Umuryango Christ Kingdom Impact watangijwe ndetse ukaba uyoborwa na Pastor Muligande Jean Pierre wateguye igiterane cyiswe 'Inspiration Corner' cyatumiwemo umuramyi Luc Buntu na Daniella&James bakunzwe cyane mu ndirimbo 'Mpa amavuta'.
Iki giterane 'Inspiration Corner' kizaba ku Cyumweru tariki 24/03/2019 kibere i Remera inyuma ya Gare kuri Healing Center church kuva saa Cyenda z'amanywa kugeza saa Kumu n'ebyiri z'umugoroba. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Abazitabira iki giterane bazahimbaza Imana mu ndirimbo z'umuramyi Luc Buntu ndetse n'iz'abanyempano Daniella&James bo muri Foursquare Gospel church bakunzwe cyane mu ndirimbo 'Mpa amavuta' iri no ku rutonde rwa Inyarwanda.com rw'indirimbo 10 za Gospel zikunzwe cyane mu Rwanda.
UMVA HANO 'MPA AMAVUTA' INDIRIMBO IKUNZWE YA DANIELLA&JAMES
Pastor Muligande Jean Pierre umuyobozi wa Christ Kingdom Impact Ministry yateguye iki giterane yabwiye Inyarwanda.com ko iki giterane bacyise 'Inspiration Corner', ugenekereje mu kinyarwanda bikaba bisobanuye 'Aho wungukira ibitekerezo bishya bishingiye kuri Bibiliya'. Yavuze ko insanganyamatsiko y'iki giterane igira iti 'God's dream for your life', mu kinyarwanda bikaba bisobanuye 'Inzozi Imana ifitiye ubuzima bwawe'.
Pastor Muligande Jean Pierre umuyobozi wa Christ Kingdom Impact
Christ Kingdom Impact ni umuryango mushya w'ivugabutumwa urimo kuvuka ndetse ukaba ushaka kuba itorero. Ni umuryango watangijwe na Pastor Muligande Jean Pierre usanzwe ari umukozi wa PEACE PLAN umuryango uhuza amadini n'amatorero ya Gikristo akorera mu Rwanda. Muri 2014 ni bwo Pastor Muligande yagize igitekerezo cyo gutangiza uyu muryango, kuri ubu akaba avuga ko 'harimo kugera kugira ngo uyu muryango ube wakwandikwa'. Muligande Jean Pierre yasizwe amavuta y'ubushuma mu mwaka wa 2015.
Igiterane cyateguwe na Christ Kingdom Impact iyoborwa na Pastor Muligande
TANGA IGITECYEREZO