Gutandukana kw’abashakanye, gucana inyuma n’ibindi bibazo byinshi byugarije ingo muri iki gihe. Ni muri urwo rwego INYARWANDA TV yaganirije bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali ngo batubwire zimwe mu mpamvu zitera abashakanye gucana inyuma.
Guca inyuma k’umwe mu bashakanye biri mu bya mbere bikurura umwiryane n’amakimbirane mu rugo. Hari igihe kandi birenga urwo rwego abashakanye bakaba banahitamo gutandukana, umuryango bakawusenya ndetse ingaruka zabyo zirakomeza zikagera no ku bana babyaye.
Ese ni iyihe mpamvu ituma abantu bashakana bakundanye hanyuma igihe kikagera umwe agaca inyuma undi, urukundo rukazima? Twegereye abantu batandukanye mu mujyi wa Kigali batubwira bimwe mu byo babona bitera iyi ngeso yo guca inyuma. Ushobora kandi nawe kudusangiza ibitekerezo byawe mu mwanya w’ahatangirwa ibitekerezo.
Kanda hano urebe ibitekerezo bya bamwe mu bo twaganiriye.
TANGA IGITECYEREZO