RFL
Kigali

Ndabarasa Trésor wa FC Bugesera yabazwe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/03/2019 7:57
0


Ndabarasa Trésor myugariro w’ibumoso mu ikipe ya Bugesera FC yabazwe imvune yari amaze iminsi yaragiriye mu mukino Bugesera FC yasuyemo Etincelles FC. Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2019 ni bwo Ndabarasa yabagiwe mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.



Tariki 22 Gashyantare 2019 ni bwo Ndabarasa Trésor, myugariro w’ibumoso mu ikipe ya Bugesera FC yagize ikibazo cy’imvune mu ivi ry’ibumoso ubwo bakinaga na Etincelles FC. Kuri ubu abaganga baje gusanga yaragize imvune ikomeye bisaba ko abagwa.

Nyuma yo kubagwa, Ndabarasa wari umaze iminsi 30 avunitse yabwiye INYARWANDA ko igikorwa cyo kumubaga cyagenze neza ubu Yumva afite ucyizere ko azagaruka mu kibuga agakomeza akazi ko gukina umupira.

“Byagenze neza kuko nta zindi ngorane zajemo. Mfite icyizere cyo gukira nkagaruka mu kibuga kuko ntabwo imvune yari imaze igihe kinini. Iyo uganira n’abaganga bakubwira ko imvune itatindijwe idatinda gukira. Nizeye ko nka nyuma y’amezi atatu nzaba natangiye kwigenza nta kibazo”. Ndabarasa


Ndabarasa yabazwe imvune yagize mu ivi ry'ibumoso

Ndabarasa ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso muri Bugesera FC, yavunitse ubwo batsindwaga na Etincelles FC ibitego 3-2 mu mukino wakiniwe kuri sitade Umuganda tariki 22 Gashyantare 2019.

Ndabarasa ni umukinnyi wari wafashe umwanya ubanza mu kibuga cya Bugesera FC avuye muri Gasogi United. Nyuma yo kugira imvune, abaganga babanje kumusuzuma mbere yo kongera kumuha indi gahunda ya nyuma; ari nabwo ibizamini byemezaga ko imitsi ihuza ibice by’ivi yacitse bityo akaba agomba kubagwa kugira ngo akomeze akine umupira w’amaguru.

Ndabarasa umwe mu bakinnyi bakiri bato batanga icyizere mu bwugarizi bukoresha imoso mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND