RFL
Kigali

Ishimwe rya Esperance wo muri Zebedayo Family murumuna wa Diane (True Promises) wahawe impamyabumenyi ya Kaminuza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/03/2019 20:10
0


Esperance Mutimukeye Zebedayo uririmbana n’abavandimwe be mu itsinda Zebedayo Family rikunzwe n’abatari bacye ndetse akaba ari n’umunyamuryango wa True Promises Ministry aho abarizwa mu ishami rya Drama Team, yashyikirijwe impamyabumenyi ya kaminuza kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2019.



Esperance Mutimukeye Zebedayo ni murumuna wa Diane Nyirashimwe inkingi ya mwamba muri True Promises na Healing Worship Team ndetse akaba na mushiki wa Ndayishimiye Tresor washinze True Promises. Aba bavandimwe bose bahuriye mu itsinda Zebedayo Family rigizwe n’abana bavuka kuri nyakwigendera Zebedayo. Zebedayo Family ikunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Ingabo, Umugisha, Urakwiriye, Halleluya, Igicaniro n'izindi. Indirimbo yabo 'Umugisha' imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga ibihumbi 618.


Esperance Zebedayo afite ishimwe rikomeye ku Mana

Kuri ubu rero Esperance Mutimukeye Zebedayo umwe mu baririmbyi bagize Zebedayo Family ari mu byishimo bikomeye aho ari gushimira Imana yabanye nawe mu gihe cyose amaze yiga amasomo ya kaminuza, ubu akaba yashyikirijwe impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza yakuye muri IPRC West ibarizwa mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba. 

Esperance Zebedayo arangije kaminuza mu bijyanye n’amashanyarazi (Electrical and electronic Engineering). Esperance ni umwe mu banyeshuri 2088 bo muri IPRC 8 zibumbiye muri Rwanda Polytechnic (RP) bahawe impamyabumenyi zabo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2019 mu birori byabereye kuri IPRC Kicukiro. Aba bose basoje icyiciro cya mbere cya kaminuza mu mashami atandukanye y'ibijyanye n'imyuga n'ubumenyi ngiro.


Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Esperance yashimiye Imana anashimira umuryango we wamubaye hafi. Yagize ati: “Ndashaka gushimira Imana kuri buri kimwe cyose yakoze mu buzima bwanjye,..ndashimira kandi umuryango wanjye wahabaye ku bwanjye."  Yavuze ko umuryango we wamubaye hafi mu bihe bikomeye no mu bibazo bikomeye, ntibamutererana.” 

Hejuru ya byose yashimiye Imana. Yagize ati: “Shimwa Mwami” Nyuma y’aya magambo y’ishimwe, inshuti ze zifatanyije nawe mu gushima Imana yamushoboje gutera intambwe ikomeye mu myigire ye. Aganira na Inyarwanda.com Esperance yavuze ko Imana yabanye nawe mu myigire ye. Yavuze ko yiteguye kubyaza umusaruro impamyabumenyi yahawe.


Ubutumwa bw'ishimwe Esperance yanyujije kuri Instagram


Esperance ati "Shimwa Mana kuba unshoboje gusoza kaminuza"

REBA HANO INDIRIMBO 'UMUGISHA' YA ZEBEDAYO FAMILY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND