RFL
Kigali

TOP 10: Ama couples y’ibyamamare byo mu Rwanda yabiciye bigacika bikaza kugenda nka nyomberi

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/03/2019 11:36
5


Kitoko ni we wigeze kuririmba ngo urukundo burya ni nka bombo, ngo rusaza nk’isabune. Hari bamwe mu byamamare bo mu Rwanda bahoze mu kinyotera cy’urukundo ku buryo buri wese wabirebaga yibwiraga ko bizaramba ubuziraherezo ariko kugeza ubu buri wese akaba yaraciye ize nzira.



Akenshi iyo abantu b’ibyamamare bari mu rukundo, bagarukwaho cyane ku buryo ibyabo bihangwa amaso, bakavugwa mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Agace gakunze kudashimisha ibyamamare, ni uko iyi paji y’uburyohe bw’urukundo rw’ahahise itajya ipfa gusibangana, yaba mu itangazamakuru cyangwa no ku bafana babaga bazi iby’urwo rukundo. Tugiye kugaruka ku bantu bahoze mu rukundo rushyushye ariko bikarangira ruzimye rukagenda nka nyomberi.

1. Alpha Rwirangira & Uwingabire Esther

love

Alpha Rwirangira ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, yatwaye Tusker Project Fame ubugira kabiri ndetse akora indirimbo zitandukanye zakunzwe. Muri zo twavuga nka ‘Songa Mbele’, ‘Merci’, ‘Ya Mungu’ n’izindi nyinshi. Mu myaka yatambutse yahoze mu rukundo na Uwingabire Esther wabaye nyampinga w’intara y’Uburengerazuba muri 2012, ndetse ntibigeze bahishahisha amarangamutima yabo. Ngabo ku kibuga cy’indege Alpha avuye cyangwa asubiye muri Amerika, ngabo bari kwizihiza isabukuru y’umwe muri bo, ngabo bari kumwe mu birori hirya no hino, urukundo rwabo rwari ikimenyabose. Ibi ariko byaje kurangizwa n’igihe urukundo rwabo rushibutse imbuto y’umwana muri 2015, kuva Miss Esther yatwara inda ya Alpha ibintu bitangira kutagenda neza, batumva ibintu kimwe ku bijyanye n’ikigiye gukurikiraho. Alpha icyo gihe yatangarije INYARWANDA ko Esther yaba asigaye afite undi mugabo ukuze wamwigaruriye.

2. Kamichi & Emily Duboi Hollander

love

Bagabo Adolphe wamenyekanye mu muziki nka Kamichi nawe yahoze mu rukundo n’umuzungukazi w’umunyamerika witwa Emily Duboi Hollander. Bakunze kugaragara bitabiriye ibirori bitandukanye bari kumwe, ndetse bakundaga gutemberana, ku buryo urukundo rwabo rwari ruzwi na benshi, ntibigeze bahisha ko bakundana. Kamichi yaje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse aza gutandukana n’uyu muzungukazi, kuri ubu akaba yarashakanye n’umugore w’umunyarwandakazi ndetse baherutse no kwibaruka umwana w’umukobwa.

3. K8 Kavuyo & Bahati Grace

love

K8 Kavuyo umwe mu bahanzi nyarwanda bakorera umuziki muri Amerika, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Gasopo’, Alhamudulillah, Ivanjiri, Asa na bike, Hood Inyumve n’izindi. Urukundo rwe na Miss Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 rwatangiye kuvugwa mu ntangiriro za 2010, ndetse ubwo K8 yari avuye mu Rwanda agiye gukomereza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bombi bahamije ko intera hagati yabo ntacyo izabangamira urukundo rwabo. Ibi ariko siko byaje kugenda kuko Bahati Grace akimara gutwara inda y’uyu musore ibyabo byatangiye kuzamo agatotsi kugeza ubwo batandukanye, ngo ubu bahuzwa n’umwana wabo gusa Ethan Muhire kuri ubu ufite imyaka 7. Nyuma yaho, K8 Kavuyo yaje kubyara undi mwana ndetse umwaka ushize Bahati Grace akaba yaragaragaje ko ari mu rukundo n’undi musore.

4.Safi &Knowless

love

Niyibikora Safi ndetse na Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless ni bamwe mu bamenyekanye cyane mu rukundo. Aba bahanzi bombi babaga bari kumwe agatoki ku kandi inshuro nyinshi ku buryo kugeza n’ubu benshi batarumva icyaba cyarakuruye ugutandukana kwabo. Urukundo rwabo rwari rwarashinze imizi ku buryo mu ndirimbo ya Urban Boys Safi yahozemo, bise ‘Umwanzuro’ Knowless yarimo nk’umukunzi wa Safi bamuririmbira ko ari we mwanzuro nta wundi wamusimbura. Urukundo rwabo narwo rwaje kuba nka bombo rushonga rushira kugeza ubwo Knowless ashatse undi mugabo utari Safi, hadaciye kabiri na Safi nawe aba ashatse umugore.

5. Platini & Diane

love

Aba nabo batumaga abantu bibukiranya aho babitse amakoti yabo n’amakanzu yo gutahana ubukwe! Bamaranye igihe kitari kigufi bakundanye bikomeye ku buryo abanyarwanda benshi bari bamaze kumenya urukundo rwabo. Bidateye kabiri, hamenyekanye indi nkuru y’uko Diane yaba yariboneye undi musore yasimbuje Platini ndetse uyu musore wabaga i mahanga yaje kuza mu Rwanda atera ivi. Platini ntarongera gushyira ahagaragara ibijyanye n’undi mukunzi, ni mu gihe Diane we bivugwa ko uyu musore yari yarasimbuje Platini nawe yaje kumubenga iby’urukundo akabivamo, dore ko urukundo rwabo rw’umushyuhira rwagaragaraga ku mbuga nkoranyambaga ubu ntarwo wajyaho ngo ubone.

6. Sacha & Nizzo

love

Nizzo n’umukunzi we Sacha bari mu mashusho ya ya ndirimbo ‘Umwanzuro’ ibyabo bishyushye, muri icyo gihe Sacha nawe yari akiri umuhanzi. Nizzo wo muri Urban Boys yakundaga kuvuga ko kimwe mu bintu akundira Sacha cyane ari uburyo uyu mukobwa ari mwiza cyane. Kubera impamvu zitandukanye, aba nabo baje gutandukana ndetse kugeza ubu Sacha akaba amaze kwibyarira abana 2 ku bandi bakunzi. Sacha wasezeye umuziki kuri ubu asigaye akora ubushabitsi mu bijyanye n’imideli.

7. Riderman & Assinah

love

Nta wakwibagirwa urukundo rukomeye rwari hagati y’aba bombi, benshi babaga bategereje gusa itariki Riderman yazavugiraho ijambo nyamukuru, nta watekerezaga ko batandukana. Mu birori bitandukanye byiyubashye, Riderman yabaga ari kumwe n’uyu mukunzi we, ubona ibyabo bituje kandi biryoshye. Uretse ibyo kandi, Riderman yajyaga aririmba uyu mukobwa mu ndirimbo ze, gusa abanyarwanda benshi bakubiswe n’inkuba ubwo Riderman yashyiraga ubutumire hanze, hatanditseho Assinah ahubwo hariho Agasaro Nadiah wari nyampinga wa Mount Kenya. N’ubwo nta wamenya icyatumye urukundo rwe na Assinah ruhagarara, nta wakwibagirwa imyaka bamaranye baha urugero benshi mu bakundana.

8. Derek & Sandra Teta

love

Derek ni umwe mu basore baririmba mu itsinda rya Active, Sandra Teta akaba umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane nyuma yo kuba igisonga cya nyampinga wa SFB ariko nyuma akajya no mu bushabitsi bwo gutegura ibitaramo. Aba bombi bakundanye byeruye igihe kitari gito ariko biza kurangira ubwo Derek yanditse kuri Instagram avuga ko yongeye kuba ingaragu nta mukunzi afite. INYARWANDA yabajije Sandra iby’uko yaba yatandukanye na Derek kuri uwo munsi yanditse ibyo, Sandra asubiza ko nta kintu abiziho nawe ubwo butumwa yabubonye atyo. Kugeza ubu, Sandra aherereye mu gihugu cya Uganda aho akora ibikorwa bitandukanye byo gutegura ibitaramo mu tubari.

9. Ama G The Black & Rosine

love

Uyu muraperi Ama G The Black yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitanga ubutumwa buvuganira rubanda, agitangira umuziki yari mu rukundo n’umukobwa witwa Rosine baje no kubana mu nzu nk’umugore n’umugabo, banafitanye umwana. Nyuma y’imyaka 2 gusa babana mu nzu, uyu mugore yaje kwahukana ku mpamvu zitagarutsweho, Ama G The Black ahita ashaka undi mugore kuri ubu nawe bafitanye umwana.

10. Olivis & Vanessa

love

Olivisi nawe ni umwe mu bagize itsinda riririmba rya Active. Yakanyujijeho mu rukundo na Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cya nyampinga w’u Rwanda muri 2015 gusa ibyabo nabo byaje kurangira nabi, cyane ko byarangiye impande zombi zisebanya. Vanessa aherutse gutangariza INYARWANDA ko ubu ari mu rukundo n’undi musore ndetse bashobora no kuzarushinga. N’ubwo Vanessa ataratangaza uyu mukunzi mushya, bivugwa ko uyu musore yaba ari Passy Kizito, umuhanzi wamenyekanye cyane mu itsinda TNP ryaje gusenyuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Test5 years ago
    Baba bashaka aba bafasha koza imbunda😁
  • Masengesho eric4 years ago
    Ah ibyurukundo byo na mayobera mapagane nkayapadiri ibya mbaje ni knowless na safi
  • KE3 years ago
    HAHIYE
  • Niringiyimana1 year ago
    Abahanzi nyarwanda bagerageze gukunda cyn
  • RICK PON ( PLACIDE )3 months ago
    Urukundo ni impumyi 2





Inyarwanda BACKGROUND