RFL
Kigali

Miss Uwihirwe Yasipi Casmir yatangije umushinga we wo gukura abana ku muhanda akabasubiza mu ishuli-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/03/2019 17:43
2


Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2019 ni bwo Uwihirwe Yasipi Casmir igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC).



Casmir yatangaje ko umushinga we azawushyira mu bikorwa abinyujije mu muryango yashinze witwa CASMIR FOUNDATION. Yavuze uyu muryango ufite intego zo gufasha abanyarwanda cyane abana bari hagati y’imyaka 6-12, bari ku muhanda kugira ngo biyubakemo icyizere cy’u Rwanda rw’ejo rwiza ndetse bafite ubwenge n’ubumenyi. 

Yasipi

Fondasiyo ya Yasipi Casmir

Akomeza avuga ko umushinga we mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019, washimwe n’abantu kandi ufitiye abanyarwanda akamaro cyane abana bari ku muhanda. Yagize ati“Umushinga wanjye ugamije gufasha abana bataye amashuri bakajya kuba mu buzima bwo ku muhanda aho njyewe n’ikipe dukorana tuzajya dukura abana ku muhanda tukabasubiza mu miryango yabo ariko tukanabafasha mu bikenerwa kugira ngo babashe gukurikira amasomo neza (amafaranga y’ishuri n’ibikoresho)”.    

Uyu mushinga kandi uzajya wigisha, unasobanurire abana indangagaciro z’abanyarwanda ndetse na za kirazira. Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro bamubajije ibibazo bijyanye n’abafatanyabikorwa ndetse n'aho azakura ubushobozi bwo kwifashisha mu mushinga we. 

Yasubije ko mu bafatanyabikorwa afite kugeza ubu bari kumufasha mu mushinga we ari abategura igikorwa cya Rwanda Cultural Fashion Show (RCFS), bakazajya bamufasha babinyujije muri iki gitaramo ngarukamwaka ndetse n’bikorwa byacyo birimo no kwamamaza ibikorwa.

Yasipi

Abanyamakuru bitabiriye iki kiganiro,...

Yagize ati: “RCFS turi gukorana nk'abafatanyabikorwa banjye, bampa ubujyanama ndetse bakanashyiramo n’amafaranga. Mu masezerano dufitanye ni uko njyewe nzamamaza ibikorwa byabo, ubwo murabyumva nanjye hari ibyo twumvikanye bazajya bakomeza kumfasha mu mushinga wanjye kandi hari ibyo bamaze kumfasha no kungiramo inama”.      

Abanyamakuru bagarutse ku mpamvu mu bantu bari bicaye imbere batanga iki kiganiro hatagaragayemo abayobozi ba Rwanda Inspiration Backup, asubiza ko yatumiye umuyobozi w’iyi kompanyi itegura irushanwa rya Miss Rwanda. Yagize ati: “Namenyesheje abategura Miss Rwanda ibijyanye n’iki kiganiro n’abanyamakuru. Kuko namwe murabyumva ndi hano nka Miss 1st runner up 2019, ikamba mfite niryo ndigukoresha, hamwe n’ ubwenge bwange, umuryango wanjye ndetse n’inshuti zanjye n’abafana banjye. Rwose ntabwo nigeze nanga kumenyesha abategura Miss Rwanda, ntekereza ko wenda bagize impamvu zatumye batahagera ariko namwe buriya mufite numero zabo mwababaza”.

YasipiYasipi

Yasipi Casmir igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2019

Yasabye abanyarwanda bose kumushyigikira mu mushinga we, aho ari gutegura igikorwa cyo gukusanya inkunga izamufasha kongera ubushobozi buhari hagamijwe kugera ku ntego yihaye. Yagaragaje imbogamizi abona ziri imbere aho yavuze ko ubushobozi bukiri imbogamizi. Yagize ati: “Abana tuzafasha, turashaka duhere ku mubare muto ariko namwe murabyumva, umwana wagiye ku muhanda kubera kubura ibiryo urumva akeneye kurya ndetse akajya kwiga.

Yakomeje agira ati: "Tuzakorana n’inzego zibanze ariko haracyari imbogamizi kuko hari n'aho twasanze abana boherezwa mu muhanda n’ababyeyi gushaka icyo kurya bwakwira bagataha. Murumva rero dukeneye ubufasha kugira ngo turengere abana kandi ninabo u Rwanda rw’ejo” Umushinga we uzatangirira mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, Umujyiwa Kigali. Kugeza ubu amaze kubona abana barenga 30 bakeneye gusubira mu ishuli.

Abantu bifuza kumufasha bazajya bamugezaho ubufasha hakoreshejwe uburyo butandukanye. Ku bantu bazohoreza amafaranga, bazajya bifashisha uburyo bwa Mobile money Transfer kuri numero 0789914381/Uwihirwe Yasipi Casmir.     






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karame chantal 5 years ago
    Umushinga w' uyu mwari ni mwiza cyane, ariko ntiyibwire ko woroshye nkuko abyunva. Nta nubwo igikenewe gikuru ari frw n'ibyo abo bana barya kugirango bemere kuva mu muhanda. Mbere na mbere bakeneye kwegerwa, bagategwa amatwi, mukamenya byimbitse icyabakuye mu miryango yabo, Azegere Ministère y' umuryango icyo kibazo ikizi byimbitse. Erega abenshi si ubushobozi bukeya bubavana iwabo, bahavanwa n'uburere bukeya bahawe, ndetse n'amakimbirane yo mu ngo.... Singuciye intege, rwose courage
  • Hakizimana Dieudonne4 years ago
    Congretulatios Yasipi for your good project I think the God may go behind





Inyarwanda BACKGROUND