RFL
Kigali

Umuraperi w’i Burundi B Face yatangaje ko bagenzi be bo mu Rwanda bamutinye kuba ntawatinyutse gusubiza indirimbo ye “La difference”-IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/03/2019 17:50
1


Mu mwaka wa 2017 ni bwo B Face umuraperi w’Umurundi yashyize hanze indirimbo ye yise ‘La difference’, iyi ikaba ari indirimbo yagereranyijemo abaraperi bo mu Rwanda n'ab’i Burundi icyakora akaba yarumvikanishaga ko abo mu Burundi barusha bikomeye abo mu Rwanda. Kuri ubu uyu muraperi ahamya ko asanga abaraperi bo mu Rwanda baramutinye.



Ibi B Face yabitangarije Inyarwanda.com mu kianiro twagiranye ubwo yari ari mu Rwanda aho yaje gufata amashusho y'indirimbo ahuriyemo n’umusore witwa MB Data indirimbo bise “Doda”. Uyu muraperi aganira na Inyarwanda yaduhishuriye ko akunda kuza mu Rwanda kuko ahafite umuryango yewe akaba ari n'ahantu yiyumvamo gutemberera nta kibazo.

Muri iki kiganiro B Face yabwiye umunyamakuru ko hari indirimbo yakoranye na Tom Close bitegura gushyira hanze isaha iyo ariyo yose. Abajijwe ku ndirimbo yigeze gukora yise ‘La difference’ yatangaje ko ari indirimbo yakoze mu buryo bwa kiraperi cyane ko ari umuco w'abaraperi ku Isi hose, aho baririmba baterana ubuse.

REBA HANO INDIRIMBO “LA DIFFERENCE” YA B FACE

B Face

B Face umuraperi w'i Burundi...

B Face wakomeje kumvisha umunyamakuru ko nta rwango yigeze agirira abaraperi bo mu Rwanda yahishuye ko yabikoze ashaka ko bamusubiza icyakora we asanga ngo baramutinye kuko aho kumusubiza mu ndirimbo abaraperi bo mu Rwanda bo bahisemo kujya mu binyamakuru kumutuka no kumupfobya. Aha ni ho yatangarije ko abaraperi ba nyabo ubundi bakoresha indirimbo badasubizanyiriza mu bitangazamakuru n'ahandi.

Kuba rero ngo ntawubahutse kumusubiza asanga ari ikimenyesto cy'uko bamutinye, kandi magingo ngo aracyategereje ko hari umusubiza ngo bajye baganira mu njyana bitarimo kubahukana cyangwa urundi rwango. Abajijwe niba nta muraperi n'umwe mu Rwanda yemera, B Face yatangaje ko hari abakora cyane ariko bataramwemeza neza bityo akaba nabo abasaba gukora cyane ku buryo bazamwemeza.

Uyu muraperi yatangarije Inyarwanda.com ko nta n'umwe yigeze arengera ngo amutuke cyangwa avuge nabi ahubwo we agahamya ko kuba abantu baterana ubuse bidasobanuye ko baba batukana cyangwa ngo bangana. Ahamya ko we yabikoze mu buryo bwa Hip Hop kandi n'abandi bari kumusubiza nk’abaraperi bityo ngo ku bwe kuba nta muntu uramusubiza ngo ni uko bamutinye.

REBA HANO IKIGANIRO KIREKIRE TWAGIRANYE NA B FACE

 

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emma nibi9 months ago
    B face tunamupenda sana nabandanye aberakarorero abandi abereke k gtezimber igihugu bikenewe bandanya ubikora maze





Inyarwanda BACKGROUND