RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi wa Mutagatifu Joseph: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/03/2019 9:49
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w‘icyumweru cya 12 mu byumweru bigize umwaka tariki 19 Werurwe 2019, ukaba ari umunsi wa 78 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 287 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1649: Inama rusange ihagarariye abaturage mu bwami bw’ubwongereza yakuyeho inama y’abategetsi, bikaba byaravugwagako ntacyo imaze ahubwo ari iyo kubangamira abaturage b’ubwami bw’abongereza.

1895: Auguste and Louis Lumière, abavandimwe 2 b’abafaraansa bafatwa nk’abatangije sinema bafashe amashusho yabo ya mbere bifashishije ibikoresho bifata amashusho ndetse n’ubuhanga bwabo bari bamaze kuvumbura.

1920: Senat ya Leta zunze ubumwe za Amerika yateye utwatsi amasezerano y’I Versailles ku nshuro ya 2 (inshuro ya mbere yari tariki 19 Ugushyingo 1919), akaba ari amasezerano yasinywe nyuma y’intambara y’isi ya mbere ahagarika icurwa ry’intwaro.

1931: Urusimbi rwemewe n’amategeko bwa mbere muri Leta ya Nevada muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1944: Mu ntambara y’isi ya 2, ingabo z’abanazi zafashe igihugu cya Hongriya.

1945: Mu gihe cy’intambara y’isi ya 2, Adolf Hitler yatanze itegeko ryo gusenya inganda, amaduka, ibigo bya gisirikare, imihanda ndetse n’ibikorwa remezo byose by’ubudage nyuma y’uko yari amaze gutsindwa iyi ntambara.

1962: Umuhanzi wabaye ikirangirire ku isi Bob Dylan yashyize hanze alubumu ye ya mbere yise Bob Dylan yakoreye muri Columbia Records, ikaba yaratumye amenyekana cyane ku isi.

1989: Nyuma y’igihe kirekire igihugu cya Misiri gikoronizwa na Israel, ibendera ry’iki gihugu ryarazamuwe bwa mbere nk’ikimenyetso cy’uko kibonye ubwigenge nyuma y’itambara y’ubwigenge yabereye I Yom Kippur mu 1973 ndetse n’ibiganiro by’amahoro yo mu 1979.

2002: Igihugu cya Zimbabwe cyahagaritswe mu muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth) nyuma yo gushinjwa guhutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse no kwiba amatora ya perezida.

2011: Mu gihe cy’imyigaragambyo yo muri Libya, nyuma y’uko ingabo za Gaddafi zinaniriwe gufata umujyi wa Benghazi, ingabo z’ubufaransa zatangiye ibitero by’indege muri Libya, aha hakaba ariho hatangiriye ibitero by’ibihugu by’amahanga muri Libya byaje gutiza umurindi abigaragambyaga biza kurangira bahiritse ubutegetsi bwa Muammar Gaddafi.

Abantu bavutse uyu munsi:

1947: Marinho Peres, umutoza w’umupira w’amaguru wo muri Brazil nibwo yavutse.

1952: Harvey Weinstein, umushoramari wa filime w’umunyamerika akaba ariwe washinze amazu atunganya filime ya Miramax Films na The Weinstein Company nibwo yavutse.

1955Bruce Willis, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1966: Andy Sinton, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1973: Bun B, umuraperi w’umunyamerika nbwo yavutse.

1976: Alessandro Nesta, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1980Luca Ferri, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1981: Kolo Touré, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Cote d’ivoire yabonye izuba.

1982: Eduardo Saverin, umushoramari w’umunyamerika ukomoka muri Brazil akaba ari umwe mu bashinze urubuga nkoranyambaga rwa Facebook nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1721: Papa Clement wa 11 yaratashye.

2005John DeLorean, umukanishi akaba n’umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka rwa DeLorean Motor Company, yaratabarutse ku myaka 80 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wa Mutagatifu Joseph.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND