RFL
Kigali

Ada Bisabo Claudine (ABC) agiye gukora igitaramo gikomeye kizabera i Rubavu ku kiyaga cya Kivu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/03/2019 11:08
0


Ada Bisabo Claudine bakunze kwita ABC uherutse gukora igitaramo cy'uburyohe cyabereye muri Kigali Serena Hotel tariki ya 23/12/2018 aho yari kumwe n'umuhanzi w'icyamamare Papane Bulwane wo muri Afrika y'Epfo, kuri ubu ageze kure imyiteguro y'igitaramo gikomeye kizabera i Rubavu.



Ada Bisabo Claudine ukundwa n'abantu batari bacye yamaze gushyira ahagaragara amatariki y'igitaramo cye kizabera i Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu aho azataramira abatuye imijyi ya Gisenyi na Goma dore ko ari naho hombi yamenyekanye cyane mu muziki we. 

Nk'uko Inyarwanda.com twabitangarijwe na Manager we Sam Mugabe,iki gitaramo kizaba tariki ya 28/7/2019. Yavuze ko kizaba ari kiri ku rwego Mpuzamahanga kuko bateganya gutumira abaririmbyi bakomeye bavuye i Kigali,Congo DR ndetse n'abazaba baturutse mu bindi bihugu. Ati: "Hazaba hari kandi n'abacuranzi bakomeye hamwe n'ibyuma kabuhariwe bya muzika bikubita amazi y'ikiyaga cya Kivu akihinda."


Umuhanzikazi Ada Bisabo Claudine bakunze kwita ABC

Ni ku nshuro ya mbere uyu muhanzikazi agiye gukorera igitaramo i Rubavu uretse ubutumire bwo mu matorero hafi ya yose yagiye abona ndetse no gufasha amatsinda n'ama korari y'aho bigatuma abantu b'aho bamukunda cyane, bigatuma indirimbo ze zikundwa cyane. Kuri ibi hiyongera abakunzi be batuye mu mujyi wa Goma badasiba kumwibutsa ko agomba kubataramira.

Ibyo byose bikaba byaramuteye kuhakorera iki gitaramo yise Kivu Beach Gospel Extravaganza, ugenekereje mu kinyarwanda bikaba bisobanuye 'Isakazabutumwa bwiza ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu). Sam Mugabe yavuze ko Ada Bisabo yabihisemo kugira ngo berekane ko ku mazi hashobora kuboneka ibindi byishimo n'umunezero utari uw'inzoga n'ubundi burara.


Ada Bisabo Claudine

Mugabe Sam arasaba abakozi b'Imana ubufatanye muri uyu murimo utoroshye kugira ngo bamusengere. Andi makuru ni uko uyu muramyi arimo gukorera indirimbo za Album ya gatatu muri Daystar Studio kwa Producer Nicolas. Ada Bisabo akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; 'Nkwiye kujyayo', Iby'Imana ikora, Data arihagije, Tuzafatanya n'ibizima, n'izindi.


Igitaramo ADA agiye gukorera i Rubavu ku kiyaga cya Kivu

REBA HANO 'DATA ARIHAGIJE' YA ADA BISABO CLAUDINE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND