RFL
Kigali

TOTAL CAF CL: Imikino y’amatsinda yasize Meddie Kagere ari mu bafite ibitego byinshi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/03/2019 14:32
1


Imikino y’amatsinda ku makipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika yasize Meddie Kagere umunyarwanda ukinira Simba SC ari mu bakinnyi babiri bafite ibitego byinshi muri Afurika kuko afite ibitego bitandatu (6) akarushwa kimwe na Moataz Al-Mehdi (Al-Nasr).



Meddie Kagere na Simba SC bari mu itsinda rya kane (D), itsinda bazamutsemo bahagaze ku mwanya wa kabiri n’amanota icyenda (9) inyuma ya Al Ahly (Egypt) iri ku mwanya wa mbere n’amanota icumi (10). Ku munsi wa nyuma w’imikino y’amatsinda ntabwo Meddie Kagere yabashije gutsinda ariko Simba SC yabonye itike itsinze AS Vita Club ibitego 2-1.

Mu bakinnyi baza inyuma ya Meddie Kagere mu mubare w’ibitego barimo; Clatous Chama bakinana muri Simba SC ufite ibitego bitanu (5), Jean Marc Makusu Mundele (AS Vita Club) afite bitanu (5) cyo kimwe n’abandi nka Justin Shonga (Orlando Pirates), Alimi Sikiru (Lobi Stars) na Themba Zwane wa Mamelodi Sundowns.


Meddie Kagere afite ibitego bitandatu (6) muri Total CAF Champions League

Abakinnyi barimo; Mohammed El Amine Hammia (JS Saoura), Mputu Tresor (TP Mazembe), Jackson Muleka (TP Mazembe) na Mohammed Nahiri (Wydad Casablanca) bose buri umwe afite ibitego bine (4).

Mu itsinda rya mbere (A) hakomeje Wydad Casablanca (Maroc) n’amanota icumi (10) ku mwanya wa mbere iherekezwa na Mamelodi Sundowns (South Africa) n’amanota icumi (10).

Mu itsinda rya kabiri (B) hazamutse Esperence de Tunis (Tunisia) yari ku mwanya wa mbere n’amanota 14 mu gihe Horoya (Guinea Conakry) yazamutse ari iya kabiri n’amanota icumi (10).

Mu itsinda rya gatatu (C), bazamuye TP Mazembe (DR Congo) n’amanota 11 mu gihe yazamukanye na CS Constantine (Algeria) n’amanota icumi (10).

Itsinda rya kane (D), Al Ahly (Egypt) yazamutse ari iya mbere n’amanota icumi (10) imbere ya Simba SC (Tanzania) n’amanota icyenda (9).


Meddie Kagere ni umukinnyi wafashije Simba SC kugera aho igeze muri iyi minsi

Muri rusange amakipe yageze muri ¼ cy’irangiza cya Total CAF Champions League arimo Wydad Casablaca (Maroc), Esperence de Tunis (Tunisia), TP Mazembe (DR Congo) na Al Ahly (Egypt) nk’amakipe yazamutse ari ku mwanya wa mbere mu gihe Mamelodi Sundwons (South Africa), Horoya (Guinea Conakry), CS Constantine (Algeria) na Simba SC (Tanzania) zazamutse zicaye ku mwanya wa kabiri. Tombola ya ¼ iteganyijwe kuwa Gatatu tariki 20 Werurwe 2019.


Simba SC yageze muri 1/4 cy'irangiza cya Total CAF Champions League






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karihose eddy4 years ago
    Meddie kagere arashoboye





Inyarwanda BACKGROUND