RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Ba mukerarugendo ntibakeneye kubona abahanzi b’abanyamahanga mu Rwanda ahubwo bakeneye kumva umuziki w’abanyarwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/03/2019 8:47
1


Ubusanzwe iyo mukerarugendo agiye gusura ahantu runaka aba ashaka kwiyungura ubumenyi ku biri muri ako gace yasuye, harimo ubwiza nyaburanga, umuco w’abahatuye n’ibindi binyuranye, gusa mu Rwanda ni hamwe mu ho usanga inzego zinyuranye zitera inkunga ibikorwa bigomba gukurura ba mukerarugendo ariko barata cyangwa bamamaza iby’ahandi.



Ubukerarugendo bw’u Rwanda buri ku rwego rwiza ni kimwe mu byinjiriza akayabo Leta y’u Rwanda, icyakora bitunguranye RDB (Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere) yatangaje ko yateye inkunga igitaramo cya Burna Boy kuko bizeye ko ari igitaramo kizakurura ba mukerarugendo banyuranye bazava imihanda yose nk'uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2019 mu kiganiro n'abanyamakuru gitegura igitaramo cy’uyu muhanzi.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru Umar Abineza ushinzwe guteza imbere ubukererugendo bw’imbere mu gihugu muri RDB yavuze ko bateye inkunga iki gitaramo bitewe n’uko Burna Boy ari umuhanzi mpuzamahanga uzakurura ba mukerarugendo. Tubibutse ko iki gitaramo Burna Boy agiye gukorera mu Rwanda ari igitaramo cyiswe “Burna Boy Experience” kizaba tariki 23 Werurwe 2019 nyuma y'uko uyu muhanzi azaba avuye muri Uganda.

Burna Boy

Umunya Nigeria Burna Boy afite igitaramo mu Rwanda cyitezweho gukurura ba mukerarugendo batari bacye...

Nyuma yo kubona ibi wakwibaza ibibazo binyuranye: Ese koko Burna Boy azakurura ba mukerarugendo mu Rwanda? Reka byemerwe nk'aho ari byo . Abo azakurura se bazaba baje kureba u Rwanda cyangwa Burna Boy? Ese aba ba mukerarugendo bazava mu Rwanda bungukiye iki ku muziki w’u Rwanda mu gitaramo cya Burna Boy? Ese ubundi u Rwanda rukeneye kurata umuziki wa Nigeria mu rwego rwo gukurura ba mukerarugendo?

Ibi bibazo kimwe n’ibindi bigaragaza intambwe igikeneye guterwa mu nzego zinyuranye mu gufasha uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda gutera imbere. Aha wakwibaza impamvu mu kwamamaza iki gitaramo byibuza abahanzi b'abanyarwanda bazakiririmbamo batavugwa ngo n'uwo mukerarugendo waje kwirebera Burna Boy ahave mu matwi ye yumvisemo izina ry’umunyarwanda ahubwo tukaba dukomeje kumuhata izina asanzwe azi rya Burna Boy ibintu usanga nta kintu na kimwe bifasha uruganda rwa muzika y’u Rwanda.

Rwanda

Kenshi abanyamahanga barimo n'abo ba mukerarugendo bagaragaza inyota yo kumenya ibijyanye n'umuco w'Abanyarwanda

Ese koko gutegura ibintu nk’ibi bisobanuye ko nta muhanzi w’umunyarwanda wakora ibyishimirwa na ba mukerarugendo ku buryo nawe yakwamamazwa mu gitaramo nk’iki bityo ibikorwa bye bishingiye ku muco w’abanyarwanda bigasigara mu mutwe wa ba mukerarugendo bazitabira iki gitaramo? Ese koko umuziki w’abahanzi b’abanyarwanda nturagera ku rwego twawuratira abanyamahanga kabone ko baba batanawuzi?.

Abateguye iki gitaramo nta kosa na rimwe bafite kuko bo bari mu bucuruzi wasanga n'ibyo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda bitabafasheho ariko ikibazo kikibanda ku rwego nka RDB rushinzwe guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ese koko barebye basanga uburyo iki gitaramo giteguye hari uburyo bumwe cyangwa ubundi kiri gutezamo imbere umuziki w’abanyarwanda? Ese umuziki w’abanyarwanda wo nturi mu bikorerwa mu Rwanda “ MadeinRwanda” bikeneye gutezwa imbere?.

Ubundi se ko twahereye kare twibaza ibibazo nk’ibi byakagenze bite?, Iki ni ikibazo buri wese yibaza ariko kiroroshye kuko twemeranya n'abashoramari ko umuziki w’u Rwanda hari urwego ukeneye kugeraho n'ubwo nawo utoroshye, aha ntabwo wapfobya igitekerezo cyo kuzana Burna Boy mu Rwanda cyane ko abanyarwanda bamukunda yewe ashobora no gukurura ba mukerarugendo bamukunda bakitabira iki gitaramo ariko nanone ntacyo byatwara kumufatanya n'abahanzi bacye b’abanyarwanda bahagararira umuziki w’u Rwanda kugira ngo barate n’ibyiza by’u Rwanda.

Rwanda

Abanyamahanga usanga kenshi bashimishwa no kubona ibikorerwa mu Rwanda

Aha kuvuga ko abahanzi b'abanyarwanda bazaririmba, ntibihagije kuko si ibitegwajoro ngo bazatangazwa ku munsi w’igitaramo nk'aho batangajwe mbere bakwica gahunda zo kwamamaza igitaramo. Kwamamaza umuhanzi w’umunyarwanda mu gitaramo nk’icya Burna Boy ni ukwamamaza muzika y’u Rwanda ku Isi hose aho uyu muhanzi azwi dore ko umuntu ubonye icyapa kimwamamaza yaba kuri Internet ahita ashaka kumenya uwo muhanzi bazakorana kumushakisha ibintu bishobora gutuma benshi bamubona bakamenya ibihangano bye hakavamo n'ababikunda. Naho gukurura ba mukerarugendo ubereka umuhanzi w’umunyamahanga gusa byo nibaza aho uyu muhanzi aturuka na bamukerarugendo bazi ku buryo kumusangayo bitabananira.

Iyi nkuru yose ishingiye ku bitekerezo by’umunyamakuru ku giti cye. Ese wowe hari ukundi ubyumva? Watanga igitekerezo cyawe ubinyujije ahanyuzwa ibitekerezo by’abasomyi ba Inyarwanda.com ku rubuga rwanyu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aline5 years ago
    Urakoze cyane Emmy,utanze igitekerezo cyiza,ibi birababaje mu gihugu cyacu,ntibikwiye,kumva ko mukerarugendo agomba kuza kurebera mu Rwanda umuhanzi w umunyamahanga🙄,barangiza bati kuki Made in Rwanda idatera imbere,uwo mukerarugendo se wamweretse basi abahanzi bacu nabo akabamenya.Iterambere ryacu riracyari kure





Inyarwanda BACKGROUND