RFL
Kigali

Kizito Passy nyuma y’amasaha macye yegukanye igihembo muri Hipipo Awards, yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/03/2019 14:46
0


Kizito Passy ni izina ry’umusore wamamaye cyane mu itsinda rya TNP, aza gutandukana na mugenzi we atangira gukora umuziki ku giti cye. Indirimbo ya mbere yashyize hanze ikaba yegukanye igihembo muri Hipipo Awards 2019. Nyuma y’amasaha akishimira iki gihembo, yaje no gukorerwa ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko.



Passy umwe mu bahanzi bari bagize itsinda rya TNP, mu minsi ishize yasezeye muri iri tsinda atangira gukora umuziki ku giti cye. Indirimbo ya mbere yashyize hanze ni iyitwa “Mbaye wowe” yakoranye na Butera Knowless, ikaba yaranegukanye igihembo muri Hipipo Awards ibihembo bitangirwa muri Uganda. Ubwo yari akishimira iki gihembo Passy byahuriranye n’isabukuru y’amavuko yizihirijwe kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe 2019.

Ibi birori byari byahuriwemo n’inshuti ze basangiriye hamwe aha akaba yahakatiye umutsima yari yateguriwe ukoze mu bwoko bwa gitari na piano. Byari ibirori byo gusangira aho abari aho bahamyaga ko ari ukuva mu bwiza ujya mu bundi dore ko bishimiraga igikombe banishimira isabukuru y’uyu muhanzi.

PassyPassyPassy

Passy yari yishimiye uyu munsi...

PassyPassyPassy

Passy akata umutsima ku munsi we w'amavuko...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND