RFL
Kigali

Prosper Nkomezi yasohoye indirimbo nshya 'Hazaba' iri kuri album azamurikira mu gitaramo ari gutegura-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/03/2019 11:58
0


Prosper Nkomezi ukunzwe mu ndirimbo Sinzahwema (Amamara), Humura, Ibasha gukora, Singitinya, Urarinzwe, Nzayivuga n'izindi, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Hazaba' iri kuri album azamurikira mu gitaramo gikomeye ari gutegura.



UMVA HANO 'HAZABA' INDIRIMBO NSHYA YA PROSPER NKOMEZI

Iyi album ye ya mbere yise 'Sinzahwema' azayimurikira mu gitaramo 'Ibasha gukora live concert'. Yavuze ko iki ari igihe nyacyo cyo gukora igitaramo kuko 'yategereje isaha y'Imana'. Yagize ati: "Ngiye gukora concert kubera ko ari igihe nyacyo. Nari maze igihe babinsaba abakunda ibihangano byanjye ariko nari ntegereje isaha y'Imana ariyo iyi yageze."

Ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya 'Hazaba' iri kuri iyi album ye ya mbere, Prosper Nkomezi yadutangarije ko ari yo ndirimbo iri kuri album ye yari asigaje guha abakunzi b'indirimbo ze. Aganira na Inyarwanda.com Prosper Nkomezi yagize ati: "Hanyuma 'Hazaba' ni indirimbo iri mu zigize 'Sinzahwema album', ni yo nari nsigaje guha abakurikirana n'abakunzi b'ibihangano byanjye."


Yavuze ko ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu bimwe mu byiza bazabona bageze mu ijuru. Ati: Message nashakaka gutanga nta yindi ikubiyemo ni ukwibutsa abantu bimwe mu byiza tuzabona nitugera mu ijuru nk'uko Bibiliya ibivuga ngo 'Ibyo amaso yacu atarabona n'ibyo amatwi atari yumva byose tuzabibonera mu ijuru.' Turapfusha mu isi tukarira tukababara ariko mu ijuru nta marira azabayo, nibutsa abantu guharanira ijuru kuko kurijyamo ni ukurikorera ribe isengesho rya buri munsi dusaba Imana kuzaduha ijuru."

UMVA HANO 'HAZABA' INDIRIMBO NSHYA YA PROSPER NKOMEZI


Igitaramo Prosper Nkomezi azamurikiramo album ye ya mbere

UMVA HANO 'HAZABA' INDIRIMBO NSHYA YA PROSPER NKOMEZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND