RFL
Kigali

Nshuti Innocent yafashije APR FC gutsinda Gasogi United-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/03/2019 20:17
0


Igitego cya Nshuti Innocent cyo ku munota wa 30’ cyatumye APR FC itsinda Gasogi United igitego 1-0 mu mukino wa gicuti waberaga kuri sitade ya Kigali ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu.



Ni igitego cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino kivuye ku mupira Nshuti Innocent yahawe neza na Danny Usengimana bakoranaga mu busatirizi bwa APR FC.


APR FC wari umukino wa kabiri wa gicuti bakinnye bikurikiranya kuko kuri uyu wa Kabiri nabwo bari bakinnye n’Intare Football Academy batsinda ibitego 2-0 byatsinzwe na Danny Usengimana na Nshuti Innocent.


Zlatko Krmpotic umutoza mukuru wa APR FC utari ufite abakinnyi bamwe na bamwe bari mu ikipe y’igihugu yari yakinishije abenshi mu bakinnyi basanzwe batabona umwanya wo gukina.



Iranzi Jean Claude agenzura umupira ku ruhande rw'ibumoso rw'ikibuga cya sitade ya Kigali


Iranzi Jean Claude ahunga Rugamba Jean Baptiste ukina hagati muri Gasogi United

Mu izamu yari afitemo Ntwari Fiacre ari nawe wari wambaye igitambaro cy’abakapiteni. Mu bwugarizi habanjemo Rusheshangoga Michel akorana na Rugwiro Herve, Iranzi Jean Claude na Ngabonziza Albert bari hafi aho.



Mugiraneza Jean Baptiste yibutsa bagenzi be ko bagomba guhagarara neza


Ntwari Fiacre ni we wari kapiteni wa APR FC

Hagati mu kibuga hari hayobowe na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy imbere ye hari Itangishaka Blaise na Nkizingabo Fiston. Danny Usengimana na Nshuti Innocent bataha izamu ari nako Sekamana Maxime ahinduranya impande z’ikibuga.

Nyuma y’igice cya mbere, APR FC bahinduyemo imyanya imwe n’imwe bityo bahita binjiza abakinnyi batatu byihuse barimo; Nizeyimana Mirafa, Mugunga Yves na Songayingabo Shaffy bityo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, Iranzi Jean Claude na Nshuti Innocent bajya hanze.


Nshuti Innocent aguruka imitego ashaka umupira

Nizeyimana Mirafa yahise ajya mu mwanya wa Mugiraneza Jean Baptiste hagati mu kibuga imbere y’abugarira, Songayingabo Shaffy asimbura Iranzi Jean Claude ariko uyu musore ukiri muto umaze no kwiyongera ibiro ahita ajya mu mutima w’ubwugarizi, Rusheshangoga ahita yisunika ajya iburyo bityo Ngabonziza Albert ajya ibumoso.


Mbere y'uko batera umupira uteretse wa APR FC



Danny Usengimana agenzura umupira


Danny Usengimana imbere ya Nkubana Marc (2) kapiteni wa Gasogi United

Muri iki gice cya kabiri nibwo Gasogi United yatangiye kubona uko yahanahana umupira kimwe mu bintu byatumye Zlatko Krmpotic yakomeje gukora impinduka kugira ngo arebe niba abakinnyi yari afite ku ntebe y’abasimbura hari icyo bamufasha.






Nkubana Marc kapiteni wa Gasogi United agorana na Iranzi Jean Claude ku murongo w'ikibuga


Nkubana Marc ni umwe muri ba myugariro beza bari mu cyiciro cya kabiri

Muri urwo rwego, Danny Usengimana yahaye umwanya Nsengiyumva Moustapha mbere y'uko Itangishaka Blaise aha umwanya Ntwari Evode.

Izi mpinduka ntacyo zatanze ku mubare w’ibitego kuko umukino warangiye APR FC itsinze Gasogi United igitego 1-0.


Rugamba Jean Baptiste ashyira hasi Nkizingabo Fiston wakinaga hagati muri APR FC muri uyu mukino


Itangishaka Blaise agenzura umupira hagati mu kibuga


Lomamai Marcel atanga amabwiriza


Dusange Bertin wakiniye amakipe nka Etincelles FC na Bugesera FC ubu akina muri Gasogi United


Songayingabo Shaffy umwe mu bakinnyi bato bamaze kwiyongera ibiro


Zlatko Krmpotic umutoza mukuru wa APR FC agira inama abakinnyi


Mugunga YVes yagiye mu kibuga asimbuye


Intebe y'abatoza ba Gasogi United bayobowe na Kalisa Francois (Ubanza iburyo) na Lomamai Marcel (hagati)


Uwimana Martin umuganga wa Gasogi United


Mugiraneza Jean Baptiste (7) na Zlatko Krmpotic baganira nyuma y'iminota 45'


Nizeyimana Mirafa (6) na Didier Bizimana (Iburyo) baganira




Nshuti Innocent (15) ni we watsindiye APR FC


Abakinnyi ba Gasogi United basohoka mu kibuga

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND