RFL
Kigali

Queen Latifah na Adam Levine bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/03/2019 8:13
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 12 mu byumweru bigize umwaka tariki 18 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 77 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 288 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1922: Mu gihugu cy’ubuhinde, Mahatma Gandhi yakatiwe imyaka 6 y’igifungo azira guhungabanya umutekano w’igihugu, akaba yarafunzwe imyaka 2 gusa.

1940: Mu gihe cy’intambara y’isi ya 2, abategetsi 2 b’abanyagitugu (Adolf Hitler wategekaga ubudage na Benito Mussolini wategekaga ubutaliyani) bahuriye mu gace ka Alps mu butaliyani bemeranywa gukorana bakarwanya ibihugu by’ubufaransa n’ubwongereza ndetse n’ibindi byari bifatanyije.

1959:  Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Dwight D. Eisenhower yasinye ingingo mu itegeko ryemerera ibirwa bya Hawaii kuba imwe muri Leta zigize Leta zunze ubumwe za Amerika. Iki kirwa kikaba cyaraje kwemezwa ku mugaragaro tariki 21 Kanama muri uyu mwaka.

1962: Amasezerano ya Evia yasinywe hagati y’igihugu cy’ubufaransa na Algeria yasoje intambara yo guharanira ubwigenge bwa Algeria yatangiye mu mwaka w’1954.

1989: Mu gihugu cya Misiri havumbuwe umubiri w’umuntu wari umaze imyaka igera ku 4,400 hafi ya Pyramid ya Cheops.

Abantu bavutse uyu munsi:

1837Grover Cleveland, perezida wa 22 na 24 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1908.

1858: Rudolf Diesel, umukanishi w’umudage akaba ariwe wavumbuye Moteri ikoresha amavuta ya Diesel nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1913.

1936: F. W. de Klerk, wabaye perezida wa Afurika y’epfo akaba ariwe wagize uruhare mu ifungurwa rya Nelson Mandela akanabiherwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yabonye izuba.

1959: Luc Besson, umwanditsi, umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime w’umufaransa, akaba ariwe washinze ikigo gitunganya filime cya EuropaCorp nibwo yavutse.

1962: Thomas Ian Griffith, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1963: Vanessa L. Williams, umunyamideli, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika wabaye nyampinga wa Amerika mu mwaka w’1984 yabonye izuba.

1964: Rozalla, umuririmbyikazi w’umunyazambiya nibwo yavutse.

1970: Queen Latifah, umuraperikazi akaba n’uukinnyikazi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1972: Dane Cook, umukinnyi wa filime zisekeje w’umunyamerika nibwo yavutse.

1977: Danny Murphy, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1977: Willy Sagnol, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1979: Dramane Coulibaly, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamali nibwo yavutse.

1979: Adam Levine, umuririmbyi w’umunyamerika akaba n’umucuranzi wa guitar ndetse n’umukinnyi wa filime ubarizwa mu itsinda rya Maroon 5 nibwo yavutse.

1984: Gary Roberts, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1986: Abdennour Chérif El-Ouazzani, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Algeria nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1947: William C. Durant, umushoramari w’umunyamerika akaba umwe mu bashinze inganda zikora imodoka za General Motors na Chevrolet yaratabarutse, ku myaka 86 y’amavuko.

1965: Umwami Farouk wa Misiri yaratanze.

1977: Marien Ngouabi, wabaye perezida wa Kongo Brazzaville yaratabarutse, ku myaka 39 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu Alexandre, Cyril, Edward, Fridanius na Salvator.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND