RFL
Kigali

“Ubukwe bwacu ntitwifuje kubushyira mu itangazamakuru” T Rock warushinze n’umunya Sweden yasimbuje umunyarwandakazi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/03/2019 18:08
0


Izina T Rock ni iry’umuhanzi w’umunyarwanda wamenyekanye mu ndirimbo ‘Nimba padiri’. Mu mwaka wa 2015 yatangaje umukunzi we w'umunyarwandakazi witwa Babra iki gihe yatangazaga ko bazakundana kugeza imvi zibaye uruyenzi. Bitunguranye uyu muhanzi wari umaze igihe atumvikana cyane mu muziki yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe n'undi mukobwa.



T Rock aganira na Inyarwanmda.com yatangarije umunyamakuru ko yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa wo muri Sweden tariki 23 Gashyantare 2019, ubukwe bwabo ngo bahisemo kubugira ibanga kimwe n'uko atigeze ashaka gutangaza amazina y’umukunzi we. Umunyamakuru yabajije T Rock gahunda z’ubukwe zikurikiyeho, atangaza ko azabitangaza mu gihe kizaza.

Uyu muhanzi wamenyekanye muri iyi ndirimbo ‘Nimba padiri’ muri 2015 yatangaje Babra nk’umukobwa bakundana ndetse ahamya ko ari we mukobwa azakunda kugeza imvi zibaye uruyenzi nk'uko yigeze kubitangariza Inyarwanda.com. Icyakora inkuru y’urukundo rwabo yagiye iyonga kugeza ubwo batongeye kuvugwa mu itangazamakuru. Uyu muhanzi yatangaje ko ko kuba yasezeranye n’umunyaburayi ngo ntabwo bizatuma ahagarika umuziki.

T RockT RockT Rock

T Rock yasezeraniye mu murenge wa Remera n'uyu muzungukazi ukomoka muri Sweden






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND