RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ibyishimo: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/03/2019 10:48
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 12 mu byumweru bigize umwaka tariki 20 Werurwe 2019, ukaba ari umunsi wa 79 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 286 ngo umwaka urangire. Uyu munsi kandi mu bumenyi bw’ikirere nibwo hatangira igihe kizwi nka Equinox aho amasaha y’umunsi n’ay’ijoro biba bingana.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1815: Nyuma yo kurekurwa aho yari yarafatiwe mu mujyi wa Elba, umwami w’ubufaransa Napoleon yinjiye mu mujyi wa Paris ari kumwe n’ingabo ibihumbi 140 n’abaturage b’abakorerabushake bari bamushyigikiye basaga ibihumbi 200 atangira igihe kigera ku minsi 100 y’ubutegetsi.

1854: Ishyaka ry’abarepubulike muri Leta zunze ubumwe za Amerika ryarashinzwe, rishingirwa muri Ripon ho muri Wisconsin.

1933Giuseppe Zangara wari warahamijwe icyaha cyo ggushaka kwica perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Franklin D. Roosevelt yarishwe hakoreshejwe intebe y’amashanyarazi, igikorwa cyabereye muri Florida.

1956: Igihugu cya Tuniziya cyabonye ubwigenge bwacyo ku bufaransa.

1987: Ikigo cya Amerika gishinzwe ibiribwa n’imiti cyemeje umuti ugabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA wa AZT gukoreshwa.

2003: Mu gitondo cyo kuri iyi tariki mu mwaka wa 2003, ibihugu bya Leta zunze ubumwe za Amerika, ubwongereza, Australia ndetse na Pologne byatangiye intambara muri Iraq aho byari bigiye guhirika ubutegetsi bwa Saddam Hussein.

Abantu bavutse uyu munsi:

1811: Umwami Napoleon wa 2 w’ubufaransa nibwo yavutse, aza gutanga mu 1832.

1957: Spike Lee, umukinnyi, umwanditsi, umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1973: Jung Woo-sung, umukinnyi wa filime wo muri Koreya y’epfo wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya Athena nka Lee Jung-woo  nibwo yavutse.

1976: Chester Bennington, umuhanzi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Linkin Park nibwo yavutse.

1982: José Moreira, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Portugal nibwo yavutse.

1984: Fernando Torres, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1987, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brazil nibwo yavutse.

1987: Daniel Maa Boumsong, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1191: Papa Clement wa 3 yaratashye.

1413: Umwami Henry wa 4 w’ubwongereza yaratanze.

1726Isaac Newton, umunyabugenge, umuhanga mu mibare, umuhanga mu bumenyi bw’ikirere akaba yari n’umucurabwenge w’umwongereza akaba ariwe witiriwe urugero rupimwamo imbaraga yaratabarutse, ku myaka 84 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu: Alexandra, John, Cuthbert, Herbert ndetse na Wulfram.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wa Equinox, ukaba ari umunsi utangira igihe amasaha y’amanywa n’ay’ijoro biba bingana (Equinox Day).

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ubumenyi bw’inyenyeri (International Astrology Day).

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kubara inkuru (World Storytelling Day)

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ibyishimo wizihizwa cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika (International Day of Happiness)

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ururimi rw’igifaransa wizihizwa cyane mu bihugu bikoresha uru rurimi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND