RFL
Kigali

Amatike yo kwinjira mu gitaramo Billy Jakes yatumiyemo Gaby Kamanzi, Aline Gahongayire na Alarm Ministries yageze hanze

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/03/2019 18:57
0


Tariki 30/03/2019 ni bwo Billy Jakes azakora igitaramo yise 'Youth in praise live concert'. Ni igitaramo yatumiyemo Aline Gahongayire, Gaby Irene Kamanzi ndetse na Alarm Ministries ikunzwe n’abatari bacye mu Rwanda no hanze. Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yageze hanze.



Billy Irakoze ari we Billy Jakes watumbagirijwe izina n'indirimbo 'Umunyamateka' na 'Hallelujah' agiye gukora iki gitaramo nyuma y’ikindi gikomeye yari yatumiyemo umuhanzikazi Zaza uri mu bakomeye cyane mu muziki wo muri Afrika y'Epfo.  Kuri ubu Billy Jakes ageze kure imyiteguro y'igitaramo yise 'Youth in praise live concert' kizabera muri Kigali Convention Center ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019 kuva saa Kumi n'ebyiri kugeza saa Tatu z'ijoro. 


Billy Jakes yavuze ko yateguye iki gitaramo mu ntego yo kwegera urubyiruko akaruhamagarira gukura amaboko mu mifuka rugakunda umurimo ndetse anakarukundisha umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Billy Jakes yabwiye Inyarwanda.com ko yateguye iki gitaramo agendeye ku cyanditswe kiri muri Bibiliya mu gitabo cy'Amaganya ya Yeremiya 3;27. 

Yagize ati: "Nakuye icyanditswe muri Bible “Amaganya ya Yeremiya 3:27 havuga ngo birakwiye ko umusore aremererwa akiri muto. Bivuze ko bikwiye ko dukura amaboko mu mifuka tukiyubaka by'umwihariko urubyuruko rwa Gikristo dukwiye kuba intangarugero mu kwiteza imbere mu buryo bwose. Rero umuyobora nyuzamo ibyo Imana yanshize ku mutima ni ukuririmba dore ko ari yo mpano iruta izindi zose mfite."

Muri iki gitaramo kizabera muri Kigali Convention Center, Billy Jakes azaba ari kumwe na bamwe mu bahanzikazi nyarwanda bakunzwe by'ikirenga mu muziki wa Gospel barimo; Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi ndetse n'itsinda rya Alarm Ministries ryubashywe cyane mu muziki wa Gospel. Kwinjira bizaba ari 5,000Frw ndetse na 15,000Frw harimo n'icyo kunywa. Iki ni cyo gitaramo cya mbere Billy Jakes akoze ari kumwe na Moriah Entertainment Group iri kumufasha bya hafi mu muziki we.

Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yamaze kugera hanze aho abayashaka bashyiriweho uburyo bworoshye bwo kuyagura kuri MTN Mobile money na Airtel Money. Ushobora kandi kugura itike unyuze ku rubuga www.wivunika.com ndetse no kuri Application iri muri telefone yitwa Rwanda Gospel Hits. Ushobora no guhamagara iyi nimero; 0788233957 bakakugezaho ku buntu itike wifuza.


Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Billy Jakes

Billy Jakes ni umuhanzi w'umunyarwanda umaze igihe kinini mu muziki wo kuramya Imana dore ko yawutangiye mu myaka 10 ishize. Kugeza ubu amaze gushyira hanze album ebyiri. Album ya kabiri aherutse gushyira hanze yitwa 'Umunyamateka', akaba yarayimuritse mu gitaramo gikomeye yise 'Umunyamateka Live Concert' yari yatumiyemo icyamamare Zaza Mokheti wo muri Afrika y'Epfo.

Mbere y'amasaha macye ngo igitaramo kibe, ni ukuvuga ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe hagati ya Saa Moya na Saa Tanu za mu gitondo, Billy Jakes n'itsinda ry'abakunda umuziki we bazerekeza i Nyamirambo mu gikorwa cy'umuganda rusange aho bazasibura inzira y'abanyamaguru (Zebra crosses). Nyuma y'iki gikorwa, mu kugoroba w'uwo munsi, hazaba igitaramo 'Youth in Praise Live Concert' cyateguwe n'umuramyi Billy Jakes ku bufatanye na Moriah Entertainment Group.


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND