RFL
Kigali

The Ben yasubiye muri Amerika avuye muri Nigeria

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/03/2019 8:57
0


Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben kuri ubu amaze kuba ikimenyabose mu banyarwanda ndetse no mu karere ku Rwanda rubarizwamo. The Ben uri mu myiteguro yo kurangiza album ye ya gatatu, yari amaze iminsi ari kubarizwa muri Nigeria igihugu yari ari gukoreramo indirimbo ze nshya, Nyuma y’akazi kanyuranye yahakoreye uyu musore yasubiye muri Amerika



The Ben yavuye muri Nigeria kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2019. Amakuru yageraga ku Inyarwanda.com ni uko The Ben yari ari mu gihugu cya Nigeria aho yari yerekeje mu minsi ishize muri gahunda zo gukora no kurangiza imishinga y’indirimbo ahafite. The Ben ari gukorana bya hafi n’umwe mu ba producer bakomeye muri Nigeria wamamaye nka; Kriz Beatz ukorera abahanzi banyuranye b’ibyamamare nka Tekno,Diamond n'abandi benshi yagiye akorera indirimbo zikamamara.

Nyuma y’ibyumweru birenga bibiri yari amaze muri Nigeria The Ben yabwiye Inyarwanda ko avuye muri Nigeria akozeyo imishinga y’indirimbo inyuranye icyakora yirinda kugira byinshi ayivugaho. Uyu musore waganiriye na Inyarwanda ari mu kibuga cy’indege cy’i London aho yari ategereje indege ihamukura imujyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko mu minsi iri imbere abakunzi b’umuziki we bazishimira bikomeye akazi yagiye gukorera muri Nigeria.

The Ben

The Ben ati "Mvuye Lagos nsubiye Chicago" aho asanzwe atuye...

Amakuru agera ku Inyarwanda icyakora The Ben yirinze kugira icyo ayavugaho ni uko hari indirimbo ari gushaka uko yakorana na Tekno uyu arinawe ukorana bya hafi na Kriz Beatz umusore uri gutunganyiriza The Ben imishinga y’indirimbo muri iyi minsi.

UMVA HANO INDIRIMBO "NAREMEYE" THE BEN AHERUTSE GUSHYIRA HANZE

<iframe width="853" height="480" src="https://www.youtube.com/embed/yswsmU-9698" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND