RFL
Kigali

WOMEN FOOTBALL: Habimana Sosthene yahamagaye abakobwa 24 bagomba kwitegura DR Congo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/03/2019 15:42
0


Habimana Sosthene kuri ubu wamaze kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu nkuru y’abakobwa b’u Rwanda, yahamagaye abakinnyi 24 bagomba gutangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu bitegura umukino bafitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Ni umukino wa gicuti amakipe yombi azahuriramo ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2019 muri gahunda yo kugira ngo amakipe yombi atangire yitegure imikino y’amarushanwa ari imbere.

Ni umukino wa gatatu u Rwanda (Abakobwa) bazaba bakina muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo kuba baheruka gukina imikino ibiri na Ambassadors WFC ikipe yari ivuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Habimana Sosthene umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu y'Abagore ubwo yavugaga amazina y'abakinnyi

Abakinnyi 24 bahamagawe baratangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu kuri sitade Umuganda, bazakomeze bakore kugeza kuwa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019 mbere y'uko bakira DR Congo ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2019 saa cyenda n’igice (15h30’).

Abakinnyi 24 Habimana Sosthene yahamagaye:

Abanyezamu: Nyirabashyitsi Judith (Baoba Queens, Tanzania), Uzweyimana Helene (AS Kigali) na Hamida Uwatesi (EAV Kabutare).

Abakina inyuma: Mukantaganira Joselyne (AS Kigali), Nyirahabimana Anne (Scandinavia WFC), Nyiransanzabera Miliam (Rambura WFC), Maniraguha Louise (AS Kigali WFC), Uwimbabazi Immaculée (Kamonyi WFC), Nibagiwire Sifa Gloria (AS Kigali WFC), Kayitesi Alodie (AS Kigali WFC), Niyonkuru Marie Goreth (ES Mutunda), Mutuyimana Albertine (Kamonyi WFC).

Abakina hagati: Kalimba Alice (AS Kigali WFC), Mukandayisenga Nadine (Scandinavia WFC), Mukeshimana Jeannette (AS Kigali WFC), Uwase Andorsene (ES Mutunda), Umwariwase Dudja (AS Kigali), Niyomugaba Sophie (AS Kigali).

Abataha izamu: Kankindi Fatuma (Scandinavia WFC), Ibangarye Anne Marie (AS Kigali WFC), Nibagwire Libery (AS Kigali WFC), Iradukunda Callixte (AS Kigali WFC), Uwamahoro Beatrice (Kamonyi WFC) na Mushimiyimana Marie Claire (Scandinavia WFC).


Ikipe y'u Rwanda ubwo yari muri CECAFA 2018 yabereye mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND