RFL
Kigali

Jean d'Amour wivumbuyemo impano yo kuririmba ubwo yari umwalimu muri Uganda yiyemeje gukora umuziki nk'umwuga-IKIGANIRO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/03/2019 14:02
1


Amazina ye asanzwe ni Ntirenganya Jean d'Amour, gusa mu muziki akoresha izina rya JEAN D'AMOUR. Ni umuhanzi nyarwanda watangiriye umuziki muri Uganda aho yari umwalimu. Kuri ubu afite urutonde rw'ibintu byinshi yifuza kugeraho mu muziki we.



Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Inyarwanda.com JEAN D'AMOUR yadutangarije ko tariki 27 Ukuboza 2012 ari bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise 'Amavubi'. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo; Icyigeragezo, Mama n'Urugo ruhire. Avuga ko intego ye mu muziki ari ugutanga ubutumwa bwubakiye ahanini ku muco na cyane ko injyana Gakondo ari yo ashaka kwibandaho cyane.

UMVA HANO 'AMAVUBI' INDIRIMBO JEAN DAMOUR YAHEREYEHO


Umuhanzi Jean d'Amour

JEAN D'AMOUR ni intore ndetse avuga ko azi kuvuga amazina y'inka. Kuva muri 2020 yifuza gutangira gukora umuziki nk'umwuga. Icyakora n'ubwo yihebeye umuziki, yabwiye Inyarwanda ko mu muryango we nta banyamuziki barimo. Impano yo kuririmba yayivumbuyemo ubwo yigishaga muri Uganda, akajya ahimbira abana imbyino, abarimu bagenzi be bakamubwira ko afite impano ikomeye. Nyuma ni bwo nawe ubwe yaje kwivumburamo impano yo kuririmba.

Kurikira ikiganiro kirambuye twagiranye na JEAN D'AMOUR

Inyarwanda.com: Watangira utwibwira mu buryo burambuye?

JD: Amakuru yo yari meza. Ubundi nitwa Ntirenganya Jean D’amour umwana w'imfura wa CYANGABWOBA Jean Baptiste na NYIRADADARI Immaclee batuye muri Musaze mu ntara y’amajyaruguru, akaba ari nayo nkomoko yanjye nk’ibisekuru bitanu kuva muw' 1790. Navutse tariki 11/11/1990.

Inyarwanda.com: Izina ryawe ry'ubuhanzi ni irihe?

JD: Nkoresha JEAN DAMOUR.

Inyarwanda.com: Watubwira amashuri yawe aho wayigiye ?

JD: Amashuri y'inshuke, abanza n’icyiciro cya mbere cy'ayisumbuye nabyize mu Rwanda naho icyiciro cya kabiri hamwe na University mbyiga muri Uganda mu mujyi wa Kampala.

Inyarwanda.com: Watubwira imirimo wakoze?

JD: Natangiriye mu bwarimu bwa Primaire nkirangiza Secondaire, nigisha Kawempe, mu mujyi wa Kampala aho nigishaga Icyongereza n’imibare nyuma ndi muri kaminuza nigishaho muri secondaire nigisha economy n'icyongereza, aho nahise mvayo mbonye ikiraka cy'ubusemuzi i Kampala muri Amabassade ya Norvege. Mbirangije nahise mbona byaba byiza kwihangira uturimo duto duto tubyara inyungu kuko kuva kera numvaga nshaka kuzikorera uko ka project kaba kangana kose, aribwo nabyukije ka project nise “golden star images” uretse ko igitekerezo cyo kugakora nari ngifite kuva 2010 nkiri umunyeshuri nkagakorera muri Uganda.

Inyarwanda: Umuziki waje ute mu buzima bwawe?

JD: Urebye ni ikintu Imana iba yarateganyije ko kizaba mu buzima bw’umuntu mu gihe runaka, kandi nkiri umwana nakundaga umuziki bitari cyane ,ariko ndi umuntu wagiraga isoni cyane birenze, ariko mbizi neza ko mfite impano yo kuririmba no kubyina imbyino zitandukanye iz’umuco niz’inzungu ariko nkaba ntabitinyuka mu bantu uretse kubikorera mu rugo ndi kumwe n’abavandimwe. Aho nashimangiriye ko mfite izo mpano koko nkigisha Kampala nari n’umutoza wa MDD (music,dance and drama) mbese ntoza imbyino z’imico itandukanye yo muri Uganda n'udukino dushimisha ababyeyi b'abo bana twigishaga.

Ababyeyi n’abarimu bakajya bambwira ngo mfite impano sinkayipfushe ubusa, aho ni naho igitekerezo cyaziye cyo kwinjira muri music kuko numvaga mbishoboye pee. Muri 2012 nagiye muri studio nkora indirimbo yanjye ya mbere nise 'Amavubi', ariko sinabiha umwanya pee, cyane cyane kuko nabaga mfite n'ibindi byo gukora byihutirwa kandi by'ingenzi bitari music, kuko mu myaka itanu nakozemo indirimbo eshatu gusa (Amavubi,Mama,Ikigeragezo) kugeza ubu aho numva ko ngomba kubikorana n'indi mirimo kandi ntakibangamiye ikindi Imana ibimfashijemo.

UMVA HANO 'URUGO RUHIRE' INDIRIMBO YA JEAN DAMOUR

Inyarwanda: Watubwira ibyo bigo wigishijeho i Kampala?

JD: Murakoze, nigishije Primaire muri Dungu Hill School naho Secondaire muri Peace High School byose biri i Kampala n'ubwo ntigeze niga ubwarimu.

Inyarwanda: Ni iyihe mishinga wumva ikuri ku mutima?

JD: Ni ubuhinzi n’ubworozi uretse ko ubuhinzi n’ubworozi byo mbikorera muri Uganda kuva 2011, ibindi nkunda kandi ngomba gukora ni ububaji bugezweho, gutunganya ibihangano by'abahanzi, gutegura amakwe, kuranga business z’abantu nkakora n’ubwubatsi byose byibumbiye muri Golden star images(GSI).

Inyarwanda: Waba ufite umukunzi ?

JD: Oyaaa!! Burya iyo nta gahunda yo gushaka ufite, gutereta aba ari ugukinira kubana b'abandi kandi sinkunda kubeshya, ariko igihe nikigera nzamushaka.

Inyarwanda: Wifuza umugore umeze gute?

JD: Uwo Imana izampa wese apfa kuba atanywa inzoga kandi burya n'umugore mwiza umuntu amuhabwa n'Imana

Inyarwanda: Ni igiki ubona umugore yagukorera mugahita mutandukana?

JD: Umugore anshiye inyuma. Kubana n'umugore uguca inyuma birutwa no kuba muri gereza, iyo mutandukanye uba ufashe icyemezo kizima cyane n'Imana irabishima peee

Inyarwanda: Usengera mu rihe dini ?

JD: Muri Kiliziya Gatolika.

Inyarwanda: Ukunda kurya iki?

JD: Nkunda cyane chips na rolex n'ubwo n'ibindi biribwa byose mbirya.

Inyarwanda: Ukunda kunywa iki?

JD: Ukuyemo inzoga n’ibindi bisindisha byose, ibisigaye ndabyemera byose cyane.

Inyarwanda: Ni iki wabwira abahanzi bagutanze mu mwuga hamwe n’abanyarwanda muri rusange?

JD: Gukundana no gushyigikirana tukazamura igihugu cyacu, kuko burya ntawutakenera undi icyo waba ukora cyose.

Inyarwanda: urakoze kuganira natwe ugire ibihe byiza.

JD: Nanjye ndabashimira ubwitange n'umurava mugira mu guteza imbere abana b'abanyarwanda b'ingeri zose, Imana ibahe umugisha.


Jean d'Amour ubwo yari afite imyaka 4 y'amavuko


Jean d'Amour arashaka gukora umuziki mu buryo bw'umwuga

REBA HANO VIDEO Y'INDIRIMBO 'IKIGERAGEZO' YA JEAN DAMOUR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Paccy5 years ago
    Nakomereze aho umuhungu wacu y'umutima inyuma, kdi abirimo neza





Inyarwanda BACKGROUND