira hejuru, mu kumanuka yageze hasi adafite uburyo bwo kwiramira ahita abanza urutugu hasi. Abaganga bari ku kibuga bagerageje kumwitaho ariko birangira asohotse mu mukino utaragera kure.



Kwizera Janvier atwawe ku ngobyi nyuma yo kugira ikibazo mu rutugu

Kuva icyo gihe kugeza muri uku kwezi kwa Werurwe 2019, abaganga bagiye bagerageza kumukorera ubuvuzi butandukanye ariko bakabona nta musaruro bitanga. Kuri ubu rero abayobozi b’ikipe ya Bugesera FC bakaba bafashe umwanzuro wo kumucisha mu cyuma (MRI) kugira ngo harebwe niba ikibazo afite ari cyo kuba yabagwa.

Aganira na INYARWANDA, Kwizera Janvier yavuze ko iki cyemezo kije nyuma y’amezi ajya kuzura atatu amaze avurwa bisanzwe ariko ntibitange umuti urambye.

“Naravuwe biranga bikomeza kuva ikibazo kuko imvune nagize nibaza ko itoroshye. Abayobozi banjye muri Bugesera FC bampaye amafaranga asabwa ngo mbe najya guca mu cyuma kugira ngo barebe niba bisabwa ko nabagwa. Kuri iki Cyumweru ndarara menye ikizakurikira”. Kwizera


Kwizera Janvier umunyezamu wa Bugesera FC

Kwizera Janvier biteganyijwe ko agana ku kigo cy’ubuvuzi cya Mid-Heal kiri Kimihurura kugira ngo bamurebere ubwoko bw’imvune yagize.

Mu gihe Kwizera Janvier yabagwa, yaba abaye umukinnyi wa kabiri wa Bugesera FC ubazwe muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019 nyuma ya Ndabarasa Tresor wabazwe mu ivi ry’ibumoso kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2019.


Tariki 30 Ukuboza 2018 ubwo Kwizera Janvier yiteguraga guhura na Police FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND