RFL
Kigali

Bushayija Pascal wamenyekanye ku ndirimbo ‘Elina’ benshi bita ‘umuhanda Kigali Butare’ yagarutse mu muziki - VIDEO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/03/2019 18:10
0


Benshi mu bakunda indirimbo za Karahanyuze bazi indirimbo yitwa ‘Elina’ ariko abenshi ntibamenye nyirayo ndetse n’irengero rye mu muziki. Bushayija Pascal niwe mugabo waririmbye iyi ndirimbo yakunzwe na benshi, kuri ubu yagarutse mu muziki ndetse afite indirimbo nshya yitwa ‘Rwanda Mon Pays’



Pascal Bushayija ni umuhanzi nyarwanda watangiye kuririmba mu myaka irenga 30 ishize ariko akaba anabifatanya n’ubugeni bwo gushushanya. Benshi bamenye indirimbo ye ‘Elina’ aho aba aririmba inkuru mpamo y’umukobwa yakunze ariko akaza kumubura. Benshi iyi ndirimbo bayita ‘umuhanda Kigali butare’ nk’amwe mu magambo agize iyi ndirimbo.

Nyuma yo kubwirwa na benshi ko adakwiye gusinziriza impano ye, Bushayija yagarutse mu muziki akaba yahereye ku ndirimbo yise ‘Rwanda Mon Pays’ ivuga ku byiza by’u Rwanda. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA TV, Bushayija yahishuye byinshi mu byerekeye umuziki wo hambere n’uburyo muri icyo gihe gufata amajwi y’indirimbo byabaga ari ingorabahizi. kimwe mu bigaragaza ko umuziki utari woroshye hambere, ngo ni uko nta n'ibikoresho bya kijyambere byabagaho. Bushayija yibuka ko abona gitari bwa mbere yayibonanye umuhanzi Nkurunziza Francois benshi bamenye mu ndirimbo 'Uko Nagiye i Buganda'.

Yatubwiye kandi ku byo ateganya guheraho muri iyi gahunda ye yo kugaruka mu muziki, cyane cyane ko ngo indirimbo zo azifite nyinshi yanditse, ahubwo icyaburaga akaba ari ukuzisohora ngo zijye hanze abantu babashe kuzumva mu buryo bw’umwimerere. Avuga ko umuziki we utazaba umeze nk’uwo abantu basanzwe bamenyereye usohoka muri iki gihe, ngo azibanda ku gukoresha ijwi cyane hanyuma anacuranga gitari cyangwa ibindi bicurangisho bitari byinshi.

Kanda hano urebe Ikiganiro INYARWANDA TV yagiranye naBushayija Pascal


Kanda hano urebe indirimbo ‘Rwanda Mon Pays’,indirimbo nshya ya Bushayija Pascal







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND