RFL
Kigali

Teta Diana yateze moto, asoromerwa amapera mu babikira

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/03/2019 14:49
0


Teta Diana akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kugaruka ku ivuko. Yavuze ko akumbuye amapera no gutega moto. Ubu yatubwiye ko amapera yayasoromewe mu babikira ba ‘Saint Vincent’, moto na yo ayitega mu minsi ishize.



Teta Diana ni umwe mu bahanzi batumiwe gutaramira abanyarwanda n’abandi mu gitaramo Kigali Jazz Junction giteganyijwe kuba kuya 29 Werurwe 209 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa 14 Werurwe 2019, avuga ko yiteguye gushimisha abazitabira igitaramo.

Yabajijwe n’itangazamakuru ibyo yari akumbuye mu Rwanda mu gusubiza yagize ati “Nkumbuye moto. Nkumbuye umuryango wanjye. Nkumbuye amapera.” Nyuma y’iminsi mike ageze mu Rwanda uyu muhanzikazi yagaragaye yateze moto. Kuri ubu nabwo yasohoye ifoto agaragaza ko n’amapera yamugezeho.

Teta yagaragaje ko afashwe neza ku ivuko....Ati "Iwanyu haba ari iwanyu".

Yabwiye INYARWANDA ko byose yamaze kubibona ngo ubu n’igitaramo cyakorwa. Yagize ati “Iwanyu aba ari iwanyu. Amapera yasoromwe mu babikira ba ‘Saint Vincent’. Moto na yo narayibonye....Ubu ndumva ndi mu rugo na ‘concert’ twayikora”.

Teta Diana azakora igitatamo azahuriramo n’umuhanzi wo mu Bufaransa, Medhy Custos [azagera i Kigali kuwa kabiri w’icyumweru kiri imbere] ndetse na Stella ’Tash’ Tushabe, umunyarwandakazi uvuza saxophone.

Kwinjira mu gitaramo Kigali Jazz Junction giteganyijwe kuya 22 Werurwe 2019 bizaba ari amafaranga 10,000 Frw mu myanya isanzwe, 20,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP), 30,000 muri VVIP na 240,000 Frw ku meza y’abantu umunani.


Teta Diana yishimiye gutega moto nyuma y'igihe kinini.

REBA HANO FILIMI MBARANKURU KURI ALUBUMU 'IWANYU' YA TETA DIANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND