RFL
Kigali

Umuyaga Cyclone Idai wiyongereyeho imvura bibyara umwuzure ukomeje guhitana abantu n’ibintu mu bihugu by’amajyepfo ya Afurika

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/03/2019 13:11
1


Umuyaga mwinshi uvanzemo imvura wiswe Cyclone Idai wabyaye umwuzure ukomeye wahitanye ubuzima bw’abantu ukanangiza nyinshi mu bihugu bya Zimbazwe, Mozambique na Malawi, byose biherereye ahagana mu majyepfo ya Afurika. Abantu barenga 300 bamaze gutangazwa bahasize ubuzima gusa bikekwa ko abarenga 1000 baba bamaze kwitaba Imana.



Mu iteganyagihe, cyclone bisobanura umuyaga mwinshi wizungurutsa ugana ahantu hari ingufu nkeya za rukuruzi. Uyu muyaga wivanzemo n’umvura wibasiye ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika bituma habaho kwangirika gukomeye kw’ibikorwaremezo ndetse abantu bakaba bahasize ubuzima. Imvura yabaye nyinshi yiyongera kuri uyu muyaga ukomeye, ibiti biranduka bihereye imuzi, amazu arasenyuka andi arengerwa burundu n’umwuzure ku buryo amakipe y’ubutabazi yahaboneye akazi katoroshye ko gushakisha abantu amazu yaguyeho cyangwa ibiti, abapfiriye mu byondo cyangwa abatwawe n’umwuzure.

Idai

Ifoto yo mu kirere igaragaza umwuzure watewe na Cyclone Idai

Umujyi witwa Bereira muri Mozambique warahangirikiye bikomeye, abatabazi b’umuryango Croix Rouge bavuga ko nibura 90% by’uyu mujyi byangiritse, abantu 202 bamaze kuhasiga ubuzima ndetse kuko iki kiza kigikomeje, abandi 350,000 ubuzima bwabo buri mu kaga. Kuri uyu wa mbere, perezida Philip Nyusi avuga ko n’ubwo iyi mibare ariyo yatangajwe, atekereza ko abantu barenga 1000 bashobora kuba baraguye muri iki kiza.

Idai

Ishusho y'imiterere ya cyclone Idai

Muri Zimbabwe ho ngo abagera ku 100 nibo bamaze gutangazwa ko baguye muri iyi Cyclone Idai naho abagera kuri 217 bakaba baraburiwe irengero. Muri Malawi naho ngo abarenze 100 bamaze kwitaba Imana. Imiryango yapfushije ababo batangiye kubashyingura, ni mu gihe abandi bakomeretse buzuye ibitaro hirya no hino, naho abandi ibihumbi bakaba barasigaye badafite aho baba.

Ishami rishinzwe ibiribwa mu muryango w’abibumbye (PAM/WFP) yavuze ko iteganya kugeza ibyo kurya nibura ku bantu 600,000 bagezweho n’ingaruka z’ibi biza byibasiye amajyepfo ya Afurika. Tanzania yamaze gutanga inkunga za toni 214 z’ibyo kurya ndetse na toni 24 z’ibikoresho by’ubuvuzi mu gufata mu mugongo ibi bihugu bya Malawi, Mozambique na Zimbabwe. Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi nawo watanze inkunga ya miliyoni 3.5 z’amayero mu gutera inkunga ibi bihugu byahuye n’akaga k’ibiza.

Reba amwe mu mafoto agaragaza uburyo cyclone Idai yangije byinshi mu majyepfo ya Afurika:

Idai

Amazu abantu bari batuyemo amenshi yasenyutse basigara ntaho kwikinga bafite

Idai

Umubyeyi yishwe n'imbeho muri ibi biza

Idai

Umujyi wa Beira wahindutse umwanda

Idai

Abaturage bareba abahoze ikiraro nyuma y'uko cyangiritse kigaca umuhanda

Idai

Abantu bacukura imva zo gushyinguramo abantu babo

Idai

Cyclone Idai yangije byinshi

Idai

Idai

Umwuzure warengeye ahari hatuye abantu cyangwa ahahinze imyaka yabo

Idai

Abanyeshuri kuva ku mashuri byababereye ingorabahizi

Idai

Abana ni abaziranenge: baridumbaguza mu mazi umwuzure wateje

Idai

Abaturage batonze umurongo bakeneye guhabwa ubufasha nyuma no gusigwa iheruheru

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gatoric cost5 years ago
    Nukwihangana imana izjbibuka





Inyarwanda BACKGROUND