RFL
Kigali

Keza uzwi kuri Instagram akebura abinjira mu buzima bw’abandi yongeye kwibutsa abantu kwitondera ibibazo bikomeretsa

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/03/2019 23:53
1


Charity Mupenzi benshi bamumenye nka Keza kuri Instagram kubera amashusho atambutsa akebura abantu kutabaza abandi ibibazo byo kubinjirira mu buzima. Uyu mubyeyi usanzwe atuye muri leta zunze ubumwe za Amerika yasangije INYARWANDA aho yakuye igitekerezo cyo gukora ayo mashusho ndetse yongeraho inama zitandukanye.



Mu butumwa bwe bugaragara nk’ubusekeje nyamara bufite n’inyigisho, Keza akunze kugaruka ku bibazo bibazwa abagore n’abakobwa. Amashusho benshi bamenye ni aho aba yibaza niba bikwiye ko abantu babaza umuntu ko yiyongereye ibiro. Nyuma yaho andi mashusho atunga agatoki ababaza abakobwa niba batarabona abagabo nayo yayashyize kuri Instagram. N’ubwo benshi baba baseka kubera uburyo aba yivugira, we aba agamije gutanga ubutumwa nk’uko yabitangarije INYARWANDA.

Keza yagize ati “Niba ngiye mu buzima bwawe ngatangira kukubaza ‘Umugabo uzamubona ryari?’… ntabwo uzi niba yaraye abenzwe, ntuzi niba afite n’umubaza izina. Uko ni ugukomeretsa umuntu utabizi. Iyo ubwiye umuntu icyo umutekerezaho kitamwubaka, niwe kiremerera. Njyewe rero nahisemo kutaremererwa.”

Yanatubwiye kandi uburyo yamaze igihe afite uburwayi butoroshye bwa kanseri, abantu bakajya babona yarananutse bakagira ngo ari kwinanura kandi afite uburwayi bwashoboraga no kumuhitana Imana igakinga akaboko. Muri rusange, Keza avuga ko abantu bakwiye kwitoza imvugo nziza ndetse no kutabaza ibibazo bidafitiwe ibisubizo kuko umuryango nyarwanda ataribyo ukeneye.

Kanda hano urebe ikiganiro INYARWANDA TV yagiranye na Keza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mido5 years ago
    Umunyamakuru yabajije Miss RDA ati uri isugi? Ni bene nk'ibyo bibazo by'amafuti bipfuye amaso. Nawe mukobwa iyo ugiye gusubiza ukavuga uti "ibyo ni ubuzima bwite ntawe bireba" uba usa n' uwivuyemo. N'icyo gisubizo ni amafuti. Muge muvuga muti "ndi isugi rwose. Uwange nzishimira na we anyishimiye ntaraboneka". Full stop!





Inyarwanda BACKGROUND